Inkoko, ibirayi, karoti, amashaza bitegura ifunguro risa neza

Yanditswe na Mukagahizi Rose

Ku ya 05-07-2019 saa 15:51:15
Inkoko, ibirayi, karoti, amashaza byuzuzanya mu mirire

Ni ifunguro ryoroshye guteka kandi rirushaho kuzuzanya mu ntungamubiri.

Iri funguro risa neza kandi rifasha abarifungura kumva baryohewe n’ibyo bafungura.

Umutetsi w’umwuga Umuhire Solange ashimangira ko iri funguro risa neza bityo, rigakurura abarifungura.

Uko bitegurwa

Utegura iri funguro arabanza akaronga inkoko neza akayicamutsa mu mumavuta yamara gushya akayishyira ku ruhande.

Ubwo ni nako ku ruhande aba yashyize inkono ku ziko agatogosaho amashaza, yamara gupfunyuruka agashyiramo ibirayi yakasemo uduce duto akabitogosanya, byaba bibura umwanya muto ngo bishye hagashyirwamo karoti.

Izi karoti ntabwo zigomba gutinda ku muriro. Ibirayi nabyo ntabwo biba bigomba gushya ngo bihwane. Iyo bimaze gutogoswa, byabirayi na karoti ndetse n’amashaza birakarangwa ukwabyo.

Mu kubikaranga, hifashishwa ibitunguru byinshi, hagashyirwamo na tungurusumu na magi. Iyo bimaze gushya, hafatwa ipulato nziza hagashyirwaho za nkoko.

Ibyo birangiye, ku ruhande hashyirwaho ibirayi na karoti ndetse n’amashaza kugira ngo bise neza.Nyuma, hakurikiraho gukamuriraho indimu.

Inkoko, ibirayi, karoti, amashaza byuzuzanya mu mirire

Umwanditsi:

Mukagahizi Rose

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.