Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

IPRC Kigali: Abanyeshuri bakoze imashini icuruza amata hifashishijwe Tap&Go

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 17-01-2019 saa 16:24:15
Mugabo Theogene Kelly, umunyeshuri wa IPRC Kigali agaragaza imikorere y'iyo mashini icuruza amata(Foto James)

Abanyeshuri biga muri IPRC Kigali babyaza umusaruro ubumenyi bavoma muri iryo shuri rikuru, aho bahanga udushya mu ikoranabuhanga bagendeye ku bikenewe ku isoko.

Bakoze imashini zitandukanye zirimo n’icuruza amata (Milk Selling Machine) hifashishijwe ikoranabuhanga ry’ikarita izwi nka “Tap&Go” imenyerewe mu bijyanye n’ingendo.

Ukoresha ikarita ya Tap&Go ukayishyira mu cyuma kikaguha amata

Umunyeshuri wa IPRC Kigali mu mwaka wa 3 mu ishami rya Electromecanical Technology Mugabo Theogene Kelly, avuga ko intego yo gukora iyo mashini ari iyo korohereza abari ku ngendo bifuza kugura amata bitabagoye ndetse n’igihe cy’amasaha amabutiki yaba afunze ariko hari uwifuza kugura amata akabona aho yayabona atagombye uyamuha.

Mugabo avuga ko iyo mashini ifasha umuntu uri ku rugendo igihe afite ikarita iriho amafaranga ahwanye n’igiciro cy’amata yifuza yaba aya 200 cyangwa 300, hari igice cy’iyo mashini cyagenewe gukozwaho iyo karita hanyuma akayikozaho ikamuha ingano ihwanye n’ibyo yasabye.

Mugabo agira ati: “Umuntu araza afite ikarita ye agakoza kuri iyo mashini mbere yaho aba yamaze gufata agakombe kadasubizwa aho buba buteretse hanyuma amata agasohoka angana n’amafaranga cyangwa ikigero cyayo yashyizeho ubundi agahagarara”.

Mugabo avuga ko igitekerezo cy’iyo mashini cyatangijwe n’uwitwa n’umunyeshuri wahoze yiga muri IPRC Kigali Mugiraneza Olivier gikomezwa n’itsinda ryitwa Innovation Club ry’abandi banyeshuri b’icyo kigo ubu ikaba imaze imyaka 4 ishinzwe.

Avuga ko iryo tsinda ridaheza kandi rigizwe n’abiga ikoranabuhanga, ubwubatsi, abasudira bagahurira hamwe bose buri kiciro kigagira uruhare n’umusanzu wacyo mu gukora ibice bitandukanye by’iyo mashini, bitewe n’ibyo abantu biga.

Agira ati: “Harimo igice gikonjesha gikorwa n’abiga ibijyanye n’amafirigo, harimo igice cy’amashanyarazi nabyo bikorwa n’abiga iby’imiriro, hakaba kandi igice cy’ikoranabuhanga gikorwa n’ababyiga ndetse n’igice cy’inyuma cy’inzu gikorwa n’abiga gusudira”.

Aba banyeshuri bakoze iyi mashini, bavuga ko iyi mashini izatanga umusanzu munini mu rugamba rwo kwimakaza ubucuruzi bukoresheje ikoranabuhanga, aho imashini ubwayo yikoresha.

Bavuga ko bene ibi byumba biteguye gukora byinshi bakabigeza kuri buri wese ubikeneye, no mu bigo by’amashuri aho usanga akajagari k’amakantine bakabakorera byinshi.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya Mugiraneza avuga ko hamaze gukorwa iyo mashini imwe gusa yakozwe mu gihe cy’amezi 6 ariko na yo ikaba itaruzuzwa uko yifuzwa 100%, gusa mu mezi 4 ataha izaba yujuje ubuziranenge ku buryo yashyirwa hanze ku isoko ikaba yakoreshwa.

Nubwo ariko hari aho bageze avuga ko bazitirwa n’igihe cyo gukora ibyo bikoresho babivanga n’umwanya w’amasomo bigatuma badakora byinshi.

Akomeza avuga ko ibikoresho byo gukora izo mashini babihabwa n’ikigo ndetse n’ababyeyi bakagenda babunganira mu bundi buryo.

Nk’uko abisobanura iyo ashyize mu gaciro k’akazi n’ibikoresho by’iyo mashini, avuga ko iyo yuzuye ihagaze hagati ya Miliyoni 1.5 na Miliyoni 2.5 bitewe n’uko ingana ariko iyo bafite ikaba ifite ububiko bwa litiro hafi 200. Aho asobanura ko bashobora no gukorera umuntu wifuza intoya kurushaho cyangwa inini kwisumburaho bitewe n’ingano y’aho azayishyira.

