Inkingi zizatuma ubukerarugendo bwinjiza amadorari miriyoni 800 muri 2024

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 12-05-2019 saa 11:37:44
Ubukerarugendo bushingiye ku ngagi bwinjiriza u Rwanda amafaranga menshi

Mu mwaka wa 2017 ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 401 z’Amadolari, ariko intego ya Guverinoma ni ukuzamura ayo madolari akaba miliyoni 800 muri 2024.

Ni imwe mu ntego Guverinoma yihaye mu cyekerezo cy’imyaka irindwi kizwi nka National Strategy for Transformation (NST1), cyatangiye gushyirwa mu bikorwa muri 2017-2024.

Urwego rw’Igihugu rushinzwe kwihutisha Iterambere (RDB) rwasobanuriye Imvaho Nshya ingamba zihari zizatuma ubukerarugendo bubasha kwinjiriza igihugu agatubutse.

Kariza Belise ushinzwe ubukerarugendo muri RDB, yatanze urugero rwa zimwe muri gahunda zashyizweho mu rwego rwo kongera ba mukerarugendo basura u Rwanda zirimo Visit Rwanda ku bufatanye bw’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza, gahunda yatangijwe muri Gicurasi 2018.

Ati “Iyi gahunda ya Visit Rwanda dufatanyamo n’ikipe ya Arsenal yo mu gihugu cy’u Bwongereza izatuma u Rwanda rumenyekana mu ruhando mpuzamahanga.”

Kaliza avuga ko nyuma y’ibyumweru 2 Visit Rwanda itangijwe, hasohotse inkuru 58 zasomwe n’abantu bagera kuri miriyoni 1.2.

Ati “Gahunda ya Visit Rwanda yatumye abantu ba muri Leta zunze ubumwe z’Amerika basaga 100% batangira gushakisha u Rwanda kuri Google, bakaba baragaragaje ko bashyigikiye gahunda ya Visit Rwanda, biyemeza gusura u Rwanda n’amahoteri ya Kigali.”

Yavuze ko Gahunda ya Visit Rwanda ku bufatanye n’ikipe ya Arsenal bwatumye imikino y’iyi kipe kugeza ubu imaze kurebwa inshuro miriyoni 35.

Ati “Visit Rwanda yatumye ikipe ya Arsenal ikurikirwa n’abarenga miriyoni 15 inshuro miriyoni 35 yarebwe.”

Kaliza avuga kandi ko u Rwanda rwatangiye ubufatanye n’itsinda rya Alibaba ryo mu Bushinwa mu rwego rw’ubucuruzi bunyuze kuri murandasi, ubufatanye bwatangijwe mu kwakira 2018.

Uyu muyobozi kandi avuga ko ibijyanye n’ubukerarugendo u Rwanda rwongereye umubare w’amahoteri n’ibyumba bisaga 200 byo kwakiriramo abantu.

Atanga urugero rw’amahoteri akomeye aherereye mu Mujyi wa Kigali nka Radisson Blu, Marriott Hotel na Serena Hotel naho hanze ya Kigali habarirwa amahoteri akomeye yubatswe muri za Pariki, nka Wliderness Safari, Bisate Lodge, Sabyinyo Silverback, Amakoro Songa, Hoteli yotwa Volcanos Boutique, Bishop House, Virunga Lodge, One and Only Nyungwe House, Rusizi Tended Lodge, Akagera Game Lodge n’iyitwa Karenge Bush Camp, zose ziherereye muri Pariki z’igihugu zinyuranye.

Kariza avuga ko hari n’izindi hoteri ziteguye gufungura muri uyu mwaka, zirimo Wilderness Safari’s Magashi camp, One and Only Gorilla’s Nest na Singida Volcanoes, Kwitonda na Kataza House Lodge.

Mu bijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku ngagi, Kariza avuga ko kugeza ubu Pariki y’Ibirunga ibarirwamo ingagi 604, hakaba hari gahunda yo gufungura ku mugaragaro Pariki y’Igihugu ya Gishwati n’iya Mukura muri uyu mwaka, zikazaza ziyongera ku zari zisanzweho bigatuma urwego rw’ubukerarugendo rwaguka, ari nako rwongera abarusura n’umusaruro uruvamo.

