Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
22°C
 

Inzego zitandukanye zirakangurirwa kugura ibikorerwa mu Rwanda

Yanditswe na admin

Ku ya 17-02-2018 saa 07:36:42
Seminega Augustus, Umuyobozi Mukuru w'Ikigo gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (Foto Gisubizo)

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA) bukomeje gukangurira inzego za Leta n’abandi kugura no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda kuko busanga byujuje ubuziranenge, bufite ibiciro binogeye buri wese kandi bihagije isoko ry’ababikeneye.

Seminega Augustus, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (Foto Gisubizo)

Ibyo Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe gutunganya amasoko ya Leta (RPPA), Seminega Augustus yabigarutseho mu nama yabaye ku wa 16 Gashyantare 2018 mu nama yahuje inzego za Leta na ba rwiyemezamirimo bafite ibyo bakorera mu Rwanda muri gahunda yo gushishikariza abantu bose kugura no gukoresha ibikorerwa mu Rwanda.

Seminega avuga ko inzego za Leta igihe zigura ibintu zikwiye kwibanda ku kugura ibikorerwa mu Rwanda, gusa anyomoza imvugo ihari ivuga ko ibintu byose bikorerwa mu Rwanda bihenda kuko hari n’ibindi bihakorerwa bidahenda kurusha ibikorerwa hanze.

Akomeza avuga ko ibikorerwa mu Rwanda bidahenze nk’uko abantu babyibwira kuko hari n’ubwo biba ari byiza kurusha ibikorerwa hanze abantu bishyizemo.

Seminega avuga ko ubwitabire ku bikorerwa mu Rwanda bugenda buzamuka mu kwitabirwa gukoreshwa mu Rwanda mu buryo bwo guteza imbere “Made In Rwanda” kuko mu gutanga amasoko ya Leta  akenshi binyura mu ipiganwa  kandi mbere ugaragaza ko ugomba gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda nk’uko amategeko abiteganya.

Yakomeje avuga ko ibikorerwa mu Rwanda bigomba kuba byujuje ubuziranenge kugira ngo bigurwe, kandi Ikigo k’Igihugu cy’ubuziranenge (RSB) kikaba kibigiramo uruhare, akaba akangurira inzego za Leta gushyira imbaraga mu kugura ibikorerwa mu Rwanda bazirikana ko nubwo hari ibikenewe bitibagiza ko hari n’ibikorerwa mu gihugu.

Ikindi Seminega yongeraho ni uko ibikorerwa mu Rwanda bizagira amahirwe yo gukomeza kugurwa igihe bizakomeza kuba byujuje ubuziranenge.

Rugwizangoga Cyriaque ufite uruganda rwa FARUMARADE Ltd rwatangiye mu 2015 rukora ibikoresho byifashishwa hafatwa ibizamini by’amaraso kwa muganga no gutanga umusarane muri Laboratwari kwa muganga, avuga ko inama yabaye yatumye bamenyana n’abantu bakorana, cyane ko abaguzi babo ba mbere ari Leta y’u Rwanda n’inzego z’abikorera.

Agira ati: Leta yari isanganwe n’abantu bamaranye igihe n’abantu bamwe ikanga gusesa amasezerano y’ako kanya ariko imikoranire n’abandi bantu bikorera  yaratangiye. Abibwira ko mu bihugu byo hanze basumbya ibintu byiza ibikorerwa mu Rwanda bo baribeshya kuko tubarusha ibiciro byiza, ubuziranenge nabwo turabufite kandi turimo guhaza isoko”.

Guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda ni imwe muri gahunda Leta ikomeje gushishikariza Abanyarwanda kugira ngo habeho kumenyekanisha no guteza imbere ibihakorerwa.

 

 

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.