Kigali-Rwanda

Partly sunny
25°C
 

Inteko: Ibibazo 16 byafatiwe imyanzuro na komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko

Yanditswe na UWAYISABA FRANCINE

Ku ya 01-08-2018 saa 07:13:21
Uwa kabiri uhereye iburyo ni Hon. Mukazibera Agnes, ashyikiriza inteko ishinga amategeko umutwe w' Abadepite raporo y' ibibazo byashyikirijwe komisiyo y' uburezi, ikoranabuhanga, umuco n' urubyiruko n' imyanzuro yabyo.

Komisiyo y’Uburezi Ikoranabuhanga umuco n’urubyiruko mu Nteko Ishinga Amategeko, yagejeje ku nteko rusange raporo y’ibibazo 16 byakiriwe biri mu burezi, ubuzima ndetse n’ibindi biri mu nshingano zabo bifatirwa imyanzuro mu Nteko Ishinga Amategeko Umutwe w’ Abadepite.

Uwa kabiri uhereye iburyo ni Hon. Mukazibera Agnes, ashyikiriza inteko ishinga amategeko umutwe w’ Abadepite raporo y’ ibibazo byashyikirijwe komisiyo y’ uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’ urubyiruko n’ imyanzuro yabyo.

Perezida wa Komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko, Hon. Mukazibera Agnes, yavuze ko hifashishijwe itegeko n’inzego zibishinzwe, ibibazo 16 byo mu burezi   byafatiwe imyanzuro.

Ati “Nk’abanyeshuri bamwe ba Kaminuza y’u Rwanda banditse basaba ko barenganurwa, bagakurwa ku kwishyura amafaranga y’ishuri angana na miliyoni n’igice bagasubizwa ku yo bahozeho 600 0000, kuko uwo mwanzuro wafashwe batabimenyeshejwe. Komisiyo yasanze kongera amafaranga y’ishuri biri mu bubasha bwa kaminuza kandi bikurikije amategeko abigenga, bityo nta karengane abanyeshuri bagiriwe”.

Hon. Mukazibera yakomeje avuga ko ku banyeshuri bize ishami rya ‘Crinical Officers’ bari bafite ikibazo cy’uko batisanga ku rutonde rw’imbonerahamwe y’imyanya y’imirimo kandi ayo masomo yigishwa muri Kaminuza y’u Rwanda, komisiyo yanzuye ko Minisiteri y’Ubuzima igomba gushyira iryo shami ku mbonerahamwe y’imirimo bitarenze amezi atatu.

Iki kibazo kandi gihuriweho n’abize “Wild life and aquating resource management, lingwistic and literature, business information technology’, Minisiteri y’Uburezi ivuga ko abize ibi bitavuze ko baba badakenewe ku isoko ry’umurimo, ahubwo bakwiye gusobanurirwa neza hakurikijwe ibyo bize.

Ati: “Buri gihe si ko utanga akazi azavuga mu izina ibyo wakurikiye, ahubwo hari igihe na we ako kazi uba wagakora ukurikije ibyo wize. Ikindi si ko buri gihe Leta ari yo itanga akazi ahubwo wanakoresha ibyo ufite ukihangira umurimo”.

Kuri iki kibazo rero Komisiyo yasabye Minisiteri y’Uburezi kurushaho kunoza gahunda z’ubujyanama ku guhitamo icyo bifuza kwiga (career guidance), ikindi ni ukujya ivugurura imbonerahamwe y’umurimo buri mwaka hitawe ku byigishwa mu mashuri makuru.

Yanavuze ku kirego cy’abaforomo bavuga ko bize ku buryo bw’iya kure (e-learning), bagahabwa ibizami n’urugaga rw’abaforomo bidahuye n’ibyo bigishijwe, bityo benshi bagatsindwa ntibabashe kubona impamyabushobozi na Kaminuza y’u Rwanda n’izo bahawe zigateshwa agaciro na Kaminuza y’u Rwanda.

