Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
22°C
 

Iradukunda Liliane watsindiye ikamba yemerewe guhatana bigoranye mu ntangiro

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 26-02-2018 saa 07:58:24

Mu ijoro ryo ku ya 24 Gashyantare muri Kigali Convention Centre  habereye ibirori byo gutoranya nyampinga w’u Rwanda 2018 aba  Iradukunda  Liliane gusa ku rundi ruhande mu majonjora y’abakobwa  bagombaga guhagararira intara y’Uburengerazuba yemerewe gukomeza abajijwe ibibazo ku nshuro ya kabiri.

Miss Rwanda 2018 Iradukunda Liliane ubwo yegukanaga ikamba

Uku kwemererwa gukomeza bibanje kugorana kwabaye ku ya  14 Mutarama 2018 mu gikorwa cy’amajonjora muri iri rushanwa cyabereye i Rubavu kukaba kwarabaye ubwo hemezwaga  abakobwa 5 habura umwe, Iradukunda Liliane n’uwitwa Umukundwa Divine basubirishwamo kubazwa  ariko biza kurangira  Iradukunda Liliane atsinze yuzuza umubare w’abakobwa 6 bafashwe muri iyo ntara.

Nyampinga w’u Rwanda 2018 Iradukunda Liliane yanahawe ikamba ry’uko aberwa n’amafoto

Icyo gihe  abakobwa  6 batoranyijwe  ni Iradukunda Liliane ufite uburebure bwa metero imwe na santimetero 70 ndetse n’ibilo 57, Neema Nina ufite metero 1 na santimetero 71 n’ibilo 54, Uwase Fiona ufite uburebure bwa metero imwe 1 na santimetero 70 akaba afite ibilo 55, Isimbi Chanelle ufite uburebure bwa metero imwe na santimetero 75 n’ibilo 55, Uwimbabazi Aliance ufite  uburebure bwa metero imwe na santimetero 70  n’ibilo 60   n’uwitwa Gacukuzi Belyse ufite  uburebure bwa metero imwe na santimetero 70 n’ibilo 54.

Ku rundi n’ubwo  icyo gihe atari yatoranyijwe ku nshuro ya mbere  bamwe mu bari bahari mbere y’uko ijonjora ritangira yari mu bo bahaga amahirwe yo gutsinda.

Uko yaje kwegukana ikamba

Ku ya 3 Gashyantare abakobwa 35  bari barakuwe mu ntara zose n’umujyi wa Kigali  bahuriye i Kigali I Gikondo ahazwi nko muri Expo Ground hashakwa abakobwa 20 bagombaga kwerekeza mu mwiherero Iradukunda Liliane aboneka mu bakobwa batsinze.

Igihe cyo gutangira umwiherero cyaje kugera abakobwa 20 bari batoranyijwe bawujyamo ubera  i Nyamata muri Hotel Golden Tulip. Nubwo Iradukunda yari umukobwa  bamwe bemezaga ko afite uburanga ariko mu majwi yabarwa binyuze kuri telefone ngendanwa ntabwo yigeze ajya mu batorwaga cyane byerekana ku ruhande rumwe gusa nk’aho yatunguye bamwe.

Ku munsi nyamukuru w’ibirori saa mbiri n’iminota 35 James Friday wari umusangiza w’amagambo yagiye ku rubyiniro maze avuga  bamwe mu bari bitabiriye ibyo birori barimo  Uwitonze Sonia Rolland, Miss Mutesi Jolly, Miss Iradukunda Elsa n’abandi.

Saa mbiri n’iminota 44 hakurikiyeho kwiyerekana kw’abakobwa bose mu mibyinire itandukanywe. Hakurikiyeho kwerekana imishinga Miss Iradukunda Elsa yakoze, ikaba yarerekanywe binyuze mu buryo bw’amashusho.

Abakobwa bose bongeye kwiyerekana, Nyampinga ucyuye igihe Iradukunda Elsa na we aza gutambuka ku rubyiniro yambaye ikamba asuhuza abari bitabiriye ibirori.

Abahatanira ikamba baje gukomeza kwiyerekana mu buryo bunyuranye bamwe baririmba indirimbo z’abahanzi batandukanye nka nyakwigendera Mutamuliza Annonciata « Kamaliza » n’abandi.

Haje kunyuzwaho amashusho yerekana abakobwa bavuga ibyo bungukiye  mu mwiherero.

Saa tatu n’iminota 30 umuhanzi Yvan Buravan yaje kujya ku rubyiniro aririmba indirimbo ye nshya yitwa «  Oya » abahataniraga ikamba nabo bakajya babyina iyo ndirimbo mu buryo bunyuranye.

Igihe cyaje kugera hatoranywa abakobwa 10 ba mbere hatsinda Uwase  Ndahiro Liliane  kubera ukuntu yatowe cyane kuri telefone ngendanwa inshuro 53447 hongera hatsinda  Ishimwe Noriella, Umunyana Shanitah, Irebe Natacha Ursule, Dushimina Lydia, Umuhoza Karen,Umutoniwase Paula, Uwase Fiona na Ingabire  Divine.

Nyuma haje gukurikiraho gutoranya abakobwa 5 bahiga abandi mu 10 bari batoranyijwe mbere.

Akanama nkemurampaka kaje kujya kwiherera kagaruka Uwitonze Sonia Rolland avuga uko bagiye batsindira amakamba.

Mbere y’uko Iradukunda Liliane yambikwa ikamba nyamukuru yambitswe ikamba rya nyampinga uberwa n’amafoto, Uwase Ndahiro Liliane aba nyampinga wabanye neza na bagenzi, Umutoniwase Anastasie aba nyampinga ukunzwe cyane naho Dushimana Lydia aba nyampinga w’umuco.

Irebe Natacha Ursule yabaye igisonga cya  kabiri, Umunyana Shanitah aba igisonga cya mbere naho  Iradukunda Liliane aba ari we uba Nyampinga  w’u Rwanda 2018.

Hashize umwanya muto atsindiye ikamba yavuze ko nka Nyampinga w’u Rwanda 2018 azateza imbere umwana w’umukobwa nk’uko n’irushanwa rya Miss Rwanda ribikora.

Yagize ati «Ubu ndishimye cyane ntabwo nabona uko nabivuga gusa nzateza imbere umwana w’umukobwa binyuze mu buryo bwinshi butandukanye ».

Ndoli Paul se wa Miss Iradukunda Liliane yatangarije Imvaho Nshya ko yishimiye ko umwana we yegukanye ikamba ngo kandi akangurira  buri mubyeyi kureka umwana w’umukobwa we ubyifuza kujya muri iri rushwana ngo  kuko  atari igikorwa cy’uburumbo nk’uko hari bamwe babifata uko.

Ibihembo Iradukunda Liliane yahawe harimo  imodoka ifite agaciro ka miliyoni 18 z’amafaranga y’u Rwanda, umushahara w’ibihumbi 800 wa buri kwezi igihe cy’umwaka n’ibindi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.