Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Inteko y’Umuco yashimye urwego abagore bagezeho muri sinema

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya 12-10-2021 saa 12:24:01
Niyomugaba Jonathan, umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubuhanzi mu Nteko y’Umuco (uwa 1 iburyo) Kaneza Floriane Umuyobozi wa Cinefemme Rwanda (uwa 3 iburyo)

Nubwo nta mibare igaragaza abagore bari muri sinema mu myaka 10 ishize, ariko Inteko y’Umuco ishima intambwe imaze guterwa n’abagore mu ruganda rwa sinema mu Rwanda.

Byagarutsweho na Niyomugaba Jonathan, umuyobozi ushinzwe iterambere ry’ubuhanzi mu Nteko y’Umuco, ubwo hasozwaga Iserukiramuco ngarukamwaka ryabaga ku nshuro ya gatandatu ku wa Mbere taliki 11 Ukwakira 2021.

Niyomugaba asobanura ko Inteko y’Umuco igitangira gukorana na Cinefemme, abagore bakinaga filimi ariko ngo utabona umukobwa akoresha kamera.

Ati: “Kugeza ubu umugore afite ubushobozi bwo gutunganya amashusho ndetse akayobora abakina filimi, turimo kubona abagore benshi bari muri sinema kandi mu byiciro byose.

Dufite abagore beza mu gutunganya filimi mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga bitabira fesitivale (Iserukiramuco), bakatuzanira ibihembo n’ibikombe byiza”.

Akomeza agira ati: “Urwego turiho mu kugira abagore bari muri sinema si rubi, aho turi ni aho kwishimira”.

Inteko y’Umuco itangaza ko hari gahunda yatangije yitwa ‘Ubuhanzi bubyara imirimo’, ngo hakaba hari icyizere ko izo gahunda zizatanga imirimo mishya.

Ati: “Iyi ni gahunda isohora amafaranga muri Leta ajya mu bantu, ikindi ni amarushanwa dukoresha tugahemba abahanzi”.

Hari kandi gahunda Inteko y’Umuco yatangije ifatanije n’Imbuto Foundation igamije gusohora mu mpano umuntu yibitsemo, akayigaragaza.

“[…] Ni gahunda ifata impano y’umuntu igashyirwa ahantu hatuma wa muntu aba umuhanzi ariko unacuruza akaba rwiyemezamirimo mu buhanzi”.

Kaneza Floriane, Umuyobozi w’Iserukiramuco rya sinema mu Rwanda (Cinefemme Rwanda) atangaza ko iserukiramuco ku nshuro ya 6 yabaye umwanya mwiza ku bagore b’abashoramari muri sinema.

Ahamya ko bagize umwanya wo kuganira n’abafite aho bahuriye na sinema ku iterambere ryayo.

Ati: “Abagore baraganiriye kugira ngo barebe ibibazo bafite, bumva ko bagomba gukosora hagati yabo no kumenya imikoranire hagati y’Abanyarwanda”.

Umwanditsi:

KAYITARE JEAN PAUL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.