Kigali-Rwanda

Partly sunny
26°C
 

Intandaro ya Jenoside: Abakoloni n’ubutegetsi bubi

Yanditswe na MUGABO LAMBERT

Ku ya Apr 9, 2018

Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 yahitanye abarenga miliyoni mu gihe cy’amezi atatu gusa. Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye ari ingaruka z’amateka mabi yaranze u Rwanda, aho inyigisho mbi zigishijwe Abanyarwanda, zikaba zari zishingiye ku ivangura ryabibwe kuva mu gihe cy’ubukoloni, maze zishyirwa mu bukorwa n’ubutegetsi bubi bwaranze u Rwanda.

U Rwanda ni igihugu kitashyizweho n’abazungu nk’ibindi bihugu bitandukanye by’Afurika. Abazungu baza mu Rwanda basanze ari igihugu kimaze igihe kiriho, gifite imbibi zacyo n’ubutegetsi buhamye, bwemewe kandi bwahuzaga Abanyarwanda bose na bo bakabwubaha.

Gupima uburebure bw’amazuru, kimwe mu byo abakoloni bifashishije mu kuvangura Abanyarwanda

U Rwanda rwubahwaga n’ibindi bihugu kandi bikagirana umubano mwiza. U Rwanda mbere y’uko abazungu  barugeramo rwari igihugu kigenga mu rwego rwa politiki, ari igihugu kishyiriraho amategeko hagendewe ku nyungu z’abaturage bacyo, abaturage bakayakurikiza, bakubaha ababayoboraga kuko bwari ubutegetsi bwahuzaga Abanyarwanda bose, nta vangura, buri wese akabwibonamo.

Mu rwego rw’ubukungu naho u Rwanda rwarigengaga, Abanyarwanda bagakora imirimo ibafitiye inyungu nko guhinga, korora, gucura, kubaza n’indi mirimo inyuranye. U Rwanda kandi rwari rufite ubwigenge mu muco. Uwo muco wahuzaga Abanyarwanda bose mu bintu by’ingenzi nko kuvuga ururimi rumwe, mu iyobokamana, uburere n’ibindi.

Abana b’u Rwanda batozwaga gukunda igihugu no kukitangira, kubaha amahame remezo agenga imibanire myiza y’abantu nko kubaha, kuba inyangamugayo, gukunda ukuri, kutamena ibanga, gukunda umurimo, gushaka inshuti n’ibindi. Abakoloni baza mu Rwanda basanze Abanyarwanda barubatse igihugu kirangwa n’ubumwe bw’abagituye, bagikunda, bagitabarira bose kimwe iyo cyabaga gitewe cyangwa giteye, basangiye umuco, iyobokamana, ururimi, bahurira ku butegetsi bumwe bemera n’ibindi.

U Rwanda rwambuwe ubwigenge

Kuva aho abakoloni bagereye mu Rwanda (Abadage 1899-1916, Ababiligi 1916-1962) u Rwanda rwambuwe ubwigenge bwose rwari rufite haba mu rwego rwa politiki, urw’ubukungu n’urw’umuco. Ubutegetsi bw’u Rwanda bwagiye mu maboko y’abakoloni busigara bukorera inyungu zabo aho gukorera inyungu z’Abanyarwanda. Abakoloni baba ari bo bashyiraho amategeko n’abategetsi b’u Rwanda bakurikije inyungu zabo.  Ubukungu bw’u Rwanda buba ubwo gukorera amasoko y’abakoloni nko guhinga ikawa, icyayi, gucukura ubutare n’ibindi.

Kugira ngo abakoloni babone uko bategeka bigishije amacakubiri mu Banyarwanda, bahimba ko badakomoka hamwe, batagereye mu Rwanda igihe kimwe, batanganya ubwigenge, badakwiye gukora imirimo imwe no kwiga amashuri amwe, byose bigamije kubacamo ibice. Iyi mbuto y’amacakubiri n’ubusumbane mu Banyarwanda ni byo byaje gusenya ubumwe bwabo.

