Intwari z’u Rwanda zubatse umusingi ukomeye watumye Igihugu gitera imbere-RURA
Yanditswe na TUMUKUNDE GEORGINE
Abanyarwanda barizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 26 bazirikana ibikorwa by’indashyikirwa zakoze zikubaka umusingi ukomeye watumye u Rwanda rwiyubaka rukagera ku iterambere.
Urwego Ngenzuramikorere (RURA) rwashyiriweho kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye Igihugu akamaro, rushimangira ko iterambere rigaragarira mu bikorwa bitandukanye Igihugu kimaze kugeraho birimo kwegereza abaturage ibikorwa remezo by’ibanze bifashisha mu buzima bwabo bwa buri munsi, bizamura imibereho yabo.banyarwanda barizihiza Umunsi w’Intwari z’Igihugu ku nshuro ya 26 bazirikana ibikorwa by’indashyikirwa zakoze zikubaka umusingi ukomeye watumye u Rwanda rwiyubaka rukagera ku iterambere.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) Lt Col Patrick Nyirishema ashimangira ko Umunsi w’Intwari z’Igihugu ari umunsi mwiza ku bakuru n’abato wo gutekereza kuri ubwo butwari bugejeje Igihugu aho kigeze ubu no gukomeza kubaka ejo hazaza.
Mu kiganiro n’Imvaho Nshya yagize ati: “Ni umunsi dusubiza amaso inyuma tukibuka ibikorwa by’indashyikirwa bitandukanye byakozwe n’abantu b’ingeri zose, tukareba ibimaze gukorwa mu myaka igera kuri 26 ishize kugira ngo hubakwe umusingi ukomeye umaze kutugeza aho tugeze ubu ndetse no kuwubakiraho tureba imyaka iri imbere aho tugana”.
Yakomeje agira ati: “Ikintu cya mbere gikomeye twashima ni ubutwari bwagaragajwe na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Ingabo n’abandi benshi bagize uruhare mu kurwanirira Igihugu, kukibohora no kubaka umusingi w’ibyo tubona uyu munsi”.
Avuga ko u Rwanda rufite Ubuyobozi bwiza, rufite umutekano, ari byo bituma rukomeza gutera imbere.
Ati: “Ikindi ni umutekano dufite; iyo urebye amateka yacu nanone wareba uyu munsi, usanga u Rwanda ari kimwe mu bihugu ku Isi bitekanye[…], ntabwo ari ko byahoze kera”.
Yavuze ko uwo mutekano usobanuye byinshi. Ati: “Kugira ngo umuntu atekane ni uko aba afite iby’ibanze kugira ngo agire ubuzima bwiza; hari amashuri ajyanamo abana be, afite uburyo bwo kwivuza, ahinga cyangwa akorora, akagira umusaruro akagira n’isoko awujyanamo, afite ibikorwa remezo na serivisi zimufasha”.
Ni muri urwo rwego hatejwe imbere ibikorwa bitandukanye bizamura imibereho y’Umunyarwanda ku buryo bwihuse birimo ikoranabuhanga n’itumanaho rimuhuza n’abari kure, uburyo bumufasha gukora ingendo, n’ibindi bikorwa remezo by’ibanze by’amazi meza n’amashanyarazi yifashisha mu buzima bwa buri munsi.
Hanashyizweho amabwiriza agenga izo serivisi zose, kugira ngo azibone zinoze ku giciro gikwiye ariko n’uwashoye imari yunguke. RURA ikaba igenzura ko ibyo byubahirizwa.
Ibyagezweho mu ikoranabuhanga n’itumanaho
Lt Col Patrick Nyirishema agaragaza ko ikoranabuhanga n’itumanaho byateye imbere; abantu babasha guhanahana amakuru, guhererekanya amafaranga bifashishije terefoni, gukoresha “internet” mu bucuruzi ukeneye ibicuruzwa akabitumiza atavuye aho ari n’izindi serivisi ashobora kubona bitabaye ngombwa gutonda imirongo ku bazitanga.
Ubu ikoranabuhanga ryihutisha serivisi mu nzego zose: iz’ubuzima, uburezi, imiyoborere, ubutabera n’imibereho myiza y’abaturage.
Muri serivisi zo gutwara abantu n’ibintu
Avuga ko hashyizweho poritiki ituma serivisi zo gutwara abantu n’ibintu zigenda neza; hubatswe imihanda, hanimakazwa ikoranabuhanga mu mitangire y’izo serivisi.
Hatewe intambwe igaragara mu kongera ingufu
RURA igaragaza ko kugeza ubu Abanyarwanda bafite amashanyarazi bageze kuri 52%.
Amashanyarazi yariyongereye agera kuri Megawati 225, ubushobozi bwo kuyatanga bwikubye inshuro enye mu myaka 10 ishize kuko yari Megawati 56. Ubu u Rwanda rwihagije ku mashanyarazi akenerwa mu Gihugu mu gihe mbere yasaranganywaga ibice bimwe bikayabura.
