Inteko yagaragarijwe ko hari amadini abangamira gahunda za Leta

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 22-06-2019 saa 15:56:16
Abagize Inteko Ishinga Amategeko basabwe ubufasha no kugira icyo bakora ku madini abuza ishyirwa mu bikorwa gahunda za Leta(Foto James R)

Minisitiri w’Ubuzima Dr. Gashumba Diane yagaragaje uburyo amadini abangamira gahunda zimwe za Leta, asaba Inteko Ishinga Amategeko n’inzego zitandukanye kwiga no gufatira umwanzuro abanyamadini bagaragarwaho kubangamira ishyirwa mu bikorwa ry’izo gahunda ku mibereho myiza y’abaturage.

Yabigarutseho mu kiganiro yatanze kuri Politiki n’ingamba nshya zo kwegereza abaturage gahunda zo kuboneza urubyaro ejo hashize tariki 21 Kamena 2019 mu nama nyunguranabitekerezo yahuje abagize Ihuriro ry’Abagize Inteko Ishinga Amategeko baharanira imibereho y’abaturage n’iterambere (RPRPD), impuguke mu gukora politiki zitandukanye, n’abafatanyabikorwa muri gahunda z’ubuzima bw’imyororokere, ubuzima bw’umubyeyi n’umwana no kuboneza urubyaro.

Minisitiri w’Ubuzima yavuze ko abanyamadini babuza amahirwe abaturage yo guhabwa serivisi z’ubuzima mu kuboneza urubyaro, ku bwe bimaze kumutera impungenge.

Ati: “Hari amavuriro adatanga gahunda za Leta uko bikwiriye, mu 2015 hari abagore 19% bagaragaje ko bifuza kuboneza urubyaro ariko ntibabibone, ibyo bikaba bitajyanye no guhabwa uburenganzira bwabo”.

Avuga ko uwo mubare ari mwinshi kuko abagore bageze mu gihe cy’uburumbuke kuva ku myaka 15 kugeza kuri 49 y’amavuko bagera kuri 3.159.000 bigaragara ko 19%, agereranyije avuga ko ari abagore byibuze 100 muri buri murenge w’igihugu cy’u Rwanda batagerwaho n’izo gahunda.

Minisitiri Diane Gashumba ati: “Twakoranye inama nyinshi zigamije kureba uburyo twafatanya n’ayo madini ariko gahunda za Leta zikajya imbere ariko izo nama nta musaruro zagiye zitanga. Umwanzuro twafatiye muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’igihugu ku itariki ya 28 Mutarama 2019 turi kumwe n’abayobozi bakuru b’amadini yose, RGB, MINIJUST, Sosiyete sivile na MINALOC, twahavanye umwanzuro w’uko serivisi nk’izo aho zidashobora gutangirwa zahera ku rwego rw’ibigo bitanga ubuvuzi bw’ibanze ariko nge sinumva n’impamvu ibitera.

Twabishyizemo imbaraga birakorwa ariko nyuma nza gutungurwa no kubona amabaruwa abiri y’abashumba b’Amadiyoseze ya Cyangugu na Ruhengeri harimo iyo ku itariki ya 2 Mata, na tariki ya 11 Werurwe 2019, bandikiye abayobozi b’ibitaro n’ibigo nderabuzima, imwe igenewe ubuyobozi bw’ibitaro bya Burera, indi ibya Mibirizi byanteye impungenge nka Minisitiri w’Ubuzima”.

Ibyari muri ayo mabaruwa yagerageje kubigaragaza mu nshamake aho byagiraga biti: “Ndasaba abakozi bo muri ibyo bigo nderabuzima gusubiza inkunga zose zatanzwe muri gahunda yo kuboneza urubyaro zizaba zikiri muri ibyo bitaro bitarenze tariki ya 30 z’uko kwezi turimo. Ndasaba ko nta mukozi w’ibyo bitaro cyangwa ibigo nderabuzima ugomba koherezwa kuri poste de santé” nyamara ariko bumvikanye na MINISANTE.

Ibaruwa zinabuza ubuyobozi bw’ibyo bitaro kudakora gahunda zo kuboneza urubyaro mu igenamigambi. Banabuzamo kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo butari ubwa kamere.

Dr. Gashumba asobanura ko mu gihe bumvira ayo mabwiriza bazasubiza inkunga zigendanye no gupima abagore batwite, kurwanya imirire mibi, gupima abagore SIDA. Akaba asanga bidakwiye ku muganga uhembwa na Leta, wahuguwe kandi wabyigiye.

Asanga mu rwego rwo kwirinda ingaruka, icyo kibazo inzego zateraniye muri iyo nama zigomba kugifatira umwanzuro kuko inama zagiye zikorwa zitari kugerwaho neza.

Dr. Gashumba avuga ko kuboneza urubyaro birinda imfu kandi ubushakashatsi bukorwa bukaba bubigaragaza neza. Agira ati: “Umugore ubyaye inshuro 6 araruha, nyababyeyi ikaruha ikangirika ari nayo mpamvu imfu nyinshi zigaragara ku mubyeyi ari iziterwa no kuva, ariko habaho kuboneza urubyaro izo mfu zikabasha kugabanuka”.

Dr. Diane Gashumba avuga ko ibigenda bikorwa ari kimwe mu byatumye u Rwanda ruva ku mibare ingana na 1071/100.000 by’imfu mu myaka ishize, uyu munsi rukagera ku mfu 210/100.000 kandi rukaba rwifuza kujya munsi yazo.

Mu mahame remezo y’itegeko nshinga mu ngingo ya 10 mu gika cya 5, rivuga Guharanira kubaka Leta iharanira kubaka imibereho myiza y’abaturage ingana no gushyiraho uburyo bukwiye kugira ngo bagire amahirwe angana mu mibereho myiza, hari indi ivuga ko buri Munyarwanda afite uburenganzira bungana ku buzima, n’irindi hame rivuga ko buri munyarwanda wese afite uburenganzira bwo kubaho.

Abagize Inteko Ishinga Amategeko basabwe ubufasha no kugira icyo bakora ku madini abuza ishyirwa mu bikorwa gahunda za Leta(Foto James R)

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.