Mu ntangiriro ya 1950 ubwo Abanyafurika bahagurukiraga kurwanira ubwigenge, Abanyarwanda ntibatanzwe. Mu rwego rwo kurwanya abaharaniraga ubwigenge mu Rwanda bari biganjemo Abatutsi, Ababiligi batangiye gukwiza ko Abatutsi nabo ari abanyamahanga bakomotse muri Abisiniya, bakangurira Abahutu kubatwikira, kubasenyera, kubica no kubamenesha mu Rwanda.

Ubutegetsi bw’abakoloni bwasize u Rwanda ari igihugu kirangwa n’urwikekwe, inzangano, umwiryane, ndetse bamwe mu Banyarwanda bamaze kukimeneshwamo ngo si Abanyarwanda nk’abandi hashingiwe ku nyigisho z’abo bakoloni. Ibi byatumye igice kinini cy’Abanyarwanda bahungira mu bihugu bituranye n’u Rwanda.

Inyigisho z’abakoloni zagendeweho na MDR PARMEHUTU na MRND

Mu mpera za 1959 ishyaka rya MDR PARMEHUTU ryitabiriye izo nyigisho z’abakoloni rinazishyira mu bikorwa. U Rwanda rwasubiranye ubwigenge bwarwo mu 1962 nyuma y’ubwicanyi bwari buyobowe n’ishyaka rya MDR PARMEHUTU bwahitanye Abatutsi benshi abandi bakameneshwa mu gihugu. Iryo shyaka ni ryo ryahise rigororerwa kuyobora u Rwanda nyuma y’ubwigenge.

Ubutegetsi bwa MDR PARMEHUTU (1962-1973), n’ubwa MRND (1973-1994) aho gukemura ibibazo by’amacakubiri igihugu cyari cyarasigiwe n’abakoloni, bwahisemo kuyashimangira, ibibazo birushaho kugenda biba insobe. Ubwo butegetsi uko bwasimburanye bwaranzwe n’imikorere mibi ishingiye ku kwigisha amacakubiri mu Banyarwanda, kubiba inzangano, guheza bamwe mu Banyarwanda mu mashuri, mu mirimo no muri politiki. Bwaranzwe kandi no gupyinagaza, gusenyera, gutwikira, kwica bamwe mu Banyarwanda abandi bakameneshwa ari byo byabahaye uburyo bwo kuguma ku butegetsi kugeza n’ubwo bibyaye Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Buriya butegetsi kandi bwanagiye burangwa no kutubaka ubuyobozi bushingiye kuri demokarasi nyayo iha abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa, kubura gahunda ihamye yo guteza imbere ubukungu bw’u Rwanda ku buryo Abanyarwanda bakomeje kuzahazwa n’ubukene, indwara, ubujiji no guhanga amaso imfashanyo z’amahanga. Hari kandi gushyira imbere inyungu z’abategetsi kuruta iz’abaturage, ari nabyo byabyaye umuco wa ruswa, gutonesha, gusesagura umutungo w’igihugu no kuwunyereza.

Iyo mitegekere mibi yaranze u Rwanda, ni yo yavuyemo Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, kuko ubumwe bw’Abanyarwanda nk’urufatiro rwo kubakiraho amahoro n’iterambere bwari bwarasenyutse, amacakubiri no kwambura Abanyarwanda uburenganzira remezo bwabo byari byarahawe intebe, Umunyarwanda atagira agaciro, Abanyarwanda batagira uburenganzira bungana.

Inzego z’ubutabera ntizakoraga uko bikwiye, umuco wo kudahana warahawe intebe, uwambuye undi ubuzima aho guhanwa akagororerwa. Ibi byose byatumye Umunyarwanda adahabwa agaciro kamukwiye, maze bibyara Jenoside yakorewe Abatutsi aho abarenga miliyoni bishwe mu gihe kingana n’iminsi ijana gusa.