Inkomezabigwi ziteguye kujya ku rugerero zigafasha kwesa imihigo

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 08-01-2019 saa 06:24:33
Inkomezabigwi ziteguye gutangira ibikorwa by'urugerero zishyira mu bikorwa ibyo ziyemeje

Intore z’Inkomezabigwi ikiciro cya 7 zo mu Murenge wa Gitega mu Karere ka Nyarugenge zivuga ko ziteguye kujya ku rugerero zigatanga umusaruro ushimishije kandi zigafasha inzego z’ibanze kwesa imihigo ziyemeje.

Soma: Itorero rya rusange ku banyeshuri rigiye kuvaho

Ubwo zaganiraga n’Imvaho Nshya, zemeje ko mu minsi itatu zimaze zitozwa, zahungukiye ubumenyi burimo indangagaciro na kirazira by’umuco nyarwanda ndetse n’amateka y’u Rwanda.

Karera Ambroise ni umwe muri bo, yagize ati “ Twiteguye neza gutangira urugerero dufatanya n’Inzego z’ibanze kugera ku mihigo ziyemeje, mu gihe gishize twari mu mashuri twiga ubumenyi butandukanye bitewe n’amashami abantu bigagamo, ariko igihe kirageze ngo natwe dukure, dufatanye n’abandi baturage guteza imbere igihugu cyacu binyuze mu bikorwa by’urugerero tuzatangira vuba.”

Karera avuga ko iyo abantu bakiri mu mashuri yisumbuye akenshi nta cyo baba bitayeho kijyanye na gahunda za Leta kuko umutima n’ubwenge byabo byose biba bireba amasomo bitewe n’uko imbere haba hari ikizamini cya Leta, ariko ngo iyo urwo rugamba rusoje, abanyeshuri na bo baba bagomba kwita kuri gahunda z’igihugu ndetse no gufatanya n’abandi banyarwanda kuzishyira mu bikorwa.

Ati “Ntidukwiye guhora twitwa abana, ubu turabarirwa mu bana bakuru barimo kugera ku myaka yo gukora, igihugu cyadufashije muri byinshi birimo imyigire, ubufasha ku batishoboye ngo babashe kwiga n’ibindi, natwe rero uyu ni umwanya wo gukorera igihugu, ntidukwiye kubaho twibaza icyo igihugu kitumariye, natwe mu kigero turimo dukwiye kubazwa icyo tumariye igihugu.”

Ineza Rachelle na we ni umwe mu nkomezabigwi ikiciro cya 7, yavuze ko n’ubwo batojwe mu gihe gito, ngo ariko batojwe byinshi kandi bifite ireme, avuga ko yiteguye kujya ku rugerero afatanya n’abandi mu bikorwa bifitiye akamaro igihugu.

Ati “Abantu bavuga ko twatojwe mu gihe gito cyane kuko kitarenze iminsi 3, ariko nabonye twaratojwe ibintu byinshi, tugiye gushyira mu bikorwa urugerero twatumwemo, tuzafatanya n’inzego z’ibanze gukora ibikorwa bimwe na bimwe byari bikeneye ingengo y’imari, ariko tuzabikoresha amaboko n’imbaraga zacu bitarinze gutwara ingengo y’imari .”

Komiseri w’Itorero ry’igihugu, Bamporiki Edouard yatangarije Imvaho Nshya yagaragaje ko imbaraga zigiye gushyirwa mu bikorwa by’urugerero kurusha gukora Itorero iminsi myinshi kuko bitwara ingengo y’imari itari nto.

Uyu muyobozi yavuze ko imbaraga zigiye gushyirwa mu bikorwa by’urugerero, ariko cyane mu rugerero ruciye ingando ruzakorwa n’Intore zigera kuri 500 muri buri Karere.

Ati “ Imbaraga tugiye kuzishyira mu bikorwa by’urugerero, cyane cyane urugerero ruciye ingando, ruzakorwa n’Intore zitwaye neza ndetse n’izatsinze neza ibizamini bya Leta, ruzakorwa mu gihe cy’ukwezi kandi ruzakora byinshi birenze ibyakorwaga, ni ho tuzashyira ingengo y’imari ihagije kuko n’umusaruro uzabivamo uzaba ari mwisnhi kandi mwiza.”

Uyu muyobozi kandi yasabye intore zigiye ku rugerero kurujyanaho umutima wabo wose no gukora zitiganda, kugira ngo zikore byinshi, yanenze ko mu bikorwa by’urugerero mu bihe byashize bitatanze umusaruro mwiza, kuko rwakorwaga n’abantu bake ugereranyije n’Intore zatojwe zigatumwa ku rugerero.

Yaboneyeho umwanya wo gusaba inzego zibishinzwe cyane cyane iz’ibanze gukurikirana no kugenzura uburyo Intoere zikora urugerero, kandi zigatunganyirizwa gahunda nziza y’ibikorwa kugira ngo zibashe gutanga umusaruro.

Ibikorwa by’urugerero biteganyijwe kuva kuri uyu wa kabiri tariki ya 08 Mutarama 2019, bizajya bikorwa iminsi ibiri mu kwezi mu gihe cy’amezi 6.

Inkomezabigwi ziteguye gutangira ibikorwa by’urugerero zishyira mu bikorwa ibyo ziyemeje

Izindi nkuru wasoma:

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.