Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
18°C
 

Inzobere mu ndwara z’umutima iri mu Rwanda yagaragaje ibimenyetso byayo ku bana

Yanditswe na admin

Ku ya 09-11-2017 saa 09:56:02
Dr Anuradha Sridhar uvura abana umutima

Indwara y’umutima ni imwe mu ndwara zitandura ariko bigoye kumenya ko uyirwaye cyangwa uyirwaje iyo utayipimishije cyane cyane ku bana bato nk’uko byatangajwe Dr Anuradha Sridhar inzobere mu ndwara y’umutima ku bana bato uvurira mu ivuriro rya Apporo children mu Buhinde ariko ubu akaba ari mu Rwanda.

Mu kiganiro yagiranye n’Imvaho Nshya, Dr Anuradha Sridhar yatangaje bimwe mu bimenyetso by’umwana waba afite uburwayi bw’umutima.

Dr Anuradha Sridhar uvura abana umutima

Ku bana bakiri bato cyane; ibyo bimenyetso akaba ari ibyo guhumeka cyane, kugira umunaniro mwinshi, kubura ubushake bwo kurya na duke bamugaburiye akaturuka, kwikanga buri kanya mu gihe yumvishe hari igikomye, guhirita, kubira ibyuya kandi n’umutima ugatera cyane, kugwingira no guhinduka kw’ibara ry’uruhu rigasa nk’ubururu cyane cyane iminwa n’ururimi iyo arimo kurira cyangwa akina rigahinduka ubururu cyane.

Naho ku bana b’ingimbi cyangwa abangavu bo bafite ikibazo cy’umutima barangwa no kubabara mu gatuza, guhumeka nabi na none gutera  k’umutima wabo kukiyongera.

Dr Anuradha Sridhar akomeza avuga ko imyumvire abantu bafite yo kumva ko abana batarageza ku bilo bitanu cyangwa icumi ko batabagwa atari yo, kuko ikoranabuhanga ryateye imbere kuri ubu n’umwana ukivuka ufite ibilo bibiri na we abagwa, cyane ko uko wivuje mbere ari nako gukira byoroha.

Kwisuzumizumisha mu gihe waba ubonye bimwe mu bimenyetso byavuzwe haruguru ku mwana  ukamenya uko ahagaze biba byiza.

Dr Anuradha Sridhar, inzobere mu  buvuzi bw’indwara y’umutima ku bana bato ubu ari mu Rwanda aho ivuriro ‘Apollo children’ rifitanye imikoranire ya bugufi n’ivuriro la Confiance.

Indwara y’umutima ni imwe mu ndwara kuvura bihenda cyane kuko kugeza ubu mu Rwanda itahavurirwa, ahubwo bagusuzuma barangiza bakakohereza hanze aho babasha kuyivura.  Ni yo mpamvu abayirwaye cyangwa abayirwaje baba nta kizere bafite cyo kubona ubuvuzi nk’uko byatangajwe na Ntahimana M. Jeanne ufite umwana ufite uburwayi bw’umutima bakaba bamuca agera ku bihumbi bitandatu by’amadolari, angana  n’amafaranga y’u  Rwanda miliyoni eshanu n’ibihumbi ijana arengaho gato akavuga ko atayabona.

Indwara y’umutima ku bana ikaba ivukanwa cyangwa ukayirwara ukuze kandi ikaba ivurwa ku buryo bubiri butandukanye ari bwo babaga umuntu bagakuramo umutima bakawuvura urihanze cyangwa bakamuvura batarinze kumubaga.

TWAGIRAMUNGU JEAN BAPTISTE

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.