Mugabo asobanura ko iyo mashini ibarirwa agaciro ka miliyoni zisaga 2 500 (Foto James)

Iki cyuma, nk’uko abagikoze babibwiye Imvaho Nshya, ntigishobora kurekura amata hatabayeho kubanza kwishyura ukoresheje ikalita ya TAP&GO. Kandi gifitemo uburyo bwo kumenyekanisha umusoro ako kanya kuburyo amata yose guzwe aba maze gutangirwa n’umusoro ku buryo bw’ikoranabuhanga.

Iki cyuma kandi ntigishobora kuguha ingano y’ amata ari hasi cyangwa hejuru y’ayo wishyuye kuko abagishyizemo amata baba bagennye ingano y’amata ihwanye n’amafaranga washyizemo bitewe n’igiciro.

Ukuntu iyo mashini ikoze mo imbere, ifite itanki (tank) ijyamo ikintu cyose gisukika, ushobora no gushyiramo amazi cyangwa ‘jus’, usibye ko irimo gukorwa ubu igiye kurangira ari iy’amata.

Uku ni ko iyi mashini imezemo imbere, aha yarimo yerekanwa mu imurikabikorwa

Imbogamizi

Mugiraneza avuga ko bataragera ku rwego rwo kugurisha kubera ko ari iya mbere bakoze ariko batangiye kwegera uruganda rw’Inyange kugira ngo rujye rubagurira ibyo bikoresho.

Avuga ko abafatanyabikorwa bafite ari ikigo cya IPRC kibafasha ku bijyanye n’ibikoresho, aho bakorera ubushakashatsi, aho babika ibyo barangije ndetse n’abarimu babaherekeza ndetse no mu ngendoshuri. Bakorana na Rwanda Polytechinique ibafasha kugera ahandi hatandukanye.

Niyonshuti Isiraheli wiga muri iryo shuri, avuga ko bagihura n’imbogamizi zo kubona amakuru ku byo bakora bijyanye n’ibikenewe ku isoko, bakabangamirwa no kugeza ibyo bakoze ku isoko kuko bikorwa bikabikwa mu kigo gusa kandi abantu ntibabimenye icyo gihe bakitumuriza ibyo hanze kandi babifite.

Mu gukemura icyo kibazo, avuga ko batangiye kwitabira amamurikabikorwa atandukanye abera mu gihugu bakabyegereza abantu bakabamenya.

Byumvuhore J Bosco wo mu mwaka wa 2 mu ishami rya Enginering muri IPRC Kigali atangaza ko ubumenyi bafite no kubushyira ku isoko bihari ariko ibikoresho bikiri bikeya.

Avuga ko kubera ko usanga bakoresha ibikoresho biciriritse bahabwa n’ikigo kandi biri ku masoko abegereye, bakeneye inkunga y’ibikoresho bihagije kandi bifatika byatuma bakora igikoresho gifatika cyangwa kisumbuyeho.

Umwarimu muri IPRC Kigali ushinzwe gukurikirana abo banyeshuri Habiyaremye Joseph, avuga ko nyuma y’uko ikigo kibonye ko hari abanyeshuri bafite ubushobozi bwo gutekereza ibintu byatanga ibisubizo cyahise kibashakira aho gukorera kandi harimo ibintu bibafasha gutekereza bakanabishyira mu bikorwa.

Habiyaremye avuga ko abo banyeshuri babarizwa mu mashami atandukanye ari yo anabafasha guhanahana ibitekerezo, ariko n’ikigo kikabaha abarimu bafite ubumenyi mu byo bagiye gukora bakabayobora.

Habiyaremye avuga ko mu mbogamizi abanyeshuri bagaragaje, umwaka wa 2020 ikigo cyagennye ingengo y’imari igomba gushyirwa mu guhanga ibishya (Innovation).

Ikindi ni uko cyabonye ko abo banyeshuri bagifasha mu bityo kikaborohereza mu kwitabira amamurika.

Ku bijyanye n’ibyo bakora ntibigezwe ku isoko avuga ko hari ishami ritegurwa gushyirwaho kugira ngo ribafashe kubyegereza ababikeneye.

Aba banyeshuri bibumbiye mu itsinda (club) ry’abanyadushya (Innovators), bakoze n’indi mashini yitwa O’VENDER, yo ukuntu ikoze icuruza ikintu cyose kiri mu macupa, urugero amacupa y’amazi cyangwa ‘jus’ cyangwa ikindi gisukika cyashyirwa mu gacupa, na cyo kigacuruza hakoreshejwe ikarita ya Tap&Go.

Iki cyuma kimeze nka butike, ni cyo kigenewe gucuruza amacupa y’amazi cyangwa juice

Iyo mashini icuruza amata mu buryo bw’ikoranabuhanga ikenera umuriro mu mikorere yayo(Foto James)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

One Comment on “IPRC Kigali: Abanyeshuri bakoze imashini icuruza amata hifashishijwe Tap&Go”

  1. Ntakabuza made in Rwanda izagerwaho binyuze muguteza imbere ubureziii …. Educat, Impact and build economically Transformed Nation.

    Proud of you!

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.