Intambara ya ruswa ntawayirwana wenyine, birasaba ubufatanye- Mutangana

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Jan 31, 2018

Mu imurika ry’umushinga wa ‘Transparency Rwanda’ ku ivugururwa ry’amategeko no kurandura ruswa mu nzego z’ubucamanza ryahuje inzego zinyuranye zirebwa n’ubutabera, abari bitabariye bahuje ku ntego imwe ari yo y’ubufatanye bw’inzego kuko nta wayirwanya wenyine ngo ayitsinde.

Mutangana Jean Bosco, Umushinjacyaha mukuru (ibumoso), Ingabire Marie Immaculee, Umuyobozi mukuru wa Transparency International Rwanda (hagati)

Ibi ni ibyagarutsweho na Mutangana  Jean  Bosco, Umushinjacyaha mukuru  wa Repubulika wari umushyitsi mukuru mu muhango wo kumurika umushinga wakozwe n’Umuryango ‘Transparency  International Rwanda’ aho asanga ubufatanye bw’inzego n’abaturage mu kurwanya ruswa n’ibyuho byayo ari ngombwa.

Yagize ati “Intambara ya ruswa nta wayirwana wenyine, ni ngombwa ubufatanye  bw’inzego n’abaturage. Gukurikirana abakekwaho kunyereza  umutungo wa Leta n’abakekwaho ruswa bihera ku bugenzacyaha bwa Polisi, byarangira igashyikiriza dosiye ubushinjacyaha, nabwo bwamara gusesengura dosiye bukayishyikiriza urukiko narwo rukayiburanisha.”

Mutangana yagarutse ku ruhare rw’abaturage mu gutanga amakuru kuri ruswa, asaba ko rwatezwa imbere, bakegera polisi bakayiha amakuru y’abakekwaho ruswa nayo ikagenza icyo cyaha kugeza ku nzego bireba.

Umushinjacyaha mukuru yanavuze ku bubasha n’uruhare rw’Umuvunyi mu kurwanya ruswa, akaba ari urundi rwego rufite inshingano zikomeye zo kurwanya ruswa n’ibyuho byayo.

Ati “Inzego zose zishinzwe kurwanya ruswa nizishyira hamwe zigakorera hamwe zigafashwa n’abaturage, nta kabuza ko ruswa izacika kandi imikorere y’ubufatanye iratanga ikizere.”

Itamwa Emmanuel, Umuvugizi akaba n’umugenzuzi w’inkiko, avuga ko icyaha cya ruswa kidasanzwe kuko gikorwa mu ibanga rikomeye kandi impande zombi z’abagikora bakaba babifitemo inyungu bigatuma nta we uvuga undi.

Ati “Iki cyaha kiragoye kukimenya kuko kubona ibimenyetso bitoroshye bitewe n’uko abakigiramo uruhare bose baba babifitemo inyungu, nta we ubasha kuva mu wundi.”

Yemeza ko gutanga amakuru mu nzego bireba ari byo byonyine bishobora kugaragaza  imiterere y’itangwa rya ruswa, ari nayo mpamvu na we asaba ubufatanye bw’inzego n’abaturage mu kubonera ibimenyetso ibyaha bya ruswa.

Umuyobozi mukuru wa ‘Transparency International Rwanda’, Ingabire Marie Immaculée, avuga ku bibazo bya ruswa mu nkiko n’imikorere mibi igamije ruswa mu myanzuro imwe n’imwe y’urubanza kongeraho amwe mu mategeko atajyanye n’igihe atiza umurindi abacamanza barya ruswa.

Ati “Ndemeza ko ubutabera bw’u Rwanda bukora, ariko buracyafite agatotsi gaterwa na bamwe mu babukorera. Bamwe muri bo barya ruswa bagatanga imyanzuro ibogamye, ubundi hari abatanga imyanzuro ififitse ku buryo umuhesha w’inkiko adashobora kubona aho ahera arangiza urubanza.”

Ingabire yagarutse kuri amwe mu mategeko asa nk’atiza umurindi abashaka kurya ruswa, aho nk’itegeko riteganya ibihano biri hagati y’imyaka itanu na cumi n’itanu, abakoze icyaha kimwe umwe akaba yahabwa itanu, undi agahabwa cumi n’itanu, bikaba bidakwiye, nk’uko abigarukaho.

Ati “Ni ngombwa ko amategeko avugururwa kandi akanozwa kugira ngo ahe ubutabera bungana kuri bose, itegeko rireke gusa nk’irigoragoza, ahubwo ritange igihano kigaragaza igihe kizamara.”

Inzego zinyuranye zishinzwe kurwanya ruswa zemera ko ubutabera bw’u Rwanda bukora neza ariko ko hakirimo ibikwiye kunozwa bukarushaho gutanga serivisi inogeye abaturage.