Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

IPRC Kigali ikomeje kuvugutira umuti w’ikoranabuhanga ibibazo bihari

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 25-12-2018 saa 09:55:42
Tuyishimire Gerard, Umunyeshuri muri IPRC Kicukiro(Foto Sezibera A)

Umuyobozi w’Akarere ka Kicukiro wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Mukunde Angelique, ashima udushya mu ikoranabuhanga dukorwa n’abanyeshuri ba IPRC Kigali.

Mukunde avuga ko ari ibintu bishimishije kubona abo banyeshuri bakora amatara ushobora gucana udahari, ugakoresha telekomande mu kuyatsa no mu kuyazimya, n’utundi dushya bafite.

Agira ati: “Turashishikariza abanyeshuri bo muri IPRC bakora ibikorwa byo gutekereza ku ikoranabuhanga ririmo amatara afite akamaro mu bintu binyuranye ushobora gucana udahari.”

Usibye ayo matara, aba banyeshuri banakoze igare ry’abafite ubumuga ritwarwa hifashishijwe telekomande naryo ryitezweho gutanga ibisubizo byiza mu koroshya serivisi.

Mukunde avuga ko kuba abanyeshuri babasha gukora ibintu nk’ibyo batararangiza n’amasomo, bitanga icyizere ko urubyiruko rw’u Rwanda igihugu kizagira ejo heza.

Umunyeshuri wa IPRC-Kigali Tuyishimire Gerard muri Mecanical Ingeniering avuga ko bakoze igare ry’abantu bafite ubumuga bwo kutagenda, rigenda hifashishijwe telephone.

Iyo telefone irimo uburyo butuma rigenda, uritwaye akabasha gukata aho ashaka cyangwa agahagarara.

Ni igare rifite indorerwamo ikururura imirasire y’izuba ikora akazi ko gutwikira uritwaye kandi ikanakurura ingufu zituma itanga umuriro ku mashini zituma kugenda kwayo binasaba umuriro.

Ku birebana n’amatara yo mu nzu, Tuyishimire agira ati: “Dufite uburyo butatu butandukanye dukorersha dushyira amatara mu nzu, ubwa mbere ni uburyo tuyahuza n’inzugi zo mu nzu twifuza kuyashyiramo akajya yaka igihe umuntu afunguye n’urufunguzo akanazima igihe afunze urugi n’urufunguzo. Uburyo bwa kabiri yaka hifashishijwe telekomandi umuntu yiryamiye aho acanirwa ari kure adashaka kubyuka. Hanyuma ubwa 3 n’uburyo yaka akanazima hakoreshejwe ubutumwa bugufi muri telefone ya nyirayo cyangwa abandi bayihuriyeho, bigakorwa umuntu ahari cyangwa yarigiriye mu ngendo za kure no mu mahanga. Ubwo buryo butanga umutekano w’inzu kuko bunakugaragariza niba warasize uyazimije cyangwa yaka ukamneya gukora ikinyuranyo udahari”.

Mukunde avuga ko umuhigo akarere kihaye ari uko byibuze buri mwaka kagomba guhuza abikorera kugira ngo bamenyane hagati yabo kandi bigiraneho mu byo bakora.

Ibyo byose bikaba binagamije kugaragariza abaturage b’ako karere ibikorerwa iwabo, aho bikorerwa kandi bamenye aho babisanga.

Ni gahunda gafatanya n’urugaga Nyarwanda rw’abikorera (PSF) bagategurana imurikabikorwa rugamije kugaragaza abikorera n’ibyo bakora ababyifuza bagahana amatelefone.

Mukunde kandi avuga ko ku rwego rw’akarere by’umwihariko buri mwaka bakora igitabo cy’udushya dukorerwa mu karere naho dukorerwa.

Ku bijyanye n’ubuvugizi bw’akarere bujyanye no kubona ibikoresho by’ibanze nkenerwa abakora ibikomoka mu Rwanda bakoresha, n abwo ahamya ko ubwiza bw’ibikorwa butaranoga neza ariko akizeza ko ubufatanye bw’akarere n’izindi nzego nka Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda, Ikigo cy’Igihugu cy’ubumenyingiro(WDA), NEP na MIFOTRA hamwe n’ibindi bigo hari gahunda ihamye biteguye kunoza no gufasha abahanga iyo mirimo kugira ngo bige kandi bamenye.

Agira ati: “Hari abatangiye mu bigo bimwe mu karere kacu byigisha kunoza ibyo bakora, hari abakibangamirwa no kuvana ibikoresho hanze muri Kenya, Uganda n’ahandi, turifuza ko ibyo bikoresho byabonekera iwacu mu Rwanda, kugira ngo ibikorw binozwe kandi bidahenze ku buryo buri wese yitabira kubigura”.

Umunyeshuri wa IPRC Kigali Tuyishimire Gerard muri Mecanical Ingeniering avuga ko bakoze igare ry’abantu bafite ubumuga bwo kutagenda, rigenda hifashishijwe telefone irimo uburyo butuma rigenda, uritwaye akabasha gukata aho ashaka cyangwa agahagarara.

Rubyiruko Jean Claude ukora ibikomoka ku mpu, avuga ko ubumenyi bwo gukora buhari ariko ibikorwa n’abanyarwanda bitari byabasha guhaza isoko ryaho kubera ibikoresho bimwe biba bitaboneka cyangwa bigatumizwa mu mahanga.

Ati: “Amamashini afite ubushobozi bwo gukora inkweto nyinshi ntiturabasha kuyabona ari na byo bituma dukoresha ayo dufite hagakorwa nkeya ariko tubonye ahagije twahaza isoko. Inganda zitunganya ibikomoka ku ruhu na zo usanga zitarabasha gukora ku rwego rudufasha gukora ibintu byishimirwa n’abanyarwanda”.

Nubwo ariko hari intambwe mu bumenyi imaze kugerwaho mu bikorera, basanga ibikorwa byabo bitarabasha kugera kubo bigenewe cyangwa ugasanga bitazwi bagasaba ubuvugizi.

Tuyishimire Gerard, Umunyeshuri muri IPRC Kicukiro(Foto Sezibera A)

Visi Meya w’Akarere ka Kicukiro Mukunde Angelique (Foto Sezibera A)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.