Inteko ya Burkina Faso yashimye u Rwanda ku kubungabunga ibidukikije

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 08-07-2019 saa 13:43:46
Ifoto y'urwibutso y'abashyitsi baturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya muri Burkina Faso bari kumwe na bagenzi babo b'u Rwanda, mu ruzinduko bagiriye i Kigali.

Itsinda rigizwe n’abagize Inteko Ishinga Amategeko 10 baturutse mu gihugu cya Burkinafaso bashimye intambwe u Rwanda rugezeho mu birebana no kubungabunga no gufata neza ibidukikije by’umwihariko imicungire y’imyanda nka pulastike n’amasashi.

Perezida wa Komisiyo y’Ubukungu n’Iterambere ry’icyaro, ndetse n’ibirebana n’imihindagurikire y’ibihe mu nteko ya Burkina Faso, Moussa Zerbo we n’intumwa ayoboye bakiriwe banagirana ibiganiro na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Mukabarisa Donathille.

Moussa asanga u Rwanda rwaratanze urugero rwiza mu bihugu by’Afurika ku bijyanye n’ingamba zo gufata neza ibidukikije by’umwihariko imicungire y’imyanda, amasashi na plastike.

Ati: “Twashimye uko mu Rwanda bikorwa kandi byose nta handi bituruka uretse ku buyobozi bwiza’’.

Ifoto y’urwibutso y’abashyitsi baturutse mu Nteko Ishinga Amategeko ya muri Burkina Faso bari kumwe na bagenzi babo b’u Rwanda, mu ruzinduko bagiriye i Kigali.

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Mukabarisa Donathille avuga ko mu bigenza abo bashyitsi harimo kureba ibyo u Rwanda rukora mu bijyanye no gufata neza no kwita ku bidukikije harimo, ingamba zirebana n’imicungire nuko imyanda n’amasashi bitabora bifatwa bigatunganywa.

Avuga ko ari muri urwo rwego bakomeje ibiganiro n’itsinda ry’abadepite bagize komisiyo y’ubuhinzi, ubworozi n’ibidukikije mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda baganira ku bijyanye n’amategeko, n’ibirebana n’inshingano zabo zo kumenya no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma.

Mukabarisa akomeza agira ati: “Mu bindi twabagaragarije mu kiganiro twagiranye n’amateka y’urugendo rw’imyaka 25 u Rwanda rwanyuzemo no guhagarika Jenoside ndetse n’ikerekezo cy’aho rwifuza kugana nk’igihugu, imikoranire y’inteko ya Burkina Faso n’iy’u Rwanda kugeza ubu bikorana neza, n’umubano w’inteko zombi ni mwiza kuko hari itsinda ry’ubucuti hagati y’inteko zombi, u Rwanda rukaba na rwo rwitegura gushyiraho itsinda ry’ubucuti hagati y’inteko zombi hagamijwe gushyigikira ubufatanye bwacu, ku buryo bwarushasho gutera imbere no kuba mwiza’’.

Baherekejwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, Itsinda ry’abo bagize Inteko ya Burukina Faso batambagijwe icyumba abadepite bose bo mu nteko bahagarariye amashyaka ya politike atandukanye bahuriramo bari mu nteko rusange y’umutwe w’abadepite.

Mukabarisa wari kumwe na Musa Fazil Harerimana basobanuriye abashyitsi uburyo ibiganiro bikurikirana n’uko buri ntumwa ya rubanda ihabwa ijambo ngo itange igitekerezo ku mushinga w’itegeko cyangwa igitekerezo runaka, aho abagize inteko ya Burkina Faso bashimye cyane uburyo bikorwa, ariko by’umwihariko bashimishwa n’uburyo inteko rusange ikora hifashishijwe ikoranabuhanga 100% nta nyandiko mu buryo bwanditse.

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.