Na ho Abaforomo (kazi) bize mu mahanga bagera mu Rwanda bagahabwa ibizami ngo basuzume impamyabushobozi bafite zihura n’ibyo bazi koko bigatwara amafaranga menshi mu gukurikirana iby’izo mpamyabushobozi, niba ari umwimerere koko, komisiyo yasanze batarengana kuko nta mpamvu yo gushyira ubuzima bw’abantu mu kaga, ni ngombwa ko habaho iryo genzura.

Uhagarariye urugaga avuga ko abize iya kure hari abize nabi nta bikoresho bihagije, nk’abadafite mudasobwa abandi nta murandasi bakoresha bityo ntibakurikirane amasomo neza.  Komisiyo yasanze nta karengane kabaye kuri aba baforomo kuko ibizami bahawe hakurikijwe amategeko.

Ku rugaga rw’abaganga b’amenyo basabye ko ishami ry’abafasha abaganga b’amenyo (Dental therapy) ryahuzwa n’iry’ababaga amenyo (dental surgery), Komisiyo yanzuye ko hakurikijwe ibitekerezo bya Kaminuza y’u Rwanda na Minisiteri y’Uburezi bavuga ko ayo ari amashami abiri atandukanye kuyahuza bidashoboka.

Ku banyeshuri basoje amasomo muri Kaminuza ya Sainte Laurence muri Uganda bahabwa amafaranga yo kubaho na Leta y’u Rwanda ariko nyuma impamyabushobozi bazanye zigateshwa agaciro kuko hari ibyo iyo kaminuza yari itaruzuza, komisiyo imaze kubisuzuma yasanze iyo kaminuza irimo gukora ibyihuta ngo yemererwe gukora burundu, bityo igasanga bagomba kurenganurwa kuko iyo kaminuza n’ubwo idafite uruhushya rwa burundu ariko yemewe muri Afurika y’Iburasirazuba. Minisiteri y’Uburezi rero ikaba igomba guha izo mpamyabushobozi agaciro.

Na none abanyeshuri biga amategeko banditse basaba ko bavuganirwa bakajya bahabwa n’inguzanyo yo kwiga mu kigo giteza imbere amategeko (ILPD) kuko utabona akazi utaciye muri iri shuri nyamara kubona amafaranga bigoye ukirangiza Kaminuza, Minisiteri y’Uburezi ivuga ko abanyeshuri badakwiye kugira ubwoba kuko kuhiga ari amahitamo y’umuntu kuko hari n’abakora imirimo y’amategeko batanyuze muri iryo shuri.

Ku kibazo cy’abanyeshuri bishyuye amafaranga yo kwiga Masters muri ‘Mount Kenya University’ ikaza gufungwa badahawe ayo masomo, bifuza ko basubizwa ibyabo. Komisiyo yanzuye isaba urwego rukuru rw’ uburezi (HEC) na Minisiteri y’Uburezi kwihutisha gukemura iki kibazo.

Yasoje asaba buri rwego kwihutira gukurikirana no gukemura ikibazo rwahawe mu rwego rwo gushyira mu bikorwa iyo myanzuro yafashwe.

 

 

 

 

Umwanditsi:

UWAYISABA FRANCINE

7 Comments on “Inteko: Ibibazo 16 byafatiwe imyanzuro na komisiyo y’uburezi, ikoranabuhanga, umuco n’urubyiruko”

  1. Ba nyakubahwa ba Depite iki kibazo yabaganga bamenyo twifuje ko twasubizwa izina ryacu twatangiye twitwa Dentist,twahabwaga advanced diploma in dentistry)kaminuza ivunja impamya bushobozi mo irindi zina rya Dental therapy binatandukanye cyane,twebwe nti twifuza kuba Dental surgeons cyane ko buri department ifite ibyikora nindi ibyo ishinzwe.nimukemure ikibazo ukokiri. sinibaza kuba umuntu agiye kwongera ubumenyi ahabwa degree iri hasi yiyo yarafite?!!!! kandi ishami akurikira ari rimwe
    Kuko ntitunejejwe nagato nuko batwita dental therapist (ivugako arukuvura abana batarengeje 12ans)kd twirirwa tuvura abantu mumyaka yose.Erega turi abana burwanda kd twita kubanyagihugu ndetse nabatuye murwanda bose.nimwige kukibazo mudufashe gikemuke munzira nyayo bidufashe natwe gukomeza kugendera mwiterambere.

