17°C , Partly cloudy | Kigali-Rwanda

Inzego zasuzumye uruhare rwazo mu guhanga imirimo ibihumbi 214 buri mwaka

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 18-09-2019 saa 18:45:21
Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo, Musonera Gaspard, asobanura gahunda yo guhanga imirimo miriyoni imwe n'igice kugeza 2024 (Foto Mucyo R)

Inzego zitandukanye zirimo iza Leta, iz’abikorera n’imiryango nterankunga bateraniye mu nama i Kigali kuri uyu wa 18 Nzeri 2019 bagamije gusuzuma uruhare buri wese afite muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi, NST1, igihugu kihaye yo guhanga imirimo miriyoni imwe n’igice (1 500 000) kuva mu 2017 kugera 2024.

Ni ibiganiro by’umunsi umwe byateguwe n’ikigo cy’ubushakashatsi n’ihuriro ry’inzobere mu rwego rw’ubushakashatsi mu by’ubukungu (EPRN Rwanda), kigamije guhuriza hamwe uko gahunda yo guhanga imirimo iri gukorwa hashingiye ku ntego igihugu kihaye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa EPRN Rwanda, Kwizera Seth, yabwiye itangazamakuru ko intego Igihugu kihaye izagerwaho hashingiwe ku bufatanye bw’inzego zitandukanye kandi zigaragaza ubushake.

Ati “Muri iyi gahunda y’Igihugu y’imyaka irindwi harimo intego yo kurema imirimo mishya igeze kuri miriyoni imwe n’igice. Ubwo rero nka EPRN twararebye tuti ni uwuhe musanzu twatanga, duhuza abantu bose barebwa no guhanga imirimo kugira ngo turebe uruhare rwa buri muntu. Niba ari abari mu mirimo, abari mu burezi kuko nk’ubu hari ikibazo gikunze kuvuga ngo nta bwo ubumenyi abantu bari kuvana mu mashuri buri guhura n’ibikenewe mu nganda.

Ubwo twabahuje kugira ngo turebe ngo imbogamizi ziracyari hehe, niba ari imyigishirize igomba kuvugururwa kugira ngo ijyane n’ibikenewe ku isoko ry’umurimo […] Tunarebe ngo hakenewe imbaraga hehe mu mikoranire.”

Abahagarariye inzego za Leta n’iz’abikorera basabwe guhuriza hamwe mu gufasha igihugu guhanga imirimo miriyoni imwe n’igice kugera mu 2024 (Foto Mucyo R)

Yakomeje avuga ko intego yo guhanga imirimo igera kuri miriyoni n’igice nta kibazo gikanganye gihari cyatuma bitagerwaho kuko n’izindi ntego ziri muri gahunda ya NST1 nazo ubwazo zidateye ubwoba, zigaragaza intego Igihugu gishaka kugeraho, cyane nk’Igihugu gishaka kuva mu bihugu bikennye kikajya mu bihugu bifite ubukungu buciriritse.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umurimo MIFOTRA, Gaspard Musonera, yavuze ko urwego Igihugu kigezeho mu guhanga imirimo buri mwaka rutanga ikizere ko intego yo guhanga imirimo isabwa izagerwaho.

Yashimangiye ko kugera ku ntego bisaba gukorera mu buryo bw’ubufatanye, aho buri rwego rwumva rukanamenya uruhare rwarwo mu gufasha guhanga imirimo mishya, icyo bise ‘Employment Mainstreaming’.

Ati “Ni ukuvuga ngo buri rwego, buri kigo, nta bwo Minisiteri y’Umurimo nk’urwego rumwe kuko rushinzwe ihangwa ry’imirimo cyangwa Urwego rw’Iterambere RDB n’izindi nke zishobora ubwazo gufasha mu guhanga imirimo ku buryo twifuza nk’Igihugu ngo tugere kuri ya ntego ya miriyoni imwe n’igice y’imirimo kugeza mu 2024.

Icyo rero bivuze, ni ukuvuga ngo twese buri rwego mu byo rukora, mu ngamba zabo na gahunda abo ibyo bakora bifite iki biri gukora ku ihangwa ry’imirimo? Mu rwego rw’uburezi, ese ibyo bari kwigisha bari gukora gute, gukora iki kugira ngo bitume haba ihanga ry’imirimo ryihuse rituma tugera kuri ya ntego. Mu buvuzi ibyo bari gukora barabikora gute kugira ngo bigire ingaruka nziza ku ihangwa ry’imirimo.”

Imibare itangwa na Minisiteri y’Umurimo igaragaza ko kuva aho igihugu kihaye gahunda yo guhanga nibura imirimo ibihumbi 214 buri mwaka idashingiye ku buhinzi, mu mwaka ushize wa 2018 hahanzwe imirimo ibihumbi magana abiri n’itandatu (206 000) mu gihe mu 2011 hahangwaga imirimo itarenga ibihumbi 100.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.