Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Intego y’imurikagurisha ni ukuzamura ishoramari-Dr. Ngirente

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Jul 28, 2018

Minisitiri w’Intebe, Dr. Ngirente Edouard, yatangaje ko intego nyamukuru y’imurikagurisha mpuzamahanga ry’uyu mwaka wa 2018, ari ukuzamura ishoramari, guteza imbere ibyoherezwa hanze, kugabanya ibitumizwa hanze, n’ibindi biteza imbere ubukungu bw’igihugu.

Minisitiri w’Intebe Dr. Ngirente Edouard (hagati) asura bamwe mu bamurika ibikorwa byabo, biganjemo inganda zikorera mu Rwanda, ibumoso ni Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent (Foto James R)

Yabitangaje ejo hashize, tariki ya 27 Nyakanga 2018, ubwo yafunguraga ku mugaragaro imurikagurisha mpuzamahanga ribaye ku nshuro ya 21 i Kigali, ryitabiriwe n’ibigo by’abikorera bigera kuri 500 biturutse mu bihugu 23 ku Isi birimo n’u Rwanda, byatangiye kumurika ibicuruzwa by’ubwoko butandukanye na serivisi.

Yagize ati: “Intego nyamukuru y’iri murikagurisha mpuzamahanga ry’umwaka wa 2018, ni ishoramari no kongera ibyoherezwa hanze, kugabanya ibitumizwa hanze no guteza imbere ibindi bikorwa by’iterambere.

Ibi bijyanye n’uko ishoramari ari igikoresho gifite imbaraga n’ishingiro ryo kuzamura ubukungu n’iterambere”.

Minisitiri w’Intebe yakomeje avuga ko muri gahunda ya Guverinoma y’imyaka irindwi (2017-2024), u Rwanda rwashyize imbere ishoramari n’ubucuruzi bigizwemo uruhare rukomeye n’abikorera.

Ati: “Muri iyo gahunda, dufite intego yo gushyigikira urugaga rw’abikorera bakaba abayoboye izamuka ry’ubukungu n’iterambere, bakaba abikorera bahanga udushya, bihagije mu gukora ubushabitsi n’ubucuruzi ku isoko mpuzamahanga ryose”.

Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Munyeshyaka Vincent, yavuze ko imurikagurisha nk’iri riha umwanya abikorera wo kwerekana ibyo bakora no kubiteza imbere binyuze mu buryo bwo kubimenyekanisha ku bantu benshi icyarimwe no kunguka abakiriya benshi ari nako byongera ubucuruzi bushya.

Perezida w’Inama y’ubutegetsi y’urugaga rw’abikorera PSF, Bafakulera Robert, yavuze ko umubare w’abitabira kumurika ibikorwa byabo na serivisi ugenda wiyongera umwaka ku wundi, ati “Ikigaragara ni uko abantu bitabira imurikagurisha bagenda biyongera buri mwaka, cyane cyane muri uyu mwaka wa 2018.

Kuva mu 1997 twagiraga abantu 80 bitabira imurikagurisha ariko ubu bamaze kugera ku bihumbi 17 bitabira imurikagurisha ku munsi”.

Dave O. Gabriel ni umwe mu banyamahanga bagaragarije Minisitiri w’Intebe ibyo baje kumurikira mu Rwanda, yavuze ko ikigo 4STONES Corporation Ltd cyo mu Buyapani cyazanye byinshi birimo n’uburyo bwo kubona ingufu z’umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba kuko ari kimwe mu buryo bwiza bwo kubungabunga ikirere.

Mu kiganiro n’Imvaho Nshya, yagize ati: “Twishimiye kuza mu Rwanda, abenshi mu Bayapani usanga batazi hano cyane ariko twishimiye kuba ikiraro kizatuma baza muri Afurika bagashora imari kandi bagakorana n’abandi muri serivisi zitandukanye mu karere k’Afurika”.

Gahunda ya Guverinoma ni uko buri mwaka ishoramari ryazamuka ku gipimo cya 17% kugeza mu mwaka wa 2024, ariko bigizwemo uruhare no guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda.