Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Inteko y’u Rwanda n’iya Misiri zigiye gushyiraho itsinda ry’ubucuti

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 24-07-2019 saa 15:04:21
Mukabalisa Donatille iburyo na mugenzi we Dr. Aly Abdel Aal wa Misiri bamaze kuganira ku bizakomeza gutsura umubano hagati y'inteko zombi (Foto Mucyo R)

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda umutwe w’Abadepite, Mukabalisa Donatille, yatangaje ko hagiye gushyirwaho itsinda ry’ubucuti hagati y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda n’iy’igihugu cya Misiri (Egypt) mu rwego rwo gukomeza gutsura ubucuti, umubano no kwigiranaho hagati y’inteko zombi.

Yabitangaje kuri uyu wa 24 Nyakanga 2019 ubwo yari amaze kwakira mu biro bye Perezida w’Inteko Ishinga amategeko ya Misiri Dr. Aly Abdel Aal mu ruzinduko ari kugirira mu Rwanda.

Mukabalisa yagize ati “Mu rwego rwo gukomeza gutsura umubano hagati y’ibihugu byombi byacu ndetse n’inteko zishinga amategeko, twemeranyije ko tuzashyiraho itsinda ry’ubucuti hagati y’inteko zishinga amategeko zombi, ku ruhande rw’inteko ishinga amategeko ya Misiri n’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Tuzakomeza ndetse no gukomeza gusangira ubunararibonye ku byo dushobora kuba twabigiraho ndetse n’ibyo nabo bashobora kuba batwigiraho. Ibyo rero bikazakomeza binyuze mu gukomeza gusurana mu by’inteko cyangwa se binyuze muri ayo matsinda dutegereje gushyiraho.”

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Misiri Dr. Abdel yabwiye itangazamakuru ko intego yo gukora urwo ruzinduko ari iyo ku mubano gahati y’impande zombi.

Yavuze ko batunguwe n’iterambere igihugu cy’u Rwanda kigezeho, mu bihe bitoroshye cyanyuzemo n’uko iterambere riri mu nzego zose z’igihugu.

Ati “Ni ukuvuga ko ubu tugiye gusangira ubunararibonye, dushyiraho itsinda ry’abo mu nteko zishinga amategeko ku mpande zombi kugira ngo duteze imbere umubano uri gahati y’ibihugu byombi mu by’inteko.”

Itsinda ry’abo mu nteko ya Misiri ryagaragarijwe kandi imikorere y’Inteko Ishinga amategeko y’u Rwanda, amateka y’u Rwanda, aho Igihugu cyavuye, aho kigeze n’aho kigana, n’uruhare rwa buri wese mu nzira y’iterambere.

Nyuma yo kugirana ibiganiro na mugenzi we Mukabalisa Donatille, Dr. Aly Abdel Aal yaganiriye na Perezida w’Umutwe wa Sena, Makuza Bernard; akomeza ibikorwa asura urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, yunamira inzirakarengane z’Abatutsi bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, anasura Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo guhagarika Jenoside.

Mukabalisa Donatille iburyo na mugenzi we Dr. Aly Abdel Aal wa Misiri bamaze kuganira ku bizakomeza gutsura umubano hagati y’inteko zombi (Foto Mucyo R)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.