Ubukerarugendo bushingiye ku ngagi bwinjiriza u Rwanda amafaranga menshi

Ku bijyanye n’ubukerarugendo bushingiye ku nama, mu mwaka wa 2018 wabaye umwaka wagaragayemo ubwiyongere bw’inama zakiriwe mu Rwanda, kuko izigera kuri 202 zatumye mu Rwanda hakirwa abantu 35.000 bazitabiriye, byatumye Kigali iza ku mwanya wa gatatu nk’umujyi wakiriye inama nyinshi, nk’uko byagaragajwe n’Ikigo mpuzamahanga gishinzwe kwakira inama.

Mukazayire Nelly, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo kigamije iterambere ry’ubukerarugendo bushingiye ku nama, imurikagurisha n’imyidagaduro (RCB:Rwanda Convention Bureau) nawe yemeza ko mu mwaka wa 2018-2019, u Rwanda rwakiriye abantu 35.000 mu Mujyi wa Kigali bari bitabiriye inama mpuzamahanga zabereye mu Rwanda naho abakiriwe mu mahoteri y’igihugu cyose harimo n’indi mijyi, ngo bagera ku bantu 9000 baje bagana u Rwanda muri izo nama.

Yavuze ko zimwe mu nama zakiriwe mu Rwanda mu mwaka wa 2018-2019, harimo forumu y’urubyiruko rukora ibijyanye n’ubuhinzi (Africa Green Revolution), Inama nyafurika, inama ya forum y’abanyamibare n’ubugenge (Next Einstein Forum), Inama ku miyoborere myiza (Mo Ibrahim Good Governance) n’inama igamije guhindura Afurika (Transform Africa Summit) n’izindi.

Mukazayire yongeyeho ko RCB ifite intego yo kongera umusaruro yabonye mu mwaka ushize, ukava kuri miriyoni 52 z’amadorari y’Amerika ukagera kuri miriyoni 74 z’amadorari y’Amerika kugeza mu kwezi kwa gatandatu 2019.

Imvaho Nshya kandi yaganiriye n’abaturage banyuranye bo mu Mujyi wa Kigali ku bijyanye n’uko babona iterambere ry’urwego rw’ubukerarugendo, bamwe muri bo bagaragaza ko u Rwanda rusurwa cyane muri iyi myaka kurusha uko byahoze, ngo bitewe n’inama nyinshi rwakira, ingagi zo mu birunga zisurwa cyane ndetse n’amapariki y’igihugu nayo asurwa cyane.

Mukasa Robert utuye mu Murenge wa Kimihurura, Akarere ka Gasabo, yemeza ko u Rwanda rusurwa n’abanyamahanga benshi biturutse ku nama rwakira zinyuranye, ngo akaba adashidikanya ko izi nama zinjiza amafaranga atari make mu kigega k’igihugu.

Aha Mukasa akomoza ku nama mpuzamahanga yiga ku bukungu (WEF), inama ziteranira mu Rwanda zo mu rwego rw’ubuzima, uburezi, umutekano, Inama y’Afurika Yunze Ubumwe, inama z’Umuryango w’Afurika y’Uburasirazuba n’izindi.

Avuga ko uretse inama, ba mukerarugendo b’abanyamahanga na bo ngo akunze kubabona baje gusura u Rwanda, cyane cyane Pariki y’Ibirunga n’ibindi bice nyaburanga biri mu gihugu.

Gasengayire Velentine ni uwo mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro, nawe yemeza ko abanyamahanga basura u Rwanda ndetse n’inama zitari nke zikabera mu Rwanda.

Avuga ko byinshi abyibonera n’amaso ye ibindi akabisoma mu bitangazamakuru binyuranye, byaba ibyo mu Rwanda cyangwa mpuzamahanga.

Aba baturage bemeza ko ubukerarugendo bw’u Rwanda buzabyazwa umusaruro mu buryo bufatika bugakurwamo amafaranga afatika mu gihe ingamba zafashwe zose zashyirwa mu bikorwa ijana ku ijana.

Ibi byose ni ibigaragaza ko urwego rw’ubukerarugendo rufite intego ikomeye yo kongera umusaruro wabonekaga binyuze muri gahunda zinyuranye zigenda zishyirwaho mu rwego rwo gushyira mu bikorwa gahunda ya Guverinama y’imyaka 7 mu bijyanye n’ubukerarugendo.

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.