Kigali-Rwanda

Partly sunny
22°C
 

Inkura 5 u Rwanda rwakiriye zije kongera ubukungu mu bukerarugendo

Yanditswe na MANISHIMWE NOËL

Ku ya Jun 26, 2019

Inkura eshanu z’umukara u Rwanda rwahawe nk’impano zavanywe ku mugabane w’u Burayi zitezweho kongera ubukungu bushingiye ku bukerarugendo mu Rwanda.

Izo Nkura zirimo ingore eshatu n’ingabo ebyiri, zagejejwe muri pariki y’Igihugu y’Akagera  mu masaha y’umugoroba ku itariki ya 24 Kamena 2019.

Ni nyuma y’urugendo rw’ibirometero bisaga 6,000 zakoreshejwe zivanwa muri Pariki ya Safari Dvůr Králové muri Repubulika ya Tchèque,  rwamaze amasaha asaga asaga 35 kugira ngo zigezwe muri Pariki y’Akagera mu Ntara y’Iburasirazuba, aho zizatura ubuzima bwa zo  bwose.

U Rwanda rwazihawe nk’impano ku bufatanye bw’ishyirahamwe ry’u Burayi rishinzwe ibijyanye n’ahororerwa inyamaswa-EAZA, n’Umuryango Nyafurika urengera urusobe rw’ibinyabuzima- African Parks.

Mutangana Eugene ushinzwe kubungabunga za pariki mu rwego rw’Igihugu rw’Iterambere RDB, yabwiye Imvaho Nshya ko izi nkura zije ziyongera ku zindi 18 u Rwanda rwabonye muri 2017, ubu zatangiye kororoka zikaba zari zimaze kugera kuri 21, ku buryo ngo muri Pariki y’Akagera ubu harimo  Inkura 26.

Mutangana avuga ko zigiye kongera ubukungu bushingiye ku bukerarugendo, ati: “Ubukerarugendo mu Rwanda ubu bwinjiza amadovize menshi aho tugeze ubu  ku madovize ageze kuri miriyoni 440 z’amadorari ya Amerika, ariko  dufite n’intego yo kugeza kuri miriyoni 800 muri 2024.

Rero kuzana inkura zindi, kuzana inyamaswa tutari dufite no kongera izo dufite  ni ibyongerera agaciro ubukerarugendo bwacu  ndetse tukazagera no kuri ya ntego twiyemeje.”

Akomeza agira ati: “Inkura za mbere 18 twazanye zimeze neza kandi zarorotse ubu zimaze kuba 21, hiyongereyeho izi eshanu ubwo tugize 26; kandi zifite icyo zongera mu bukerarugendo bwacu kuko umubare w’abakerarugendo uyu munsi bariyongera.

Ubu dufite hafi ibihumbi 50 basura Parike y’Akagera mu mwaka, bikajyana no kongera amadovize kandi umusaruro uvuyemo unakoreshwa mu guteza imbere pariki n’abaturage cyane cyane  bo mu bice biyegereye.”

Kuri ubu Pariki y’Igihugu y’Akagera ifite inyamaswa nini eshanu zikundwa na ba mukerarugendo ari zo; Intare, Inzovu, Ingwe, Inkura n’Imbogo.

RDB igaragaza ko mu basura Pariki y’Igihugu y’Akagera, 50%  ari abanyarwanda  kandi imbaraga zikomeza gushyirwa mu byatuma abasura za parike biyongera.

Umuyobozi mukuru wa Parike y’Igihugu y’Akagera JES GRUNER  yabwiye Imvaho Nshya ko izi Nkura eshanu zakiriwe muri iyi pariki zitazagira ikibazo kuko  na ngenzi za zo u Rwanda rwakiriye muri 2017 zimeze neza.

Ati: “Twari twarazanye izindi nkura 18 muri 2017, kandi ubu zarorotse, zimeze neza ku buryo twizeye ko n’izi eshanu twungutse zizabaho neza. Gusa bisaba igihe kugira ngo zihamenyere kiri hagati y’amezi atandatu n’imyaka  ibiri.

Kandi impamvu EAZA yahisemo guha izi nkura u Rwanda no kuzishyira hano mu Akagera ni uko babonye u Rwanda rwita cyane ku bidukikije n’ibinyabuzima.”

Yongeyeho ati: “Turashaka ko izi nkura zibaho neza, zikororoka kandi tuzazicungira umutekano. Nituzitaho mu myaka 3 iri imbere zizaba zatangiye kororoka ku buryo mu myaka 5 iri imbere zishobora kuzaba zarabaye 35 cyangwa 40.”

Veronika Varekova wayoboye ibikorwa byo kuzana izi Nkura eshanu mu Rwanda, avuga ko byashobotse bimaze imyaka 2 bitegurwa. Yabwiye Imvaho Nshya ko biyeze ko zizabaho neza.

Ati: “Nizeye izi nkura zibonye aho kuba heza. Nshimiye ubufatanye bwatumye iki gikorwa cyo kugeza izi nkura hano gishoboka kandi nizeye ko namwe nk’u Rwanda muzita kuri izi nkura zikabaho neza nk’uko zari zibayeho muri Repubulika ya Tchèque.”

Hirya no hino ku Isi habarurwa Inkura zibarirwa mu 1,000. Izi nyamaswa zikaba ngo zibangamirwa no kuba hari abazihiga n’abazicuruza mu buryo butemewe, n’abazica bashaka  amahembe ya zo.

Bizatwara igihe kiri hagati y’amazi 6 n’imyaka 2 kugira ngo izi nkura zimenyere kuba muri Pariki y’Igihugu y’Akagera (Foto RDB)