Kigali-Rwanda

Partly cloudy
17°C
 

IPAR: 15% by’abimukira muri Kigali bahunga icyaro batuye mu tujagari

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 08-07-2019 saa 10:35:37
Aha ni mu kajagari ka Bannyahe gaherereye i Nyarutarama mu Karere ka Gasabo

Inyigo yakozwe n’ikigo gishinzwe gukora ubushakashatsi IPAR (Institute of policy analysis and research) yagaragaje ikibazo k’imibare y’abaturage barushaho gusatira imigi bava mu cyaro, ndetse n’icyakorwa mu gukemura icyo kibazo.

Inyigo yerekana ko abahunga icyaro baza mu mujyi wa Kigali, 15% muri bo biganjemo abakuru ari abatuye mu tujagari.

Carlo Menon wayoboye icyo gikorwa cy’ubushakashatsi bwa IPAR ari na we wabumuritse, avuga ko ikibazo nyamukuru gituma abaturage barushaho guhunga icyaro basatira imigi, ari ikibazo cyo gushaka akazi, n’imibereho myiza, ndetse na serivise.

Agira ati: “Ku birebana n’abaza mu mugi bava mu giturage, nkurikije imidugudu igera ku 120 twatoranyije twasuye tukavugana n’abantu ku giti cyabo, usanga 60% baza mu mugi, muri bo ari igitsina gore bavuga ko baza gushaka bakurikiye imibereho myiza n’akazi, kandi ubushakashatsi bwerekana ko abasaga 40% ari abakomoka mu ntara 2 ari yo Intara y’Amajyepfo, n’Uburengerazuba”.

Ku birebana n’imibereho rusange igaragaza uko abaza mu mugi babaho muri yo miturire yo mu kajagari, asanga icya mbere gituma baza kuhatura atari yo mahitamo yabo, ahubwo ko ari uko ariho haba amazu ahendutse ajyanye n’ubushobozj bwabo, ndetse no mu byerekeranye n’imirire, avuga ko 79% byabatuye Umujyi wa Kigali batuye mu tujagari.

Iyo urebye inzu zo guturamo zikenewe mu Mujyi wa Kigali n’izihari, usanga harimo icyuho kinini kuko buri mwaka hakenerwa inzu 31,279 ariko hakubakwa izitageze no ku gihumbi.

Icyerekezo cya Guverinoma ni uko muri Kigali hubakwa inzu nshya zo guturamo ibihumbi 310 hagati y’umwaka wa 2017-2032, aho inzu ibihumbi 270 zigomba kubakwa bitarenze 2024.

Guverinoma igira uruhare mu bwubatsi bw’amazu aciriritse (affordable houses), aho itanga ibikorwaremezo by’amazi, imihanda n’amashanyarazi bitwara nibura 30% by’ikiguzi cy’inzu.

Mu myanzuro yerekeranye n’ibyifuzo nama, ku byerekeranye n’icyakorwa mu gukemura icyo kibazo, akomeza avuga ko ik’ingezi ari imuturire myiza, na politike yo kwegereza abaturage amazu meza kandi ahendutse ajyanye n’amikoro yabo, kandi akegerezwa abafite akazi gaciriritse.

Umwe mu baturage ucumbitse mu murenge wa Jari mu karere ka Gasabo, Nkundabakize Modeste yabwiye Imvaho Nshya, ko uretse kwegerezwa amacumbi ahendutse, ikindi gisubizo cyashakirwa mu gukangurira abaturage kwitabira gutura mu mudugudu abantu begeranye kandi bagakoresha ubutaka buto, kuko ari na bwo batura mu mazu meza akomeye arimo n’ibikorwa remezo byangombwa umuntu akenera mu buzima bwe busanzwe bwa buri munsi.

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.