Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
23°C
 

Intumwa ya Commonwealth yasuye u Rwanda

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Aug 8, 2018

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’Umuryango w’Ibihugu bikoresha ururimi rw’Icyongereza ‘Commonwealth’ Dr. Nabeel Goheer, ari mu ruzinduko mu Rwanda  nk’intumwa y’uwo muryango,  yagiranye ibiganiro n’Umunyabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba Amb. Olivier Nduhungirehe, baganira ku myiteguro y’inama y’abakuru b’ibihugu bya Commonwealth izabera mu Rwanda muri 2020.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba amb. Nduhungirehe Olivier yakiriye Dr. Nabeel Umunyamabanga Mukuru wungirije w’Umuryango wa Commonwealth

Mu kiganiro aherutse kugirana n’itangazamakuru,  umunyamabanga wa leta muri  Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga n’Ibikorwa by’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba,  Amb. Nduhungirehe yavuze ko ari inama ifitiye u Rwanda akamaro, cyane ko izaba irimo inzego z’abayobozi zitandukanye barimo n’abashoramari.   Yongeyeho ko abo bashoramari bazaboneraho umwanya wo kuganira na bagenzi babo bo mu Rwanda, bari mu nzego z’abikorera, ku buryo impande zombi zabyungukiramo.

Mu biganiro abo bayobozi bombi bagiranye, baganiriye ku myiteguro y’iyo nama izabera mu  Rwanda

Ejo hashize ku wa Kabiri, intumwa ya Commonwealth akaba yakiriwe agirana ibiganiro na Minisitiri w’Ikoranabuhanga   Rurangirwa Jean de Dieu, baganira ku buryo bwo gushyigikira no guteza imbere urwego rw’ikoranabuhanga, binyuze mu kigo cy’Amerika gifite ishami mu Rwanda, Carnegie Mellon University.

Ambasaderi w’u Bwongereza mu Rwanda, Joanne Lomas,   mu kiganiro aherutse kugirana n’abanyamakuru nyuma yo kwakirwa no kugirana ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga amategeko Mukabalisa Donatille, yatangaje ko Guverinoma ye yishimiye ko u Rwanda muri Mata uyu mwaka rwatoranyijwe kwakira inama y’abakuru b’ibihugu ya Commonwealth mu 2020.

Inama ya Commonwealth ihuza abakuru ba za Guverinoma zo mu bihugu byose bigize uyu muryango, iba buri myaka ibiri mu gihugu k’ikinyamuryango mu buryo busimburana hanyuma ikayoborwa n’Umuyobozi w’Igihugu cyayakiriye. Iheruka yabereye mu Bwongereza mu Mujyi wa Londres muri Mata, ari naho hafatiwe ikemezo ko itaha izabera mu Rwanda.

Amb. Lomas ati “Twishimiye ko u Rwanda rwatoranyijwe kwakira inama itaha ya Commonwealth izaba mu 2020. Ruzaba ari umunyamuryango winjiyemo vuba uyakiriye, aya ni amahirwe akomeye ku Rwanda yo kwigaragaza mu ruhando mpuzamahanga ndetse no kwereka Isi yose icyo rufitiye ubushobozi.”

U Rwanda rwinjiye muri Commonwealth mu 2009 ruba kimwe mu bihugu 53 bigize uyu muryango.  Rwabaye igihugu cya kabiri kinjiye muri uyu muryango kitarabaye mu bukoloni bw’Abongereza nyuma ya Mozambike.