Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
19°C
 

Inzego zaganiriye ku ngamba zo kurandura burundu ikibazo k’inzererezi

Yanditswe na UHORANINEMA ANITHA

Ku ya May 5, 2018

Abayobozi mu nzego zitandukanye zo mu bigo bya Leta ndetse n’ibyigenga bifite mu nshingano kwita ku bana n’ibigo ngororamuco mu Rwanda bahuriye mu mwiherero wiga ku ngamba zigamije kurandura burundu ikibazo k’inzererezi.

Minisitiri w’Ubutabera akaba n’Intumwa ya Leta Busingye Johnston (uwa mbere iburyo) Dr Mukabaramba Alvera Umunyamabanga wa Leta muri MINALOC (Hagati) na Bosenibamwe Aimé Umuyobozi mukuru wa NRS (Foto Uhoraninema A)

Iyi nama yateguwe n’Ikigo k’igihugu gishinzwe igororamuco, NRS, gifasha ibigo bito birera abana ndetse n’ibigo ngororamuco kugira ngo ababigororerwamo babeho neza, bigishwe imyuga, babonerwe ibikenerwa shingiro bya buri munsi, ndetse n’abakiri ku mihanda bafatwe bajyanwe muri ibyo bigo.

Dr Mukabaramba Alvera, Umunyamabanga wa Leta ushinzwe imibereho myiza y’abaturage muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, yagarutse ku ruhare rw’iki Kigo NRS, avuga ko iki kigo kije ari igisubizo ku kibazo cy’abana b’inzererezi.

Yagize ati: “Abana b’inzererezi nta muntu wabarebereraga umunsi ku munsi ariko ubu iki kigo NRS gifite abakozi benshi batandukanye ku rwego rw’igihugu ndetse no ku rwego rw’akarere baba hafi abana b’inzererezi bari mu bigo bito bibafasha ndetse n’ibigo ngororamuco, byose nka Iwawa, Nyamagabe nayo iri kubakwa na Gitagata irimo irasanwa.”

Ministiri w’Ubutabera Busingye Johnston akaba n’Intumwa ya Leta, we yavuze ko uruhare rw’ubutabera mu gukemura ikibazo k’inzererezi ari ugukurikirana, kuko inshingano za Ministeri y’Ubutabera ni ugukurikirana ko amategeko yubahirizwa, gukurikirana ko uburenganzira bwa muntu bwubahirizwa na bose, buri karere karimo abakozi bafatanya n’ibigo ngororamuco kugira ngo izo nshingano barebe ko zikurikizwa batange inama kandi banuzuzanye n’ubuyobozi bw’ibi bigo mu gukomeza kunoza imikorere yabyo.

Busingye yagize ati: “Ibi bigo ni bishya amategeko yabyo ni ho akijyaho, ni inzira rero yo kubaka umunsi ku munsi ubushobozi, kubaka ubunararibonye, kubaka imikorere n’imikoranire.”

Aba bayobozi kandi baravuga ko umuryango ari wo wakagombye gufata iya mbere mu kubuza abana kujya mu muhanda. Barasaba ababyeyi n’abarezi gufata iya mbere mu kwita ku bana kuko bigaragara ko ari bo bafite uruhare runini mu kuba abana bajya mu muhanda, barasabwa ku bajyana mu ishuri, bakabitaho mu buryo bwose kuko ari inshingano kandi na buri Munyarwanda wese akabigira ibye.