Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with thundershowers
24°C
 

Inteko: Twaganiriye ku mikoreshereze y’imisanzu ya CPA- Mukabarisa

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya 22-05-2018 saa 08:21:36
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko Mukabarisa Donatille ari kumwe na bamwe mu bagize CPA (Foto Gisubizo G.)

Komite y’Umuryango uhuza Inteko Zishinga Amategeko z’ibihugu byakoronijwe n’u Bwongereza (CPA) ku rwego rw’Afurika, yakiriwe na Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda Hon. Mukabarisa Donatille, baganira ku mikoreshereze y’imisanzu y’ibihugu biyigize n’akamaro imarira abaturage babyo.

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Mukabarisa Donatille ari kumwe na bamwe mu bagize CPA (Foto Gisubizo G.)

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko mu Rwanda wakiriye ushinzwe gukusanya imisanzu ya CPA ku rwego rw’Afurika na Komite ya CPA  ku rwego rw’u Rwanda, atangaza ko uruzinduko rwa bamwe mu bagize uyu muryango mu Rwanda rugamije kuganira n’izindi komite za CPA mu bihugu no kurebera hamwe uburyo imisanzu itangwa haba ku rwego rw’Afurika n’urw’Isi, no kurebera hamwe uburyo iyi misanzu yakoreshwa mu buryo bufitiye akamaro abaturage b’ibihugu bigize uyu muryango.

Ati “Baje kuganira na bagenzi babo bagize CPA y’u Rwanda mu rwego rw’imikorere n’imikoranire myiza hagati y’Inteko Zishinga Amategeko, twarebeye hamwe uburyo iyo misanzu yakoreshwa neza ikagirira akamaro Inteko zihuriye muri uyu muryango n’abaturage bahagarariwe”.

Avuga ko ubusanzwe haba hari ibikorwa biba biteganyijwe mu mwaka wose abagize komite za CPA bagahura mu rwego rwo kurebera hamwe ibyihutirwa kurusha ibindi kugira ngo abe ari byo bishyirwa mu bikorwa mu buryo bwihuse.

Hon. Mukabarisa avuga ko nta bibazo byihariye byaganiriweho n’aba bayobozi, uretse uburyo bwo guhanahana amakuru n’ubunararibonye bw’imikorere y’abanyamuryango ba CPA, icyo gihe abageze kure baganira n’abandi mu rwego rwo kubasangiza amakuru y’aho bageze, bityo abandi bakabigiraho.

Ku bijyanye n’ibihugu bishobora kuba bidatanga imisanzu ya CPA  ngo ifashe Inteko Zishinga Amategeko z’uyu muryango, Hon. Mukabarisa avuga ko hari ubwo ibihugu bitinda gutanga imisanzu yabyo ariko ko u Rwanda ruyitangira igihe, ari naho ahera yifuza ko iyo misanzu yazajya ikoreshwa mu buryo bwiza kugira ngo igirire umumaro abanyamuryango ba CPA n’abaturage bayoboye.

Hon.  Samuel Ikon, ushinzwe gukusanya imisanzu  ya  CPA  waje aherekejwe n’umwe muri komite ya CPA mu gihugu cya Nigeria, avuga ko basuye Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda mu rwego rwa CPA kugira ngo baganire ku mikorere n’imikoranire y’abanyamuryango ba CPA kandi ibiganiro ngo byagenze neza.

Avuga ko nta bibazo bihari bikomeye, ko ari ngombwa gusura izi komite nshya za CPA, dore ko zatowe umwaka ushize, zikaba zikeneye no kumenyana.

Ku bijyanye n’umutungo wa CPA, yavuze ko uturuka mu banyamuryango ukanakoreshwa neza n’Inteko Zishinga Amategeko zigize uyu muryango, ariko ikaba igomba no kugirira umumaro abaturage b’ibihugu by’abanyamuryango.

Samuel kandi avuga ko mu nama bahuriramo n’abandi banyamuryango baganira cyane ku cyateza imbere Afurika n’uburyo ibibazo bimwe na bimwe ihura na byo byakemurwa.

Avuga ko bishimiye imikorere y’Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda nk’uko bayisobanuriwe, ndetse anashima abagize Komite za CPA mu Rwanda uburyo bakorera hamwe n’abandi bo mu bihugu by’abanyamuryango.

 

Umwanditsi:

MUGISHA BENIGNE

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.