Inzego za Leta zamurikiye abagize IPU uko u Rwanda rubungabunga ubuzima bw’abana

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya 25-01-2018 saa 06:38:09
Depite Sezibera Richard ubanza ibumoso, Umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE Dr Ndimubanzi Patrick n'Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF Umutoni Nadine (foto James)

Minisiteri y’Ubuzima, iy’Uburezi na Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango zagaragarije abagize akanama k’Inteko ishinga amategeko ku isi (IPU) by’umwihariko komite yayo ishinzwe ibijyanye n’ubuzima uko zigira uruhare mu gufasha abana kwirinda inda zitateganyijwe ndetse n’ubuzima bw’imyororokere.

Depite Sezibera Richard ubanza ibumoso, Umunyamabanga uhoraho muri MINISANTE Dr Ndimubanzi Patrick n’Umunyamabanga uhoraho muri MIGEPROF Umutoni Nadine (foto James)

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango Mutoni Nadine, avuga ko ubushakashatsi bw’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare buhari bwa 2014/2015, bwerekana ko 7,5% by’abana b’abakobwa bari hagati y’imyaka 15 na 19 babyaye.

Mutoni avuga ko ari imibare iri hejuru ariko ko ingamba zihari kugira ngo icyo kibazo gikumirwe habeho kwirinda ntibigume kuzamuka.

Avuga ko hateguwe ubukangurambaga mu mashuri mu kwezi kwa Gashyantare ubwo MIGEPROF na MINEDUC bizaba bifatanya mu gufasha abana kumenya uko imibiri yabo ikora mu bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere, bakamenya uko bagomba kwirinda ababashuka bakabajyana mu mibonano mpuzabitsina ibaviramo ibibazo.

Nk’uko akomeza abitangaza, Mutoni avuga ko iyo mibonano mpuzabitsina bashobora kuyanduriramo indwara ya SIDA nayo yabaviramo gutakaza ubuzima bwabo.

Avuga ko muri ubwo bukangurambaga hazaba harimo no gufasha abahuye n’ibibazo bijyanye n’ihohoterwa kuko mu gihugu hari “Isange One Stop Centers” 44 zikorera ku bitaro zizwiho gutanga serivisi kubahuye n’icyo kibazo zikabaha imiti ituma badatwita no kwandura virusi itera SIDA mbere y’amasaha 72 bakorewe imibonano.

Avuga ko abantu benshi bataramenya serivisi zitangwa na Isange One stop centers ari nayo mpamvu hazakomeza ibikorwa byo kuzimenyekanisha.

Harashyirwa imbaraga nyinshi mu mikoranire y’inzego z’ubutabera n’ubucamanza kuko mu kwezi k’Ukuboza 2017 habaye iminsi 16 yo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi muri iyo minsi inkiko zishobora kuburanisha imanza ku bantu bafashe abana ku ngufu. Akomeza avuga ko ku bufatanye na Polisi habayeho gukurikirana abantu bateye abana inda kugira ngo bahanwe kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko igihugu kigenderaho.

Avuga ko abana bari ku ishuri babanza bakigishwa kwirinda kwishora mu mibonano mpuzabitsina, bikanakorwa hifashishijwe gahunda zashyizweho z’imigoroba y’ababyeyi aho abana baganirizwa ku buzima bwabo banakangurirwa kwirinda inda zitateganyijwe.

Ikindi n’uko abana babujijwe kureba amashusho y’urukozasoni ndetse banakangurirwa guharanira uburenganzira bwabo, ibyo bikaba byaragezweho ku bufatanye bwa Komisiyo y’Igihugu ishinzwe abana (NCC) n’Inama y’Igihugu y’abagore yafashije mu gukangurira abagore kugira uruhare mu iterambere ry’igihugu.

Gusa bagaragaje ko hakiri imbogamizi kubera ko hakigaragara abana batwara inda bakiri bato, hakaba ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n’amakimbirane mu miryango ashingiye ku buringanire.

Ku rwego rwa Minisiteri y’Uburezi, Umuyobozi ushinzwe igenabikorwa (Planing) Baguma Rose, agaragariza IPU ko mu gufasha abana kwirinda gutwara inda zitateganyijwe hifashishijwe uburyo bwo guhugura abarimu, hashyirwaho amatsinda (clubs) mu bigo byose bifasha abanyeshuri gusangizanya ibitekerezo.

Atangariza IPU ko hanashyizweho itorero muri za kaminuza ryo kwigisha abanyeshuri indangagaciro nyazo, hashyirwaho uburyo bwo gufasha abana bahabwa ubumenyi mu by’iyobokamana n’ibindi.

Gusa na we agaragaza inzitizi zishingiye mu kutabona inkunga ihagije yakwifashishwa mu mihugurire y’ayo matsinda y’abanyeshuri agamije gukumira inda zitateganyijwe.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’ubuzima (MINISANTE) Dr Ndimubanzi Patrick yagaragarije itsinda IPU ko mu birebana n’ubuzima bw’imyororokere ku bana hibanzwe kwita ku buzima bw’ababyeyi n’abana hashingiwe mu kubaha serivizi zinoze, kubegereza aho zikorera (infrastructures) n’icyumweru cyahariwe ubuzima bw’abana. Ibyo bikorwa byose akavuga ko byaherekejwe na gahunda yo kuringaniza urubyaro mu miryango.

Muri urwo rwego na we yerekana zimwe mu mbogamizi zikigaragara zijyanye no kuba hataraboneka ibikoresho bihagije byabasha korohereza inzobere mu gukoresha ikoranabuhanga rihanitse.

Itsinda IPU rigizwe n’abagize inteko ishinga amategeko mu bihugu bitandukanye ku isi bakaba bari mu Rwanda mu rwego rwo kureba ibyakwigirwaho mu gufasha abana mu bijyanye n’ubuzima ngo byifashishwe n’ahandi hatandukanye.

 

Umwanditsi:

SEZIBERA ANSELME

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.