Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Intumwa za Malawi zasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi

Yanditswe na NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Ku ya 13-10-2021 saa 17:03:21

Kuri uyu wa Gatatu taliki ya 13 Ukwakira 2021, itsinda ry’intumwa icyenda za Malawi ziyobowe na Minisitiri w’Ingabo wungirije w’icyo Gihugu Hon. Jean Muonaowauza Sendeza, ryakoreye uruzinduko mu Karere ka Musanze aho ryasuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare riherereye i Nyakinama.

Iri tsinda riri mu Rwanda kuva ku Cyumweru taliki ya 10 Ukwakira, riri mu ruzinduko rw’akazi rw’iminsi itanu. Minisitiri Sendeza yatangaje ko gusura Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi n’Ishuri Rikuru rya Gisirikare byose biherereye mu Karere ka Musanze, ari isomo rikomeye bakuye mu Rwanda kuko bishimangira uruhare rw’Ingabo mu iterambere ry’Igihugu.

Muri uru ruzinduko rw’intumwa 9 zirimo n’Umugaba Mukuru w’Ingabo za Malawi, Gen Vincent Nundwe basuye Umudugudu w’Icyitegererezo wa Kinigi watujwemo imiryango 139, ibice byawo birimo Ikigo Nderabuzima cya Kinigi cyavuguruwe, aho abaturage batuye, Irerero ry’abana bato n’icyumba cy’ikoranabuhanga.

Ni igikorwa abatujwe muri uyu Mudugudu bavuga ko kibahesha agaciro kubera ubuyobozi bwiza bafite.

Izi ntumwa zanasuye kandi Ishuri Rikuru rya Gisirikare, Rwanda Defence Command and Staff College ryatangijwe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame muri Nyakanga 2012.

Beretswe uburyo abanyeshuri barimo n’abaturutse muri Malawi biga, n’uburyo babayeho, bakaba bategurwa kuba ba Ofisiye bafite ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru mu kuyobora abasirikare, ngo bahangane n’ibintu byose bihungabanya umutekano muri iki gihe.

Izi ntumwa zari kumwe n’iz’u Rwanda zari ziyobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), Gen Kazura Jean Bosco.

Uru ruzinduko rw’iminsi itanu ruje rukurikira urw’Intumwa z’u Rwanda zagiriye muri Malawi muri Nzeri uyu mwaka, aho ibihugu byombi bihamya ko bigamije gushimangira umubano n’ubufatanye burambye.

Izi ntumwa zikigera mu Rwanda, ku wa Mbere zakiriwe na Minisitiri w’Ingabo w’u Rwanda Major General Albert Murasira ari kumwe na Gen Kazura, aho baganiriye ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu bijyanye n’umutekano.

Minisitiri Sendeza yagize ati: “Turi hano mu gushimangira umubano dufitanye by’umwihariko ubufatanye mu bya gisirikare dufitanye kuva mu mwaka wa 2018 na mbere yaho. Tugenda duhanahana abasirikare mu bijyanye n’amahugurwa, n’uyu munsi hari abasirikare bacu bari hano mu Rwanda.”

Yakomeje avuga ko bishimira ko ubufatanye nk’ubu bugenda butanga umusaruro, ati: “Twaganiriye kandi ku butumwa bw’u Rwanda mu Ntara ya Cabo Delgado muri Mozambique bwo kurwanya inyeshyamba. Guverinoma ya Malawi irashimira ibyo u Rwanda rukora kugira ngo amahoro agaruke mu Karere kandi kandi dushyigikiye byimazeyo uku kwiyemeza.”

Intumwa za Malawi kandi zanasuye Urwibutso Rukuru rwa Jenoside rwa Kigali zunamira inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse zisura n’Ingoro y’Ubukangurambaga bwo kurwanya Jenoside.

Umwanditsi:

NTAWITONDA JEAN CLAUDE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.