Kigali-Rwanda

Partly cloudy
19°C
 

Intara y’Amajyaruguru yinjije miliyari 15.6 z’imisoro muri 2017/2018

Yanditswe na KANAMUGIRE EMMANUEL

Ku ya Sep 16, 2018

Mu gihe Ikigo k’Igihugu k’Imisoro n’Amahoro (RRA) gikomeje gushimira abasora bitwaye neza mu mwaka wa 2017/2018, Intara y’Amajyaruguru yinjije imisoro ingana na miliyari 15.6 z’amafaranga y’u Rwanda ku ntego ya miliyari 15.6 yari yahawe.

Umuyobozi wa PSF mu Ntara y’Amajyaruguru, Nsengiyumva François (ibumoso) Komiseri Mukuru wungirije w’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro, Ruganintwari Pascal, Guverineri Gatabazi n’Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje

Umunsi wo gushimira abasora ku rwego rw’Intara y’Amajyaruguru wabereye mu Karere ka Gicumbi ku nsanganyamatsiko igira iti “Dusore neza. Twubake u Rwanda twifuza.”

Komiseri Mukuru wungirije w’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro, Ruganintwari Pascal, yavuze ko uyu munsi wo gushimira abasora ugamije kumurikira Abanyarwanda amafaranga yakusanyijwe akomotse ku misoro n’amahoro, gushimira ababigizemo uruhare, no kugeza ku bikorera ibimaze kugerwaho mu kubihutishiriza ibikorwa by’ubucuruzi.

Mu mwaka wa 2017/2018, amafaranga yinjiye mu isanduku ya Leta ni miliyari 1,252.6 intego y’Ikigo k’Imisoro n’Amahoro yari yahawe yayirengejeho miliyari 37.4 z’amafaranga y’u Rwanda.

Ruganintwari yagize ati “Zimwe mu mpamvu zatumye tugera ku ntego twihaye harimo kuba ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza, ubukangurambaga no kwigisha abasora bihoraho, kunoza amategeko y’imisoro hagamijwe korohereza abasora no gushyira imbere ikoranabuhanga nka EBM, E-Tax n’ibindi.”

Yakomeje avuga ko hakiri imbogamizi RRA igihura na zo zirimo ubwitabire bukiri hasi ku basora bamwe na bamwe, abakoresha EBM nabi n’izamuka rya magendu ku bicuruzwa nka Caguwa, inzoga za GINS, imitobe, ibitenge n’ibindi.

Komiseri Ruganintwari yasabye buri wese ubufatanye mu kubaka umuco mwiza wo kwaka no gutanga fagitire ya EBM, ubufatanye mu kurwanya magendu no gukomeza guhuza ingufu mu bukangurambaga ku ruhare rw’imisoro mu iterambere ry’igihugu.

Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi, Ndayambaje Felix, yashimiye ubufatanye hagati y’inzego z’umutekano n’abaturage mu kurwanya magendu yari imaze kuba nyinshi muri aka karere.

Yagize ati “Turashimira abagize uruhare mu gutuma haboneka imisoro, bityo tukagera ku ntego twari twihaye mu karere kacu. Turasabwa gukomeza kugira uruhare mu kunoza imitangire y’imisoro kuko ni byo bizatugeza ku iterambere.”

Amafaranga RRA isabwa kwinjiza mu isanduku ya Leta muri uyu mwaka wa 2018/2019 angana na miliyari 1,369.4  z’amafaranga y’u Rwanda,  Intara y’Amajyaruguru irasabwa kwinjiza imisoro y’imbere mu gihugu ingana na miliyari 18.6  z’amafaranga y’u Rwanda.

Uhagarariye Urugaga rw’Abikorera mu Ntara y’Amajyaruguru, Nsengiyumva François, yavuze ko ari ishema ku basora kwicarana n’inzego z’ubuyobozi, kugira ngo baganire ku byo bagezeho mu rwego rwo kwiyubakira igihugu.

Ati “Abacuruzi dukwiye kumva ko gusora bituma twubaka igihugu, igihugu nacyo kikubaka abaturage bacyo, bakaba abaturage batunze kandi batunganye, bityo natwe tukabona isoko ryaguye.”

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney, yashimiye abikorera bo muri iyo Ntara y’Amajyaruguru ku buryo bw’umwihariko ku ruhare bafite mu bukungu bw’Igihugu. Ati “Twebwe abakozi ba Leta, tuzi neza ko umushahara duhembwa uva mu bikorera, mukomereze aho rero.”