Kugira ngo yiyongere abikorera babigizemo uruhare kuko nk’umwaka ushize 53% by’amashanyarazi Igihugu cyakoresheje yo ku muyoboro munini w’ Ikigo gishinzwe Ingufu (REG) yatanzwe n’inganda zabo.
Abafatira kuri uyu muyoboro munini bariyongereye kugeza muri Mutarama 2020 bari kuri miriyoni imwe.
Abaturage babonye amashanyarazi bishimira ko abihutishiriza iterambere
Ukurikiyimana Ernestwo mu Murenge wa Gihango mu Karere ka Rutsiro, amaze imyaka itatu akora umwuga wo kogosha. Ati:“Twabonye amashanyarazi, abakora ibikorwa biyakenera nta kibazo bafite, urubyiruko na rwo rubona uko rwiteza imbere ruhanga imirimo. Nange niteje imbere, umwana iyo agiye kwiga mbasha kumugurira ikayi”.
Mu rwego rw’ingufu, hafashwe n’ingamba zo kugabanya ibicanwa by’inkwi n’amakara, hatezwa imbere gukoresha Gazi (LPG) mu guteka.
Gazi itekeshwa yinjira mu Gihugu mu mwaka, yikubye inshuro zirenga 26 iva kuri kg 724.595 muri 2010 igera hafi kuri kg 20.000.000 mu 2019. Ibi byafashije kurushaho kubungabunga amashyamba n’ibidukikije muri rusange.

Ukurikiyimana Ernest umwe mu baturage bishimira ko babonye amashanyarazi
Gukwirakwiza amazi meza, isuku n’isukura
Abantu bakenera amazi meza mu mibereho yabo no mu bikorwa bakora, ni muri urwo rwego hashyizwe ingufu mu kuyakwirakwiza.
Ababonye amazi meza barabyishimira. Rukundo Aimable wo mu Karere ka Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali ati: “Amazi dusigaye tuyabona neza, hari igihe twamaze imyaka myinshi dutanga amafaranga yo kuvomesha ahandi ariko ubu ntakibura n’iyo abuze ni umwanya muto twumva ko ubwo barimo kuyasukura, turabyishimiye cyane!”
Abaturage bakeneye n’isuku, ni yo mpamvu bashyiriweho uburyo bwo gutwara imyanda ikajyanwa ahabugenewe kugira ngo aho abantu batuye n’aho bakorera hagire isuku.
Kompanyi zitwara iyo myanda zariyongereye; hari izikorera mu Mujyi wa Kigali, mu migi yindi mitoya n’izikorera mu bice by’icyaro.
Ibiteganyijwe kugerwaho mu Kerekezo 2024
Lt Col Patrick Nyirishema avuga ko nubwo hari ibyagezweho bishimishije ariko hakiri urugendo rugana mu Kerekezo 2024 Igihugu kihaye, rugakomeza mu mwaka wa 2035 na 2050, bikaba bisaba gukomeza kugira umutima w’ubutwari.
Ati: “Ikintu k’ingenzi kizadufasha kugera ku bintu byose Guverinoma y’u Rwanda iteganyiriza Igihugu cyacu ni uko tuzakomeza kugira umutima w’ubutwari mu nzego zose, ubutwari butuma umuntu akora icyo agomba gukora, akagikora kuko afite ishema ryo kuba Umunyarwanda n’umuco w’ubwitange wo gukora igikwiye mu gihe gikwiye”.
Mu rwego rw’ingufu: Umurongo wa poritiki watanzwe wo kugera muri 2024, ni uko ingo 100% zo mu Rwanda zigomba kuba zifite amashanyarazi.
Ati: “Ubu turi muri kimwe cya kabiri (52%), bivuze ko ikindi gice cy’abadafite amashanyarazi (48%) bagomba kuyabona mu myaka ine. Ni intego itoroshye ariko yagerwaho”.
Avuga ko kugira ngo bishoboke, poritiki yashyizweho ni uko bamwe bafatira amashanyarazi ku muyoboro wa REG, abandi bakayahabwa hifashishijwe imiyoboro mitoya (mini-grids) n’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba ( Solar Home Systems).
Agaragaza ko hanakorwa ibishoboka byose kugira ngo amashanyarazi aboneke ku giciro cyo hasi.
Mu bindi birebana n’ingufu biteganyijwe ni ugushyiraho amatara ( street lights) ku mihanda minini yose y’Igihugu ndetse n’imihanda yo mu migi. Kugeza ubu hari imihanda myinshi imaze gucanirwa.
Hari no kugabanya ingo zikoresha inkwi mu guteka hagakoreshwa izindi ngufu, zikava kuri 79.9% (2017) zikagera kuri 42% muri 2024. Ikindi ni ukugira ububiko buhagije bwa peterori yakoreshwa amezi 3 mu Gihugu.
