Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

INMR yafunguye imurika rishya rihoraho ry’ubugeni bugamije amahoro

Yanditswe na MUKAGAHIZI ROSE

Ku ya May 20, 2018

Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ingoro Ndangamurage mu Rwanda INMR cyafunguye ku mugaragaro imurika rishya rihoraho ryiswe “Ubugeni bugamije amahoro” ribera mu ngoro y’ubugeni n’ubuhanzi mu Rwanda iherereye i Kanombe mu mujyi wa Kigali.

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Ingoro z’Umurage w’u Rwanda Amb. Masozera Robert ( Foto James R)

Mu kiganiro n’abanyamakuru, Amb. Masozera Robert, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo k’Igihugu gishinzwe Ingoro Ndangamurage mu Rwanda yavuze ko iyi ngoro iherereye mu nyubako ifite amateka akomeye mu gihugu, kuko yahoze ituwemo n’abayoboye igihugu cy’u Rwanda mu bihe bitandukanye, Habyarimana Juvenal wayituyemo kugeza mu mwaka wa 1994 na Bizimungu Pasteur wayituyemo kuva 1994 kugeza 2000.

Yakomeje avuga ko mu mwaka wa 2003, iyi ngoro yeguriwe Ikigo k’igihugu k’ingoro z’umurage w’u Rwanda INMR, abenshi bari bayizi ku izina ry’Ingoro y’Abaperezida.

Yagize ati “Guhera ku wa 18 Gicurasi 2018, ni bwo iyi ngoro y’umurage ibaye ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi. Iyi ni yo ngoro yonyine mu Rwanda yagenewe ubuhanzi bw’iki gihe”.

Amb. Masozera yagarutse ku gitekerezo cyo guhindura iyi ngoro, agira ati, “Igitekerezo cyo guhindura iyi ngoro iy’ubugeni n’ubuhanzi cyaturutse ku bashyitsi basanzwe basura Ingoro z’Umurage w’u Rwanda ndetse no ku bahanzi ubwabo,  bifuzaga ko iyi ngoro yabegerezwa na bo bakabasha gutanga umusanzu wabo mu iterambere ry’ubuhanzi mu Rwanda.”

Yakomeje yungamo ati “Ingoro ihinduye izina.  Kubera iki hagiye gushyirwamo imurika rishya?  Ubusanzwe, ku bari basanzwe bagenda muri iyi ngoro nta murika ryabagamo, mu by’ukuri,  iyi nzu yabaga yambaye ubusa, ku nkuta ntacyo twerekana, ndavuga ibintu bifatika, byo kwerekana nkuko mu ngoro ndangamurage biba bimeze, ibyo bikaba rero byaratumye abantu basuraga hano bagiye bagaragaza yuko inzu yambaye ubusa“.

Uretse ibi, Amb. Masozera avuga ko Ikigo k’Ingoro z’umurage w’u Rwanda kimaze iminsi mu mavugurura, hari impinduka zirimo gukorwa ku ngoro ndangamurage zose, kuva umwaka ushize kugeza ubu ngo hamaze gukorwa impinduka n’amavugurura ahantu hatatu.

Byose ngo bishingiye ku byifuzo bagezwaho n’abashyitsi babagana n’abafatanyabikorwa bahurira muri ako kazi. Ati “Ibyifuzo byabo ni byo dushingiraho iteka dukora izo mpinduka cyangwa amavugururwa by’umwihariko abagiye basura hano, abafatanyabikorwa bagiye bifuza iteka yuko hano haba impinduka haba ku imurika ariko haba no ku nyito y’iyi nzu. Kubera baburaga  ibintu bifatika bareba, bakabura ibintu ndangamurage bareba bavanamo ubumenyi n’inyigisho kuko ingoro ndangamurage icyo zimaze zerekana ibintu bibungabunzwe bimurikwa ariko bigamije kwigisha”.

Avuga ku byo abashyitsi bazaga ntibabibone yagize ati “Icyari gisanzwemo hano twavugaga gusa ubuzima bw’imibereho y’abaperezida babiri babaye hano muri iyi nzu nta kindi. Ugasanga rero abashyitsi barasoza binuba bavuga ko nta kintu k’inyigisho bavanyemo, nta kintu bumva bibunguye, bakifuza ko hano twazahahindura. Ibyo byifuzo ni byo twashingiyeho dutangira gutekereza irindi murika ryaza hano riberanye naho”.

Indi mpamvu ngo irebana nuko abanyabugeni n’abahanzi benshi muri iki gihugu baba mu mujyi wa Kigali, bityo ngo ni ho hari isoko ryabo bakanisanzura.

