Kigali-Rwanda

Partly sunny
23°C
 

Integanyanyigisho nshya yatinyuye abanyeshuri gukora ubushakashatsi

Yanditswe na Rutayisire Emile

Ku ya 13-06-2019 saa 18:35:40
Abanyeshuri bihugura mu matsinda bikabafasha kurushaho kumva ibyo bigira mu ishuri

Integanyanyigisho nshya yatangiye gukoreshwa mu Rwanda mu mwaka wa 2016 hagamijwe gufasha Abanyarwanda kugaragaza ubushobozi bwabo no guhangana ku isoko ry’umurimo mu Rwanda ndetse no mu mahanga.

Mu rwego rwo guteza imbere ireme ry’uburezi mu Rwanda, integanyayigisho nshya yashyizweho igamije gufasha umunyeshuri kumenya icyo ashoboye, akakinonosora akanagira icyo akibyaza.

Nyuma y’imyaka itatu, abarimu baragaragaza ko bafitiye ikizere gikomeye integanyanyigisho nshya ishingiye ku bushobozi bw’abanyeshuri (Competence Based Curriculum) kuko yatangiye gutuma abanyeshuri bahindura imyumvire ku bijyanye n’uburezi.

Bamwe mu barimu baganiriye n’Imvaho Nshya bahamya ko integanyanyigisho nshya igenewe amashuri y’inshuke, abanza ndetse n’ayisumbuye itandukanye cyane n’iyo yasimbuye ishingiye ku bumenyi (Knowledge Based Curriculum).

Iraguha Jean Félix wigisha muri “College George Fox de Kagarama”, ikigo giherereye mu Murenge wa Kagarama, Akarere ka Kicukiro, yishimira ko abanyeshuri bagira uruhare runini mu myigire yabo.

Uruhare rwabo rutuma ibigiye kuvugwa mu isomo runaka ari bo babanza kubyivumburira mu bushakashatsi, umwarimu akaba ari aho akurikirana ibitekerezo byabo uko babishyira ku murongo, abafasha kubereka ibyo bakora bizima n’ibitari byo akabakosora.

Mwarimu Iraguha Jean Felix wigisha muri College George Fox de Kagarama ashima integanyanyigisho nshya mu burezi

Iraguha akomeza agira ati: “Ikiza ni uko ibi bikorerwa mu matsinda aho usanga abanyeshuri basangira ubunararibonye. Ikibazo gisigaye ni uko abanyeshuri baba bafite byinshi byo kuvuga kandi iminota yagenewe isomo ari mike. Abana baba bagishaka umwanya uhagije wo gutekereza mu gihe isomo rifite iminota 40.”

Amriyamungu Gabriel wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gatenga I mu Karere ka Kicukiro yongeraho ko iyi nteganyanyigisho yaje mu gihe gikwiye kuko yakuyeho kuba umwarimu ari we ugira umwanya munini wo kuvuga, bikaba byaratumaga abanyeshuri batagira uruhare ruhagije mu byo bigishwa.

Amriyamungu agira ati “Mbere umwarimu yazanaga ibyo yateguye akabiha abanyeshuri na bo bakabifata mu mutwe. Kuri ubu abanyeshuri ni bo bagira uruhare mu byo agiye kwigisha, bamumurikira ibyo bakuye mu bushakashatsi. Iyo abana bari mu matsinda umwarimu abafasha gushyira ku murongo ibyo bavumbuye, akabakosora mu byo abona bibeshyeho ariko anatanga inyunganizi.”

Amriyamungu Gabriel wigisha mu Rwunge rw’Amashuri rwa Gatenga I usaba ko abana babona amasomero no kubasha kubona murandasi

Akomeza avuga ko abanyeshuri bose mu Gihugu bakeneye internet ihagije kuko yakunganira amasomero ku bijyanye n’ubumenyi baba bakeneye mu bushakashatsi bugamije kuvumbura no guhanga udushya tujyanye n’igihe.
Abarimu bifuza ko nubwo bishimira impinduka zazanywe n’integanyanyigisho nshya, umubare w’abanyeshuri ku mwarimu wagabanyuka kugira ngo gukurikirana buri wese bitagorana.

REB irabona ikizere k’iterambere mu burezi

Ubuyobozi bw’Ikigo gishinzwe guteza imbere uburezi mu Rwanda (REB), bushimangira ko integanyanyisho nshya ikoreshwa ubu itanga ikizere mu iterambere ry’uburezi kuko itoza abanyeshuri kugira ubumenyi, ubumenyingiro ndetse n’ubukesha.

Umuyobozi ushinzwe ishami ry’integanyanyigisho n’imfashanyigisho Murungi Joan, yagize ati: “Iyi nteganyanyigisho nshya ishishikariza abayikoresha gukora imyitozo ituma barushaho gusobanukirwa ibyigwa mu buryo bwimbitse, kuba babishyira mu bikorwa no kugira imitekerereze yagutse. Iteguye mu buryo bufasha ishyirwa mu bikorwa ry’uburezi budaheza.”

