Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Inshingano, imiterere, imikorere, ububasha n’umwihariko bya Banki Nkuru y’u Rwanda  (Igice cya kabiri)

Yanditswe na HABIMANA AUGUSTIN

Ku ya 07-05-2018 saa 09:39:11
HABIMANA AUGUSTIN

Mu bihugu byose byo ku Isi habaho Banki Nkuru (BNR) ishinzwe kubungabunga agaciro k’ifaranga rya buri gihugu no gukurikirana ibijyanye n’urwego rw’imari ngo bidahungabanya ubukungu bw’ibyo bihugu. Izo Banki ziba zikurikirana ibikorwa byose bijyanye n’amabanki n’ibigo by’imari ndetse n’ibikorwa by’ivunjisha. Mu gihugu cyacu izo nshingano n’ubwo bubafasha bifitwe na Banki Nkuru y’u Rwanda.

HABIMANA AUGUSTIN

 Nyuma y’aho mu gice cya mbere twabagejejeho amateka n’inshingano za Banki Nkuru y’u Rwanda, muri iki gice cya kabiri turakomereza ku nzego zayo.

 BNR ifite inzego ebyiri arizo Inzego z’ubuyobozi na Komite. Mu nzego z’ubuyobozi dusangamo Inama y’Ubuyobozi n’Ubuyobozi.

Inama y’Ubuyobozi

Inama y’ubuyobozi ni rumwe mu nzego z’Ubuyobozi bwa BNR, ikaba igizwe n’abantu ikenda (9) barimo: Guverineri ari we muyobozi w’Inama y’Ubuyobozi, Guverineri Wungirije ari we muyobozi Wungirije w’Inama y’Ubuyobozi, Abandi bantu barindwi (7) bashyirwaho n’Iteka rya Perezida, batoranywa mu bantu bafite ubushobozi n’ubuzobere mu byerekeranye n’ifaranga, imari cyangwa ubukungu. Abagize Inama y’Ubuyobozi bashyirwaho mu gihe k’imyaka ine (4).

Inshingano n’ububasha by’Inama y’Ubuyobozi

Nk’uko bisobanurwa n’ingingo ya 15 y’itegeko n°48/2017 ryo ku wa 23/09/2017 rigenga Banki Nkuru y’u Rwanda, Inama y’Ubuyobozi ya BNR ifite inshingano rusange yo gushyiraho politiki rusange ya BNR ikanakurikirana ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Ku buryo bw’umwihariko, Inama y’Ubuyobozi ifite inshingano zirimo gushyiraho politiki zijyanye no gutunganya imirimo ya BNR no kwemeza imiterere y’inzego z’imirimo ya BNR, kwemeza amabwiriza rusange n’amabwiriza BNR ishobora gushyiraho ishingiye ku mategeko ngenderwaho,  gufata ibyemezo byose birebana n’ubugenzuzi bw’ibigo by’imari, ishingiye ku mategeko ngenderwaho, kwiga no kwemeza ishyirwaho, ikorwa, ikurwaho cyangwa iguranwa ry’ubwoko bw’inoti n’ibiceri ndetse n’ibibiranga ikabyoherereza urwego rubifitiye ububasha kugira ngo byemezwe, gushyiraho izindi komite za BNR zidateganywa n’iri tegeko, kwemeza amategeko ngengamikorere ya BNR, gushyiraho amategeko yihariye agenga uburyo bwo gushaka, gushyira mu myanya, imicungire n’iyirukanwa ry’abakozi ba BNR, imishahara n’ibindi bagenerwa.

Kwemeza amategeko yihariye agenga itangwa ry’amasoko ya BNR, kugena imiterere y’akazi ka Guverineri na Guverineri Wungirije bidateganywa n’iri tegeko, kugena umushahara n’ibindi bigenerwa Guverineri na Guverineri Wungirije bari mu kazi n’igihe bakavuyemo, imaze kugisha inama Urwego rubashyiraho, kwemeza ingengo y’imari ya buri mwaka ya BNR no kwemeza bibaye ngombwa, ingengo y’imari ivuguruye hagati mu mwaka, gufata ikemezo ku byerekeye kwakira, gutanga no kugurisha umutungo kimwe n’imikoreshereze y’imari bwite ya BNR, gushyiraho umugenzuzi wigenga wa BNR, kwemeza uko ibitabo by’ibaruramutungo by’umugenzuzi wigenga byakozwe kandi ikagena uko inyungu zigabagabanywa, kwemeza raporo y’ibikorwa ya buri mwaka Guverineri ageza kuri Perezida wa Repubulika no ku Nteko Ishinga Amategeko, gushyiraho amashami ya BNR n’aho akorera, gufata ikemezo ku kindi kibazo cyose kiri mu nshingano za BNR iri tegeko cyangwa irindi tegeko ritageneye urundi rwego rwa BNR.

 Ubuyobozi

 Ubuyobozi bwa BNR nabwo ni rumwe mu nzego z’Ubuyobozi. Ubuyobozi bwa BNR bugizwe na Guverineri na Guverineri Wungirije bashyirwaho kandi bakavanwaho n’iteka rya Perezida. Guverineri na Guverineri Wungirije bamara ku mirimo yabo igihe k’imyaka itandatu (6) gishobora kongerwa.  Iyo bishoboka, guhagarika imirimo ya Guverineri cyangwa Guverineri Wungirije bikorwa ku buryo imirimo ya BNR idahungabana.

Komite za BNR

Ikiciro cya kabiri k’inzego z’ubuyobozi kigizwe na za Komite za BNR. Nk’uko biteganywa mu ngingo ya 27 y’itegeko ryavuzwe haruguru, BNR igira Komite ebyiri: hari Komite ya politiki y’ifaranga na Komite y’ukudahungabana k’Urwego rw’Imari.

 

Komite ya Politiki y’Ifaranga

Komite ya Politiki y’ifaranga igizwe n’abantu ikenda (9) bakurikira:  Guverineri ari na we muyobozi wayo; Guverineri Wungirije, ari we muyobozi Wungirije; abakozi bakuru babiri (2) ba BNR bagenwa na Guverineri (harimo:   umukozi ufite inshingano zo mu rwego rwisumbuye mu birebana n’isesengura rya politiki yerekeye ifaranga n’umukozi ufite inshingano zo mu rwego rwisumbuye mu birebana n’ibikorwa bya politiki yerekeye ifaranga); abandi bakozi ba BNR bagenwa na Guverineri.  Inama y’Ubuyobozi ishobora gushyiraho abandi bantu batari abakozi ba BNR ishingiye ku bumenyi, uburambe n’ubuzobere bafite mu birebana n’inshingano za Komite ikagena n’ibyo bahabwa. Bakora imirimo yabo mu gihe k’imyaka itatu (3) ishobora kongerwa inshuro imwe.

Komite ya Politiki y’Ifaranga ishinzwe gutunganya politiki zerekeye ifaranga muri BNR. (biracyaza).

Umwanditsi:

HABIMANA AUGUSTIN

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.