Intore zigiye ku rugerero ziyemeje gufasha itorero ryo ku mudugudu

Yanditswe na Hakizimana Yussuf

Ku ya 10-01-2019 saa 14:14:57
Bamwe mu ntore

Intore z’Inkomezabigwi icyiciro cya 7 ziyemeje kuzafatanya n’itorero ryo ku mudugudu kugira ngo barifashe guhindura imyumvire ya bagenzi babo batitabira itorero bakiryitiranya n’ingando.

Inkomezabigwi Icyiciro cya 7 ni itorero ry’Abanyeshuri barangije amashuri yisumbuye bategurirwa kujya ku rugerero aho bakora ibikorwa bitandukanye nk’umusanzu wabo mu kabaka igihugu.

Soma: Abatoza b’Itorero ry’Umudugudu basabwe gukora gikotanyi

Itorero ry’Umudugudu ryatangijwe kugira ngo rifashe abanyarwanda bibumbiye mu byiciro bitandukanye ari byo byiswe ingamba, gutorezwa hamwe mu byiciro bahuriyemo kugira ngo buri munyarwanda kuva ku mwana muto kugeza ku mukuru, bagire uburyo batozwa bwihariye bujyanye n’imyaka cyangwa icyiciro arimo.

Kugeza ubu ingamba zihari ni 6, ari zo Ibirezi, Imbuto, Indirirarugamba, Indahangarwa, Ingobokarugamba n’Inararibonye.

Bamwe muri izi ntore bemeza ko ubumenyi bashakaga ari ubwo gusobanukirwa neza uko itorero ryo ku mudugudu ryubakitse kandi nabo bakazarifasha kugira ngo rigere ku ntego zaryo.

Rurangwa Emmy ni umwe mu batorezwaga mu kigo cya Lycee du Lac Muhazi I Rwamagana yagize ati, “nasobanukiwe umuco wo gukunda igihugu nsobanukirwa impamvu Itorero ryagaruwe mu banyarwanda, ubu jyanye umuhigo wo gufatanya n’izindi ntore ziri hariya iwacu mu mudugudu kuko badusobanuriye uburyo ingamba zubakitse aho nanjye niho nzahera, mfatanya n’abandi tukubaka u Rwanda rwacu tururinda amacakubiri.”

Niyodusaba Juliet yemeza ko yagiye gutozwa abikunze, ati: “Icya mbere nagiye gutozwa mbikunze numvaga ngomba kuba intore ihamye, nkamenya amateka y’u Rwanda nkanasobanukirwa impamvu yatumye itorero rigaruka, naje gusanga itorero ahubwo ryari ryaratinze kuko ni umwambaro ubereye abanyarwanda, ni yo mpamvu nanjye ngiye gufatanya n’abandi bo ku mudugudu iwacu mbegere dufatanye, kuko hari bagenzi bacu bamwe na bamwe batitabiriye itorero bimbwira ko ari ingando ko ntacyo bajya gutozwayo, abo nzabafashiriza hariya ku mudugudu nabo babe intore nkatwe.”

Izi ntore zemeza ko gufatanya n’itorero ryo ku mudugudu bitazakuraho ko bagiye ku rugerero, ahubwo ngo bizabafasha kongera ubumenyi no kurushaho gukorera igihugu.

Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba, Mufulukye Fred, na we yemeza ko hari icyo biteze kuri izi ntore, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru ubwo hatangizwaga iri torero ku rwego rw’intara umuhango wabereye mu karere ka Kayonza mu murenge wa Nyamirama yagize ati: “Icyo tubasaba ni uko bakurikirana amasomo y’ubutore bagatozwa bakaba intore nzima zirangwa n’ibikorwa bifatika, zirangwa n’indangagaciro nyarwanda, muzi y’uko urubyiruko ari yo maboko yacu ariko hari n’ibibazo tumaze iminsi tubona mu rubyiruko dukwiye guhashya, hari abaterwa inda z’imburagihe, hari abishora mu biyobyabwenge ibyo ni ibibazo bitwicira urubyiruko, turabatoza kugirango bajye kwigisha bagenzi babo bakigaragara muri ibyo bibazo.”

Soma: Iyo itorero ridacibwa Jenoside ntiyari kuba – Bamporiki

Itorero ryo ku mudugudu ryatangirijwe ku rwego rw’igihugu mu Karere ka Nyagatare aho Umuyobozi w’Itorero ry’igihugu, Bamporiki Edourd, yasobanuye itandukaniro mu mikorere ry’intore zo ku mudugudu n’ubundi buryo bwari busanzwe.

Yagize ati, “Twahisemo uburyo bwo gutoreza mu isibo umusaza w’imyaka 90 n’umuhungu we w’imyaka 70 n’umwuzukuru w’imyaka 50, abantu batandukanye ku myaka kuri ubwo buryo ntabwo wabatoreza hamwe ngo bikunde, ikiremwamuntu kigira kwisanzura cyane cyane iyo hari icyo bashaka gupfundika ngo umuryango ubeho neza, niba ababyeyi babonye ikibazo cyangwa hari uwo bashaka gucyaha bakeneye ubwisanzure, niba hari amasomo ahabwa abana b’abangavu ni ngombwa ko bayahabwa bonyine bitabaye ngombwa ko hazamo inararibonye, kereka baje guhanura no gucyaha ariko kwigisha ntibakwigira hamwe.”

Soma: Itorero rya rusange ku banyeshuri rigiye kuvaho

Umwanditsi:

Hakizimana Yussuf

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.