Murungi Joan ushinzwe ishami ry’integanyanyigisho muri REB

Murungi akomeza avuga ko umusaruro utegerejwe kuri iyi nteganyanyigisho mu myaka iri imbere ari ukubona Abanyarwanda barangwa n’indangagaciro, batekereza byimbitse ariko bashishoza, babangukirwa no gukora ubushakashatsi buhanga udushya, batagamburuzwa n’ingorane ahubwo bashaka ibisubizo bikwiye.

Kimwe mu bitanga ikizere kidakuka ni uko umunyeshuri wiga muri iki gihe abasha guhuza ibyo yize n’ubuzima bwe bwa buri munsi, kandi akaba ashobora guhora yiyungura ubumenyi nk’uko yabitojwe, no gushaka ibisubizo bijyanye n’uko ubuzima bugenda buhinduka.

Iyi nteganyanyigisho yatunganyijwe hafatiwe ingero ku bihugu byihuta mu iterambere ry’uburezi n’ubukungu nka Korea y’Epfo na Singapore.

Biteganyijwe ko abanyeshuri bazajya barangiza bazaba bafite ubushobozi bwo guhangana ku isoko ry’umurimo mu Rwanda, mu muryango wa Commonwealth n’uw’Afurika y’i Burasirazuba hamwe no guteza imbere Gahunda ya

Guverinoma y’Imyaka 7 (NST 1).

Imfashanyigisho na zo zikomeje kongerwa 

Kugira ngo abana bige neza bisaba ko haba hari ibitabo n’izindi mfashanyigisho bihagije kandi bijyanye n’integanyanyigisho nshya kuko iyo bibuze ireme ry’uburezi ridindira.

Murungi avuga ko hatanzwe ibitabo bigera ku 1,475,272  mu mashuri aho igitabo kimwe kiba kigomba gusangizwe abanyeshuri batarenga batanu.

Hamaze kwandikwa ibitabo 81 (46 titles) bitabonetse  mu mapiganwa atandukanye yo kugura ibitabo by’amashuri abanza n`ayisumbuye, mu rwego rwo kurushaho kwagura imfashanyigisho zikenewe mu burezi bw’u Rwanda.

Mu guharanira kurushaho kunoza ibitabo igihe cyose bibaye nyombwa, haguzwe uburenganzira ku bihangano (copyright) bw’ibitabo 124 byatanzwe mu mashuri n’amazu y’ubwanditsi ubu bikaba ari umutungo bwite wa Ministeri y’Uburezi.

Umuyobozi Mukuru wa REB Dr Ndayambaje Irénée, avuga ko kugura uburenganzira ku bihangano bigamije gukuraho uburangare bwa ba rwiyemezamirimo bakoraga nk’abacuruzi batitaye ku ireme ry’ibyo bakora.

Ati “Ibitabo byose twafashe umwanzuro ko tugiye kubyiyandikira ariko birashoboka ko hari abanditsi bafite ibitabo byiza twazakorana kugira ngo batugurishe ‘copyright’. Ni uburyo bugiye kudufasha, hagaragara ikosa tugahita turikosora.”

Harateganywa gutubura no gukwiza ibitabo byaguriwe “copyright” mu mashuri, no kugura ibikoresho bya laboratwari (laboratory equipments) bizatangwa mu mashuri abanza n’ayisumbuye 852.
Indi ntambwe yatewe mu korohereza buri wese kubona imfashanyigisho, ni uko ibitabo byashyizwe ku ikoranabuhanga ku buryo usuye urubuga rwa REB ashobora kubona ibyo akeneye aho yaba ari hose, mu Rwanda no mu mahanga.

Ku bufatanye n’abafatanyabikorwa mu burezi batandukanye, REB irateganya kongera ibitabo by’Ikinyarwanda, Icyongereza n’Imibare mu kiciro cya mbere cy’amahuri abanza, ku buryo bidatinze bizagera ku kigereranyo k’igitabo kimwe ku munyeshuri.

Integanyanyisho igenewe amashuri nderabarezi na yo yavuguruwe hashingiwe ku bushobozi kugira ngo abitegura kuba abarimu batangire kwitoza kwigisha bashingiye ku nteganyanyigisho nshya.

Ubuyobozi bwa REB burasaba Abanyarwanda bose kugira uruhare mu burezi bufite ireme kuko integanyanyigisho n’imfashanyigisho bishya bikwiye kubyazwa umusaruro n’abaturage bafite imyumvire igamije guteza imbere uburezi bw’u Rwanda.

Abanyeshuri bihugura mu matsinda bikabafasha kurushaho kumva ibyo bigira mu ishuri

Abanyeshuri bahabwa ubumenyi butandukanye bushingiye ku ikoranabuhanga

Umwanditsi:

Rutayisire Emile

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.