Inzitiramubu zisigaye zitangwa hashingiwe ku byiciro by’ubudehe

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 24-04-2019 saa 17:48:24
Inzitiramibu zitangwa ku buntu ku baturage bo mu kiciro cya mbere n'icya kabiri, zikagurwa n'abari mu kiciro cya 3 n'icya 4

Ikigo k’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) gitangaza ko inzitiramubu zisigaye zitangwa hashingiwe ku byiciro by’ubudehe, hakaba haranakomeje ubukangurambaga ku gukoresha inzitiramubu kugira ngo indwara ya marariya itiyongera.

Nk’uko bisobanurwa na Aimable Mbituyumuremyi, Umuyobozi w’ishami ryo kurwanya indwara ya marariya, ikiciro cya mbere n’icya kabiri cy’ubudehe bemerewe guhabwa inzitiramubu ku buntu, ndetse n’abari mu cya gatatu ariko badafite imirimo izwi.

Ati “Kuri ubu abaturage bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri ndetse n’abo mu cya gatatu badafite imirimo izwi bazihabwa ku buntu, abo mu cya gatatu bafite imirimo nk’abakozi ba Leta n’abakozi b’imishinga itegamiye kuri Leta bo barigurira ndetse n’abo mu kiciro cya 4.”

Mbituyumuremyi avuga ko RBC irangura izitiramubu ikazinyuza muri farumasi y’uturere, zikajyanwa mu bigo nderabuzima zigatangirwa amafaranga 5.000 ku nzitiramubu imwe, zikagurwa n’abo mu kiciro cya gatatu bafite imirimo izwi n’abo mu kiciro cya kane.

Avuga ko bidakwiye ko abantu babaho nta nzitiramubu kuko zigurishwa ku mafaranga we yita make nk’ibihumbi 5, akaba abasaba kujya bazigura mu bigo nderabuzima bibegereye.

Ati “Nta gihombo kirimo ku baturage bari mu kiciro cya gatatu n’icya kane kuko inzitiramubu zimara imyaka igera kuri itatu kandi zigurwa amafaranga ibihumbi bitanu.”

Ku kijyanye n’impugenge z’uko abadahabwa inzitiramubu bashobora kuzareka kuzigura bityo marariya ikiyongera, aha Mbituyumuremyi avuga ko abari muri ibyo byiciro bafite ubushobozi bwo kwigurira inzitiramubu, ngo ahubwo igikenewe ni ubukangurambaga bwo kumenyesha abaturage bagomba kwigurira inzitiramibu ko bazigurira mu bigo nderabuzima bibegereye ku giciro cy’amafaranga 5.000 imwe.

Abaturage bishimira ko Leta yatekereje ku badafite amikoro ikabaha inzitiramubu ku buntu, aho basanga nta wutazayiraramo uretse abagifite imyumvire ikiri hasi.

Nizeyimana Claudien ni umuturage, avuga ko ahabwa inzitiramubu mu gihe cyose zitanzwe bitewe n’uko ari mu kiciro cya mbere cy’Ubudehe, akaba atabasha kuyigurira ku bw’ubushobozi buke.

Avuga ko kuva aho atangiriye kurara mu nzitiramubu we n’umuryango we batarongera kurwara marariya.

Inzitiramibu zitangwa ku buntu ku baturage bo mu kiciro cya mbere n’icya kabiri, zikagurwa n’abari mu kiciro cya 3 n’icya 4

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.