Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Intore Tuyisenge yageneye ubutumwa abahanzi bagenzi be

Yanditswe na NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Ku ya 29-09-2018 saa 11:42:25
Umuhanzi Intore Tuyisenge

Tuyisenge Jean de Dieu uzwi mu buhanzi nka Intore Tuyisenge yavuze ko nk’uko umuhanzi akurikirwa  n’abantu benshi  bari mu ngeri zitandukanye, bishoboka ko yagira  uruhare  mu  kurinda  no  gukumira icyaha kitaraba binyuze mu bihangano bye.

Umuhanzi Intore Tuyisenge

Ibi yabishimangiye avuga ko niba umuhanzi yitwaye neza n’abakunda umuziki we akenshi bamureberaho kuko baba bamwibonamo. Avuga ko kandi nk’uko abahanzi bakurikirwa  n’abantu benshi gutanga ubutumwa bwo  gukumira no kurinda icyaha byoroha kuko ibihangano byabo biba bigera ku bantu benshi baba basanzwe bakunda ibyo bakora.

Ati Abahanzi turi abantu barebwa n’abantu benshi b’ingeri  zitandukanye yaba ari urubyiruko yaba ari abageze mu zabukuru bakunda ibihangano byacu.  Uruhare rwacu mu gukumira ibyaha ni ingenzi kubera ko akenshi ibyo dukora ni byo abantu bareberaho.”

Ku rundi ruhande nk’uko bijya bivugwa ko hariho abahanzi bakoresha ibiyobyabwenge, Tuyisenge na we yavuze ko hari ababikoresha ariko atari bose. Ati Ni bya bindi by’umukobwa uba umwe agatukisha bose, harimo ababikoresha ariko umubare munini ni uw’abatabikoresha.”

Gusa avuga ko n’abantu bandi hariho abakora amakosa ngo gusa ku bahanzi icyo bakoze gihita kimenyekana kuko bakurikirwa n’abantu benshi akaba aboneraho umwanya wo gusaba abahanzi bagenzi be kuba intangarugero mu bikorwa byiza.

Abasaba kandi kurushaho gukora ibihangano bifasha Abanyarwanda gukomeza kwiyubaka   hasigasirwa ibyagezeho kandi n’u Rwanda rukomeza gutera imbere.

Yasabye kandi abakunzi b’umuziki kwirinda ibiyobyabwenge, inda zitateganyijwe gusa asaba n’ababyeyi kurushaho guha uburere abana nk’uko uburere buruta ubuvuke

Ibi  Intore Tuyisenge yabitangaje ubwo ku ya   27 Nzeri 2018 kuri Petit sitade  i Remera mu Mujyi wa Kigali habaga igikorwa cyo guhemba abahanzi bahize abandi mu gukora ibihango bijyanye n’uruhare rw’umuhanzi mu gukumira icyaha.

Iki gikorwa cyari cyateguwe na Polisi y’Igihugu akaba ari amarushanwa yahereye mu mirenge agera ku rwego rw’Igihugu. Muri iyi minsi Tuyisenge yavuze ko arimo gutegura indirimbo yitwa “Igisenge” irimo ubutumwa bwo gukangurira buri wese   gukomeza kugira uruhare mu guteza imbere igihugu.  Indirimbo Intore Tuyisenge azwiho harimo iyitwa “Unkumbuje u Rwanda”, “Akimuhana” kandi afite n’izindi nyinshi.

Umwanditsi:

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.