Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Inkura 5 u Rwanda rwahawe nk’impano zizagera mu Kagera ku cyumweru

Yanditswe na Twagira Wilson

Ku ya 20-06-2019 saa 21:40:06
Inkura zemere u Rwanda nk'impano zizagezwa muri Pariki y'Akagera ku Cyumweru

Mu rwego rwo kubungabunga ibidukikije no guteza imbere umutungo kamere ushingiye ku bukerarugendo, Urwego rw’Igihugu rushinzwe iterambere, RDB, rutangaza ko biteganyijwe ko inkura eshanu ziturutse mu Burayi zizagera mu Rwanda kuri iki cyumweru aho zizoherezwa muri Pariki y’Akagera zisanga izindi ziherutse guturuka muri Afurika y’Epfo.

Umuyobozi mukuru ushinzwe itumanaho muri RDB Ntayombya Sunny mu itangazo yashyize ahagaragara avuga ko urugendo rwatangiriye ahitwa Safari Park Davur Kralove muri Repuburika ya Czech aho izo nkura zahurijwe kuva mu Gushyingo 2018 mbere y’uko zizanwa mu Rwanda.

Kuba izo nkura zizanywe mu Rwanda ngo ni igikorwa kijyanye n’ubufatanye hagati y’Ishyirahamwe rya EAZA (European Association of Zoos and Aquaria) rishinzwe korora inyamaswa na Leta y’u Rwanda binyuze mu kigo cy’African Parks gishinzwe imicungire ya Pariki y’Akagera ari na yo pariki izaba ishinzwe kuzitaho no kuzifata neza.

Igikorwa cyo kuzana izindi nkura mu Rwanda nk’impano ihawe RDB, kikaba kije gikurikira izindi nkura zagejejwe mu Rwanda mu mwaka wa 2017 ku nkunga ya Fondasiyo Howard Buffet, nyuma y’Intare zagejejwe muri Pariki y’Akagera mu 2015.

Umuyobozi wa Pariki y’Akagera Jes Gruner, avuga ko kuba izo nkura zije mu Rwanda by’umwihariko muri Pariki y’Akagera ari amateka, akaba n’ikimenyetso kiza mu birebana n’ubukerugendo cyane ko ubwoko bw’inyamaswa zari zaratangiye gukendera zigenda zigaruka.

Ati: “Kuba izi nkura zije ni amateka akomeye ni ikimenyetso kiza, cyane ko ku bufatanye n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye ubwoko bw’inyamaswa zari zaracitse cyangwa zigenda zikendera zigenda zigaruka.”

Inkura zemere u Rwanda nk’impano zizagezwa muri Pariki y’Akagera ku Cyumweru

Umwanditsi:

Twagira Wilson

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.