Kigali-Rwanda

Partly sunny
24°C
 

Intore 53 519 zatangiye urugerero zahize imihigo 7

Yanditswe na NIYONSENGA SCHADRACK

Ku ya Jan 16, 2018

Kuva ejo hashize ku itariki ya 15 Mutarama 2018, mu Rwanda hose hatangijwe Urugerero rw’Intore z’abanyeshuri 53 519 basoje amasomo mu mwaka wa 2017. ubuyobozi bw’Itorero ry’Igihugu butangaza ko urugerero rwitezweho impinduka nyinshi binyuze mu mihigo 7 izo ntore zose ziyemeje kwesa mu rugerero rwazo.

Intore zo mu murenge wa Kimironko mu Karere ka Gasabo zatangiye urugerero (Foto James R)

Mu kiganiro kihariye Imvaho Nshya yagiranye n’abayobozi ndetse n’abanyeshuri batandukanye bagiye gutangira urugerero, bose bashimangiye ko bagiye gukoresha imbaraga nyinshi kugira ngo bafashe Leta kugera ku ntego yiyemeje zo kuzamura imibereho myiza y’Abanyarwanda.

Umuyobozi w’Ishami rishinzwe Urugerero muri Komisiyo y‘Igihugu y’Itorero (NIC), Wilson Ukwishaka, yatangarije Imvaho Nshya ko intore zose ziyemeje kuzesa imihigo 7 mu rugerero. Agira ati “Intore zose zatangiye urugerero zahize imihigo 7 irimo kwimakaza umuco w’isuku, kurwanya imirire mibi, kurwanya uburere buke mu miryango, gukumira ikwirakwizwa, icuruzwa n’ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge, kubakira abatishoboye tubakura mu manegeka, gukomeza Itorero ry’umudugudu rigashinga imizi no kurwanya kugwingira kw’abana b’u Rwanda.”

Uyu muyobozi yanaboneyeho kwibutsa abayobozi b’Inzego z’ibanze kwakira neza no gufasha izo ntore ati “Nta bwo Intore zikwiye kugenda ngo zibure uzakira kandi mu by’ukuri muri buri mudugudu harimo abatoza 15, zigiye gukorera mu midugudu ariko ubuhuzabikorwa bwazo buri ku tugari, Rushingwangerero ni umuyobozi w’Akagari tukaba tumusaba gutegura imikorere y’izo ntore.”

Ubuyobozi bw’Itorero ry’igihugu buvuga ko muri rusange Intore zahuraga n’imbogamizi zitandukanye ku buryo mu mwaka washize zesheje imihigo ku kigero cya 65% gusa.

Ukwishaka akavuga ko bikiri hasi kuko ibikorwa birebana n’imibereho myiza y’Abanyarwanda ubundi biba bigomba kuba hejuru cyane, akaba ari nayo mpamvu hanatekerejwe urugerero ruciye ingando ruzatangira muri Werurwe 2018.

By’umwihariko mu Karere ka Gasabo, umuyobozi wungirije wako ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Nyirabahire Languide, Imvaho Nshya yagiranye na we ikiganiro kuri uru rugerero, aho yagize ati “Twe muri Gasabo dufite Intore zitangira urugerero 493, tukaba tubatumye by’umwihariko kurwanya imirire mibi, kurwanya umwanda, ibiyobyabwenge, ifatwa ku ngufu ry’abakobwa n’abana, abo mu byaro bazongera gufasha abaturage kubaka ubwiherero n’ibindi nk’ibyo ni byo bagomba gufasha ubuyobozi bw’aho batuye.

Twifuza ko bubaka u Rwanda rwifuzwa, nabo bibagemo bakiri bato bumve ko ejo heza hazaza bagomba gufasha Leta kuhategura. Tubafasha kubona ubushobozi bw’ibikenera amafaranga n’inama ariko nabo bagakoresha imbaraga zabo.”

Bamwe mu rubyiruko batangiye uru rugerero batangaje ko babyishimiye ndetse ko batewe ishema no gufasha abayobozi kurushaho kubaka igihugu binyuze mu mbaraga zabo.

Intore yo ku mukondo mu Kagari ka Nyagatovu yitwa Bisa Ntagwabira Angel yagize ati “Mu rugerero tuzashyira mu bikorwa ibyo batwigishije mu itorero kugira ngo turusheho kugira u Rwanda rwacu igihugu gitemba amata n’ubuki. Nko mu kagari kacu abenshi bize ubwubatsi kandi dufite abatishoboye benshi bagizweho ingaruka na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, numva tuzagerageza kugira abo twubakira ubundi tugakumira ibiyobwabwenge.”

Naho uwitwa Ingabire Alexia (Intore yo ku ruhembe rw’ibumoso muri Kibagabaga) we yagize ati “Nge niteguye gukorera igihugu cyange mu mbaraga zange zose uko bishoboka, tuzafasha mu gushyira mu bikorwa gahunda zose za Leta.”

Naho uwitwa Angelique Uwase, Intore yo ku mukondo muri Kibagabaga we yashimangiye ko mu byo bazakora byose bazanibanda ku kwihuriza hamwe bakagirana ubumwe ku buryo bazajya bakorana imirimo yose kandi mu rukundo.