Mu gukwirakwiza amazi meza: Kugira ngo amazi agere ku Banyarwanda bose hari ibikorwa remezo byinshi bisaba.
Ati: “Bitewe n’imiturire y’Igihugu cyacu cyane cyane mu cyaro, abantu batuye mu misozi bigenda bigorana kubagezaho amazi, ariko ikigamijwe ni uko abaturage babona amazi meza muri metero 500 kandi ku giciro kitari hejuru.”
Nubwo hari abavuga ko ibiciro byazamutse cyane, Lt Col Nyirishema avuga ko aho imbaraga zirimo gushyirwa ubu ari ukugira ngo amazi aboneke kuko hari benshi batayabona cyangwa bakayabona rimwe na rimwe.
Ati: “ Icyo tugomba kubanza gukemura ni uko izo serivisi ziboneka mu buryo buhoraho ku Banyarwanda bose, niba ari amazi akaba ari meza aboneka igihe cyose, tugasigara duhanganye no kuvuga ngo twagabanya gute ikiguzi cyayo kugira ngo tworohereze Abanyarwanda”.
Biteganyijwe ko abaturage bagerwaho n’amazi meza bazagera ku 100% bavuye kuri 87,4% (Imibare iheruka y’Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare/ EICV5).
Amazi ahabwa abaturage ku munsi azava kuri metero kibe 182 120 agere kuri metero kibe 303 120. Ibikorwa by’isuku n’isukura bizava kuri 86,2% bigere ku 100%.

Abaturage bakomeje kwegerezwa amazi meza
Umuyobozi Mukuru wa RURA Lt Col Nyirishema, avuga ko muri 2035, umubare w’Abanyarwanda uzaba wariyongereye, ubukungu bw’Igihugu bukwiye kuzaba bwarikubye inshuro enye n’igice urebye umusaruro mbumbe w’Igihugu uyu munsi (Ikigo k’Igihugu k’Ibarurishamibare kigaragaza ko umusaruro mbumbe w’igihembwe cya 3 cy’umwaka wa 2019 ari miriyari 2,358 z’amafaranga y’u Rwanda). Aha naho bisaba ko biriya bikorwa remezo byavuzwe haruguru bizaba byarongerewe.
Mu kerekezo 2050
Lt Col Nyirishema agaragaza ko muri iki kerekezo, umubare w’Abanyarwanda uzaba warikubye nibura inshuro ebyiri, ubukungu bw’Igihugu bukwiye kuzaba bwarikubye inshuro zirenga 12.
Ati: “Kugira ngo ubukungu buzamuke kuri urwo rwego bizaba bisaba ibikorwa remezo byinshi, umuriro mwinshi uri ku giciro kiza n’amazi ni kimwe kuko ari ibintu by’ibanze bikenerwa ahantu hose, hazanakenerwa byinshi mu isuku n’isukura, mu miturire, mu gutwara abantu n’ibintu,…”
Yongeyeho ati: “Mu gutwara abantu n’ibintu; bivuze ko Abanyarwanda benshi bazaba bafite ubushobozi bwo kugura imodoka, birasaba ibikorwa remezo by’imihanda zizajya zinyuramo bikagendana no kubungabunga ikirere, ni ukuvuga ko dukeneye imodoka zidakoresha mazutu na risansi, niba zizaba zikoresha amashanyarazi na yo agomba kuboneka no kureba aho ava niba naho hatangiza ibidukikije”.
Avuga ko binasaba ko gutwara abantu n’ibintu binozwa ku buryo n’ufite imodoka ku giti ke ayisiga akagenda mu modoka rusange (Public Transport) akajya ku kazi nkuko bikorwa mu mahanga mu migi imwe n’imwe iteye imbere.
Ni bwo buryo bwakumira ikibazo cy’umubyigano w’imodoka kuko bitashoboka kwagura imihanda ngo bigendane n’umubare wazo.
Umuyobozi Mukuru w’Urwego Ngenzuramikorere (RURA) Lt Col Patrick Nyirishema atanga ubutumwa asaba Abanyarwanda kubungabunga ibyagezweho baharanira kugera ku bindi biruseho binyuze mu kwimakaza umuco w’ubutwari.
Ati: “Ubutwari ahantu hambere numva bugomba guturuka ni mu ngo z’abantu, tugomba kureba ngo ese nk’Abanyarwanda abana bacu tubarera gute? Aho ni ho ipfundo rya mbere riri; uburyo abana tubarera mu muco wacu wa Kinyarwanda, aho dusubiza amaso inyuma tukareba ibyiza byaranze Igihugu cyacu n’inzira twaciyemo zigoye ariko hakabaho ubwitange butugejeje aho turi uyu munsi, uwo mutima ni wo dukeneye kugira ngo dukomeze urugendo turimo”.
Ubuyobozi n’abakozi ba RURA bifurije Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, Ingabo na Polisi by’u Rwanda n’Abanyarwanda bose Umunsi mwiza w’Intwari z’ Igihugu.