Inkomoko ya Urban Boys yahoze yitwa “New Boys”

Yanditswe na admin

Ku ya 27-10-2017 saa 08:47:35
Abahanzi batatu bagize Urban Boys ari bo Nizzo (Uwa mbere uvuye ibumoso) Safi (Hagati) Humble Jizzo (Uwa mbere uvuye iburyo)

Itsinda rya Urban Boys ryatangiye mu 2007 ritangirira mu karere ka Huye mu Ntara y’Amajyepfo. Mbere y’uko iryo tsinda ritangira kwitwa Urban Boys ryitwaga “New Boys” ariko Humble Jizzo muri 2008 azana igitekerezo ko baryita Urban Boys barabyemeza.

Abahanzi batatu bagize Urban Boys ari bo Nizzo (Uwa mbere uvuye ibumoso) Safi (Hagati) Humble Jizzo (Uwa mbere uvuye iburyo)

Batangiza itsinda bari batanu babiri bavamo hasigaramo Niyibikora Safi wahoze yiyita Safi Lee nyuma aza kwiyita Madiba, Manzi James uzwi nka Humble Jizzo na Nshimiyimana Muhammed uzwi nka Nizzo Kaboss.

Ugukorera umuziki wabo mu karere ka Huye ahanini byaterwaga n’uko uzwi nka Humble Jizzo yigaga muri kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, Nizzo yiga mu ishuri rya SEFOTEK naho Safi we yigaga mu ishuri ryisumbuye rya Gitwe.

Abandi mbere bari mu bagize iryo tsinda ni uwiyitaga  Rino G na Skotty.

Indirimbo Urban Boys yakoze bakiri batanu ni iyitwa “Ikicaro” nyuma y’uko babiri bari bamaze kuvamo, batatu basigaye bahereye ku ndirimbo yitwa “Sindi indyarya” irakundwa.

Urban Boys yaje kuza gukorera i Kigali

Mu rwego rwo kwagura umuziki wabo, muri 2009 Urban Boys yaje  gukorera  umuziki wayo muri Kigali. Nta bwo byari biboroheye kuko bari abahanzi bakomeye i Huye ariko bagomba kwerekana ko bashoboye umuziki no mu mujyi wa Kigali gusa buhoro buhoro baje kubigeraho baganza i Kigali.

Bakomeza umuziki wabo, bakoze indirimbo nyinshi zirakundwa bakora  Alubumu zitandukanye zirimo iyitwa “Kelele”. Iri tsinda kandi ryakomeje gukora cyane mu 2016 ryegukana igihembo cya Primus Guma Guma Super Star dore ko inzu yatunganyaga umuziki yitwaga Super Level yarishyigikiraga mu buhanzi bwaryo bigatuma iryo tsinda rikorana umuhate.

Safi uzwi nka Madiba wigeze gukundana na Knowless ndetse na Umutesi Parfine bakaza gutandukana,  ku ya 1 Ukwakira 2017 yakoye anakwa Niyonizera Judith bemeranyije  kubana nk’umugore n’umugabo.

Muri iyi minsi biravugwa ko aba bombi batembereye hanze mu rwego rwo kwishimira urukundo rwabo. Bivugwa kandi ko bateganya kuzajya kuba muri Canada aho Niyonizera asanzwe aba.

Humble Jizzo we muri iyi minsi n’umukunzi we Amy Blauman ukomoka muri Leta zunze ubumwe z’Amerika baritegura kubyara gusa bivugwa ko bazajya kubyarira uwo mwana muri Leta zunze ubumwe z’Amerika i Washington DC.

NDAMYIROKOYE FRANÇOIS

Umwanditsi:

admin

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.