Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Irani yemeza ko ikomeje gahunda yayo guca intwaro z’ubumara

Yanditswe na Kayira Etienne

Ku ya 07-12-2018 saa 13:39:24
Aha ni mu Majyepfo ya Irani hari uruganda rwa Bouchehr rwakoraga intwaro z'ubumara mu 2010 (Foto Xinhua)

Igihugu cya Irani kiremeza ko kitatezutse kuri gahunda kemeye yo guca burundu gukora intwaro z’ubumara.

Abategetsi b’iki gihugu bamaze iminsi batambutsa ayo matangazo, mu rwego rwo kubeshyuza ibirego bya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zivuga ko ahubwo ngo Leta ya Téhéran ijijisha amahanga yitwaje amasezerano basinyanye ikarushaho kubaka inganda zicura bene izo ntwaro.

Siavosh Ghazi, umunyamakuru wa Radio Mpuzamahanga y’u Bufaransa (RFI) ukorera i Téhéran mu Murwa Mukuru wa Irani, atangaza ko ubwo Akanama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi gaherutse guterana kabisabwe n’ibihugu by’u Bufaransa n’u Bwongereza, umuvugizi wa Minisiteri ya Irani ishinzwe Ububanyi n’Amahanga ngo yatangaje yeruye ko guhagarika gucura intwaro zifite ubumara batabikora kubera gutinya Amerika na Israheli na bimwe mu bihugu byo ku mugabane w’u Burayi.

Avuga ko baramutse babikoze, babikora kubera ko babyiyemeje kandi iyo gahunda yo guhagarika burundu gucura izo ntwaro irakomeje.

Muri ako ka nama ka Loni gashinzwe umutekano ku Isi, Leta Zunze Ubumwe z’Amerika zanareze Irani ko igerageza rya nyuma rya bene izo ntwaro, ngo ryari rinyuranye n’amabwiriza y’ako kanama afite nomero 2 231.

RFI iti « Ibyo birego byose kuri Irani Amerika na Israheli bahurizaho, biba bigamije kumvisha Umuryango w’Abibumbye n’Abanyamuryango bayo ko Leta ya Téhéran ikwiye gukomeza gufatirwa ibihano bikomeye by’ubukungu ».

Nyamara ku butegetsi bwa Barack Obama, USA ni yo yagize uruhare rukomeye mu isinywa ry’amasezerano na Irani, yo guhagarika burundu gucura intwaro za kirimbuzi, amasezerano Amerika n’ibindi bihugu 6 bikomeye ku Isi bashyizeho umukono na Irani mu 2015.

Perezida Donald Trump w’Amerika yaje kwisubira mu 2017, atangaza ko igihugu ke kivanye muri ayo masezerano kuko ngo asanga ari aya baringa, ko atemera ko Irani yahagaritse gahunda zayo zo gucura ibitwaro by’ubumara.

RFI iti « Ntibyatinze, Amerika yahise isubizaho n’ibihano by’ubukungu kuri Irani ndetse n’ibindi bihugu bito birayikurikira ».

Aha ni mu Majyepfo ya Irani hari uruganda rwa Bouchehr rwakoraga intwaro z’ubumara mu 2010(Foto Xinhua)

U Burusiya nka kimwe mu bihugu by’ibihangange byasinye ayo masezerano na Irani, ku wa Gatatu tariki 5 Ukuboza 2018 bwamaganye kandi bubeshyuza icyo bwise ibihuha Amerika ikomeje gukwirakwiza ngo igamije n’ibindi bihugu byisubira ku masezerano byashyizeho umukono.

 

Umwanditsi:

Kayira Etienne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.