Ati “Inteko y’ururimi n’umuco ivuga ko hejuru ya 80% y’abahanzi muri rusange mu Rwanda baba i Kigali, abahanzi tubariyemo n’abanyabukorikokori muri Kigali ni ho hari ibikorwa by’ubugeni n’ubuhanzi, turavuga rero tuti reka tubegereze ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi kugira ngo yongere agaciro k’ibyo bakora.”

Ikindi kirebana na ba mukerarugendo kubera ko nkuko abisobanura ngo  abashyitsi benshi basigaye baza mu Rwanda bazanywe na RwandAir  muri Kigali, bakaza ari benshi, bakaba i Kigali,  benshi muri bo ngo baba bifuza gusura ingoro ndangamurage.

Yagize ati “By’umwihariko bajyaga bifuza gusura ahantu ibihangano n’ubugeni  twababwira ko tuyifite ariko iri i Nyanza ukabona bibabereye kure, ababishoboye bakajyayo ariko bibagoye, twifuje rero ko na bo tubegereza igihe barangije icyabazanye nk’inama mbere yo gusubira iwabo bajya baca hano”.

Kuba iyi ngoro y’ubugeni ituranye n’ikibuga k’indege mpuzamahanga k’i Kanombe, Amb. Masozera asanga ari inyungu ikomeye irimo kuba byoroheye ba mukerarugendo cya gihe baba bategereje ya masaha ya nyuma yo gufata indege bazajya bajya  gutegerereza aho, dore ko hari iminota itanu gusa kugerayo.

Asaba ubufatanye bw’abantu bose by’umwihariko abahanzi n’abanyabugeni n’Abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga baba bari mu mwuga w’ubukerarugendo kugira ngo iyi ngoro ndangamurage bayishyire ku rutonde rw’ahantu hagomba gusurwa.

Kugeza ubu, iyi ngoro yari isanzwe isurwa iri ku mwanya wa 4 w’ahantu hasurwa mu gihugu. Kuri ubu ingoro irimo gusurwa cyane ni ingoro iri ku Nteko Ishinga amategeko, ari yo Ingoro y’amateka y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Ngo ntiramara amezi atandatu itangiye ariko ngo ni yo yabaye iya mbere, hakurikiraho ingoro y’imibereho y’Abanyarwanda ya Huye, iya gatatu ikaba ingoro iri mu Rukari nayo ikurikirwa n’ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi iri i Kanombe.

Amb. Masozera ati “Ikigaragara aha ngaha nidukorana cyane n’abanyabugeni n’abahanzi bakazanamo ingufu n’udushya iyi ngoro ifite amahirwe yo kuva ku mwanya wa 4 ikajya mu za mbere”.

Kugeza ubu, ngo yasurwaga n’abantu batarenze ibihumbi 35 mu mwaka ariko impinduka zibaye ngo nihabamo ubufatanye n’inzego zitandukanye hazaza mu ha mbere.

Mu mwaka Ikigo k’ingoro z’umurage zose uko ari 8 zakira abashyitsi bagera hafi ku bihumbi 200 bakinjiza hafi miliyoni 200 z’amafaranga y’u Rwanda mbere hatarajyamo iyo ku nteko ndetse n’ingoro y’ubugeni n’ubuhanzi mu Rwanda itaravugururwa. Ati “Icyo ni cyo kiduha ikizere yuko iyo mibare tubabwiye iziyongera cyane”.

Kuba iyo ngoro bayifatanyije n’Abanyabugeni n’abahanzi mu Rwanda byose ngo  biri muri politiki y’igihugu aho Leta ishyize imbere guha  agaciro urwego rw’ubuhanzi, bakagira aho bagaragariza ibikorwa by’ubuhanzi.

Umuyobozi w’Inama nkuru y’igihugu y’ubuhanzi mu Rwanda Ntihabose Ismael n’ukuriye urugaga ruri muri iyo nama ashinzwe iby’ubugeni n’ubukorikori Kibibi Jean de Dieu, bavuga ko bashimishijwe n’ubufatanye bwa INMR kuko ngo bizasubiza bimwe mu bibazo abahanzi bakunze guhura na byo mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Iri murika ritangiranye n’ibihangano 127 byahanzwe n’abahanzi 51, ibihangano biri mu ngeri zitandukanye hari ibishushanyije, ibibazanyo, ibibumbano, ndetse n’ibiterateranyije.

Insanganyamatsiko yibandwaho muri iri murika ni “Ubugeni n’ubuhanzi bugamije amahoro”.

Abakiri bato na bo ntibibagiranye, ingoro yabateganyirije urubuga na bo ku rwego rwabo, bashobora kugaragaza ibitekerezo byabo, kugaragaza impano z’ubuhanzi bifitemo bifashishije amarangi cyangwa se impapuro bashushanyaho.