Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
24°C
 

Inzobere mu buvuzi yakozwe ku mutima n’amateka ya Jenoside

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Feb 28, 2018

Umufaransa w’inzobere mu kubaga indwara zo mu nda, akaba n’umwarimu ku bitaro bya kaminuza ya Strasbourg mu Bufaransa, Prof Jacques Marescaux yatangaje ko yakozwe ku mutima na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bituma afata umwanzuro wo kuza mu Rwanda gushinga ikigo mpuzamahanga kigisha abaganga kikanavura indwara za kanseri, IRCAD, kugira ngo hatagira ubundi buzima bwongera gucika abantu kandi hari ubushobozi.

Prof Jaques Marescaux ashyira indabo ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi (Foto James R)

Yabitangaje ejo hashize tariki ya 27 Gashyantare 2018, ubwo yari amaze gusura no gushyira indabo ku rwibutso ahashyinguye imibiri y’Abatutsi bazize Jenoside mu 1994, ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi.

Nyuma yaganiriye n’itangazamakuru

Prof. Marescaux yavuze ko ari ku nshuro ya kabiri aje mu Rwanda no ku rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ariko ku nshuro ya mbere yabonye ko agomba gutangiza icyo kigo mu Rwanda kizaba icya gatatu ku Isi n’icya mbere ku mugabane w’Afurika.

Ati “Ikintu tudashobora kwibagirwa ni ibi bihe biteye ubwoba, ik’ingenzi kuri nge ni icyo Abanyarwanda bakoze nyuma, kubabarira kubasha kubaho nyuma y’ibi; ndatekereza ko icyo ari ikimenyetso cy’akataraboneka ku bindi bihugu.

Igihe twatekerezaga kubaka iki kigo i Kigali muri Afurika yose ni nyuma yo gusura uru rwibutso ku nshuro ya mbere. Kuri ge murumva neza ukuntu ari umwanya mwiza ni ikintu kiza.”

Ikigo IRCAD gisanzwe kigisha abaganga babaga indwara zo mu nda kikagira n’abaganga b’inzobere babaga abarwayi bafite indwara zikomeye zisaba ubuvuzi buteye imbere, cyo kikifashisha ubuvuzi bukozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ry’imashini zihabwa ubushobozi bwo gukora nk’umuntu (robots) umuganga akabasha kuvura umurwayi ari mu bindi bihugu.

Umuyobozi mukuru w’Ikigo Karl Storz gikora ibikoresho byifashishwa mu kubaga abarwayi  mu kigo IRCAD, Dr. Sybill Storz, yavuze ko amahanga akwiye kugira ibyo yigira ku byabaye mu Rwanda.

Ati:“Mbuze icyo mvuga ku bintu nk’ibi umuntu yakoreye undi, kureba n’amaso amateka y’inzirakarengane biteye ubwoba kugeza n’uyu munsi; ndizera ko ibi bitazongera kubaho ukundi.”

Abajijwe uko amahanga yarebereye Jenoside irimo gukorwa mu Rwanda kandi mu Muryango w’Abibumye harimo ko nta Jenoside izongera kuba nk’iyakorewe Abayahudi mu 1945, yavuze ko abantu batigira ku mateka, birababaje kuba yarongeye ikaba mu Rwanda mu 1994, kandi ko bose bagombye kubona ibintu kimwe.

Ati:“Ndatekereza ko bari kubyigiraho, barebe muri Aziya bimeze kimwe, ariko no mu bindi bihugu. Abantu bavukanye imitekerereze runaka bagombye kugira impuhwe. Abanyarwanda ndabifuriza mwese amahirwe masa, iki ni igihugu kiza kandi nkunze.”