Kigali-Rwanda

Partly sunny
27°C
 

Inzira ibinyabiziga byafashwe na Polisi binyuramo kugeza bitejwe cyamunara

Yanditswe na Kayitare Jean Paul

Ku ya 15-12-2018 saa 18:56:23
Ibinyabiziga bitezwa icyamunara bishyirwa mu busitani bwa Polisi ku Kacyiru (Foto Ububiko)

Polisi y’Igihugu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, yatangaje inzira zikurikizwa kugira ngo ibinyabiziga byafatiwe mu muhanda bitezwe icyamunara.

Umuvugizi wa polisi ishami rishinzwe umutekano mu muhanda, SSP Ndushabandi J.M.V, yabwiye Imvaho Nshya ko icyamunara mu binyabiziga biba byafatiriwe ikorwa hakurikijwe amategeko agenga ibindi byamunara.

Yagize ati “Amategeko agenga cyamunara, ni amategeko rusange agenga icyamunara. Uko biteganywa, uko bimenyeshwa ba nyir’ibinyabiziga, uko bimenyeshwa abashaka kugura ibinyabiziga, inzira ikurikizwa kugira ngo bitezwe cyamunara ni kimwe na cyamunara ikorwa n’ahandi hose.”

SSP Ndushabandi asobanura ko itegeko ryo mu 1987 rigenga imihanda n’imikoreshereze yayo, riteganya ko ibinyabiziga bifatiriwe kubera amakosa yo mu muhanda bigakurwa mu muhanda, nyuma y’iminsi 30, ni bwo ibyo binyabiziga bitezwa icyamunara.

Akomeza avuga ko ibivuye muri ya cyamunara, habanza kwishyurwa ibyo nyir’ikinyabiziga aryozwa, hanyuma amafaranga asigaye agashyirwa mu kigega cya Leta. Icyo gihe nyir’ikinyabiziga aba afite uburenganzira bwo gusaba amafaranga arenzeho kandi akayahabwa.

Ati “Itegeko riteganya ko ikinyabiziga gifatiriwe kubera amategeko yo mu muhanda kigashyirwa aho gifungirwa, nyuma y’iminsi 30 iyo nyiracyo atararangiza ibisabwa gitezwa icyamunara. Ku bijyanye n’ifatirwa ry’ikinyabiziga kuko iyo bagufashe kubera amakosa runaka biba bihindutse inshingano kugira ngo urangize icyatumye ikinyabiziga gikurwa mu muhanda kigashyirwa aho kigomba kuba kiri.”

Akomeza avuga kandi ko hari amafaranga aba yakoreshejwe haterurwa icyo ikinyabiziga kikajyanwa aho kigomba kugezwa. Asobanura ko aho ikinyabiziga kiri, ari mu busitani bwa polisi ariko igihe kikazagera bwa busitani bufungirwamo bya binyabiziga byavanywe ku muhanda, bukaba atari ubwa polisi.

Hari abandi bantu bashinzwe gukora ubwo burinzi bwo kubicunga, birumvikana ko igihe kizaba cyagurishijwe muri cyamunara bazishyura n’abo bantu bahawe inshingano zo kurinda ibyo binyabiziga, harimo n’ababiteruye babivana ku muhanda. Ibyo byose iyo bivuyemo nyir’ikinyabiziga asubizwa amafaranga arenzeho.

Gasirimu Abubakal ukora umwuga wo gutwara abagenzi kuri moto mu Mujyi wa Kigali, asobanura ko nubwo atari azi inzira binyuzwamo kugira ngo ikinyabiziga gitezwe icyamunara ariko ko hari bagenzi be bagiye basubizwa amafaranga yarenze ku yo ikinyabiziga cyasabwaga.

Ati “Nge nkorera akazi k’ikimotari muri uyu mujyi wa Kigali. Hari benshi batwarirwa ibinyabiziga babuze ubwishyu bw’amafaranga baba basabwa ariko ibinyabiziga byatezwa icyamunara bagasubizwa amafaranga arenga ku yo basabwagaga kwishyura. Dushima ko polisi ibanza ikabinyuza mu binyamakuru kuko ni bwo buryo abamotari twese tumenyamo ko ibinyabiziga bigiye gutezwa icyamunara.”

Rwamanywa Erneste na we ukora akazi k’ubumotari ashima uburyo inzira zinyurwamo hatezwa icyamunara ku binyabiziga biba byafatiwe mu muhanda ariko agasaba ko ibinyabiziga byafashwe byajya bifatwa neza n’ukiguze mu cyamunara, agatwara ikinyabiziga kizima.

“Nshima uko ibinyabiziga bifatwa nuko bitwarwa ariko ndasaba ko ibyafashwe byajya bifatwa neza hanyuma n’uguze ikinyabiziga, akagitwara kimeze neza. Ikindi ni uko aho ibinyabiziga bifungirwa byakubakirwa bikarindwa imvura n’izuba.”

Polisi y’Igihugu ishami ryo mu muhanda, ritangaza iyo ibinyabiziga bigiye gutezwa icyamunara, abantu babimenyeshwa hakoreshejwe ibitangazamakuru ndetse no mu bitangazamakuru bya Polisi y’Igihugu ayo amakuru y’icyamunara akanyuzwamo.

SSP Ndushabandi J.M.V, Umuvugizi wa Polisi ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda (Foto Kayitare J.P)

Ibinyabiziga bitezwa icyamunara bishyirwa mu busitani bwa Polisi ku Kacyiru (Foto Ububiko)

Umwanditsi:

Kayitare Jean Paul

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.