Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Inzego zose zirandure ibibangamira ireme ry’uburezi-Dr Ngirente

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 11-02-2018 saa 07:24:54
Minisitiri w'Intebe Dr Ngirente uwa 2 uvuye ibumoso, abanjirijwe na Minisitiri w'Uburezi Mutimura Eugene, hirya ye ni Guverineri Gatabazi JMV berekwa ubumenyi bw'abanyeshuri mu gukoresha Mudasobwa (Foto Sezibera A)

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard arasaba inzego zitandukanye kurandura imbogamizi zose zituma ireme ry’uburezi ritagerwaho uko bikwiye kuko iryo reme ari imwe mu nkingi zikomeye Guverinoma yiyemeje gukomeza gushyiramo imbaraga muri gahunda yayo y’imyaka 7.

Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente uwa 2 uvuye ibumoso, abanjirijwe na Minisitiri w’Uburezi Mutimura Eugene, hirya ye ni Guverineri Gatabazi JMV berekwa ubumenyi bw’abanyeshuri mu gukoresha Mudasobwa (Foto Sezibera A)

Ibyo yabitangaje ejo hashize tariki 9 Gashyantare 2018 atangiza ku mugaragaro gahunda y’igihugu y’ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi ndetse anataha ibyumba by’amashuri bishya 30 n’ubwiherero 36 by’urwunge rw’amashuri rwa Kagorogoro biherereye mu murenge wa Manyagiro mu karere ka Gicumbi.

Ku nsanganyamatsiko yagiraga iti: “Imyigire myiza n’indangagaciro ni byo shingiro ry’uburezi bufite ireme”, Dr Ngirente avuga ko uburezi bufite ireme ari imwe mu nkingi zikomeye Guverinoma yiyemeje gushyiramo imbaraga, bukaba buri mu bikorwa by’ingenzi bya gahunda ya Leta y’imyaka irindwi. Avuga ko ubwo burezi ari bwo buzatuma igihugu kigera ku ntego zo kugera ku bukungu bushingiye ku bumenyi.

Dr Ngirente avuga ko kugira ngo igihugu kizagere ku burezi bufite ireme bigisaba ko imbogamizi zikigaragara mu nzego z’uburezi zibonerwa umuti urambye kandi mu gihe kihuse.

Ati: “Hari umubare w’abana bata amashuri bakajya kwishakira imirimo yitwa ko ibaha amafaranga harimo gukora mu ngo, mu mirima y’icyayi ndetse n’ababyeyi babavana mu mashuri ngo babafashe imirimo isanzwe yo mu rugo.

Hari kandi ikibazo cyo gusibira mu ishuri bidatewe no kubura amanota cyangwa ubumenyi n’ubushobozi ku bana, bigaragara cyane ku banyeshuri bo mu mwaka wa 5 w’amashuri abanza basibizwa kandi babonye amanota yabimura. Byagaragaye ko bikorwa hagamijwe kwimura gusa abo amashuri yumva ko bafite ubushobozi bwo kuzatsinda ikizamini cya Leta kugira ngo bizagaragare ko ayo mashuri atsindisha ku ijanisha ryo hejuru.”

Akomeza avuga ko kuba hakiri abana bagikora ingendo ndende zijya ku mashuri bigaho ari bimwe mu bibangamira ireme ry’uburezi, avuga ko bizagenda bikemuka uko ibyumba by’amashuri byubakwa. Ibyo kandi byiyongeraho kuba hari abana batarabasha gufatira amafunguro ya ku manywa ku ishuri nabyo bituma batiga neza.

Guverinoma y’u Rwanda ikomeje guharanira icyazamura ireme ry’uburezi yubaka ibyumba by’amashuri, hakorwa n’ibindi binyuranye (Foto Sezibera A)

Ibindi yagarutseho ni bamwe mu bakozi b’imirenge n’ab’uturere bashinzwe amashuri usanga batuzuza inshingano zabo uko bikwiye, abasaba kujya basura amashuri byibuze rimwe mu kwezi kandi bagatanga raporo y’ibibazo babonye. Ikindi Dr Ngirente atangaza ni umuco wa bamwe mu bayobozi b’amashuri batanga imibare y’abanyeshuri itari iyo bafite kugira ngo babone amafaranga menshi.

Avuga kandi ko hari amashuri amwe adafite aho abana bidagadurira kandi bikwiye, hakaba n’ikindi kibazo gikomeye cy’amashuri yagaragaye ko adafite umuriro w’amashanyarazi n’amazi, mudasobwa na za laboratwari zibafasha n’ibindi, asaba ko byakemurwa byihuse.

Minisitiri w’Intebe yavuze ko uretse abarezi, hari n’abanyeshuri bafite imico itari myiza nko kunywa ibiyobyabwenge kandi nabyo bigira ingaruka ku ireme ry’uburezi. Akomeza avuga ko uburezi bufite ireme buzafasha urubyiruko rw’u Rwanda nk’urugize umubare munini w’Abanyarwanda.

Imibare ya Minisiteri y’uburezi yatangajwe mu 2015 yagaragaje ko gusibira mu mashuri abanza biri kuri 18.4%, mu kiciro cya rusange biri ku 11.6% naho mu mashuri yisumbuye ni 6%. Iyo mibare igaragaza ko abana bavuye mu ishuri mu mashuri abanza ari 5.7%, mu kiciro rusange ni 6.5% naho mu yisumbuye ni 2.5%.

Minisitiri w’uburezi Mutimura Eugene, avuga ko mu byumweru bibiri ubukangurambaga buzamara mu gihembwe cyabwo cya mbere, buzaba igihe cyo kunoza imikoranire y’iyo Minisiteri, abafatanyabikorwa, abaturage n’izindi nzego kuko uburezi ari bwo shingiro nyakuri ry’iterambere.

Avuga ko ubukangurambaga bwatangiye kandi bukomeza buzagira akamaro hashingiwe ku bikorwa byagezweho kandi habeho no gukuraho imbogamizi zikigaragara.

Ubukangurambaga bugamije kuzamura ireme ry’uburezi bwatangiye tariki 5 Gashyantare bukazasozwa tariki 15 Gashyantare 2018 kandi bukazajya bukorwa buri gihembwe.

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.