  2. “*Ku rugaga rw’abaganga b’amenyo basabye ko ishami ry’abafasha abaganga b’amenyo (Dental therapy) ryahuzwa n’iry’ababaga amenyo (dental surgery), Komisiyo yanzuye ko hakurikijwe ibitekerezo bya Kaminuza y’u Rwanda na Minisiteri y’Uburezi bavuga ko ayo ari amashami abiri atandukanye kuyahuza bidashoboka.”* IBI BINTU BITEYE AGAHINDA CYANE! *NONESE NI GUTE WABA UTUMVA IKIBAZO UKAGIKEMURA??* MBERE YO GUSUBIZA IKIBAZO RABANZA UKACYUMVA BA NYAKUBAHWA BA DEPUTES MUGIZE IYI COMMISSION!Nta na rimwe twigeze dusaba ko Dental Therapy yahuzwa na Dental Surgery!Noneho aho ikibazo kibera ingorabahizi, mujya gushaka inama n’ibisubizo, mukabibaza ababizambije!Ni iki kindi babaha kitari ikibarengera?Abo ba Therapists bafite commité ibahagarariye yemewe mu rwego rw’amategeko, kuki ntawe ubasobanuza ngo ikibazo cyumvikane neza?!SINZI NIBA HABA HARI URI MURI IYI COMMISSION URI BUSOME IBI, ARIKO NAGIRANGO MBABWIRE KO IKIBAZO ARI CONFLIT D’INTERRET YAGITEYE, AHO DIPLOME YAHINDURIWE IZINA, ABANTU AHO GUHABWA ” DENTIST A0″ KANDI ARIYO BIZE MURI A1, BAGAHABWA ” DENTAL THERAPY A0 ” TOUT SIMPLEMENT KUGIRANGO BABE BLOCKED BATANGANYA NIVEAU N’ABABIGISHIJE!ce n’est simple que ça! Ikibazo abakabaye mubikemura, mujya kubaza ababikoze, bakaguma kubabeshya baciye kuri Dr Kagwiza nawe utazi iyo biva n’iyo bijya!NDABONA AMAHEREZO ARI UKUJYA MU NKIKO YENDA HO TWAHABONERA UMUTABERA.

  3. Ariko ntibakitiranye ibintu.ikibazo cya dental therapy sikuriya kimeze.icyo dushaka nuguhabwa izina rihuye nibyo twize si ukuduhuza na dental surgery.

  4. Ariko kuki iteka ukiri ba guhisha bagatanga ibinyoma, icyo bita dental therapy bajye ba bitandukanye no mu Rwanda kuko, n’ubwo babaha amazina ariko ni abantu baba barize buruse kure ibyo aba therapist bo mu bindi bihugu biga. Therapist bo mu Rwanda bize kuvura kandi n’ibyo bakora. Sinzi impamvu aba badepite, nk’intumwa za rubanda, bakwiye kwegera impande zose. Bahawe igazeti igaragaza ibyo dental therapist yemerewe, hari urugaga, hari abanyeshuri bari ku ishuri, kuki ibi byose batabirebaho?

  5. Nibyiza ko byari kuba byiza iyo izo nzego zegera abanyeshuri bits ko ari abafsha babaganga bamenyo balabasobanurira ikibazo neza bafite. Kuko ibyo basaba sukubahuza na Dental surgery ahubwo nukubahindurira izina bakanabemerera gukora ibyo bize byose kuko biga byinshi cyane bidahuye nizina babahaye RYA Dental therapist

  6. Nukuri abanyeshuri twize igihembwe cya gatatu muri kaminuza uyu mwaka ndetse nabagikomeje kwiga tubayeho nabi kuko tumaze amezi abiri nta bursary kandi BRD yari yaremeye kuyaduha mudufashe ndetse nabari muri stage dufite icyo kibazo

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.