Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Inkiko zose zirusheho gutange ubutabera bunoze-Prof. Rugege

Yanditswe na TWAGIRA WILSON

Ku ya Jul 30, 2018

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof Sam Rugege yasabye abacamanza mu nkiko zose mu gihugu gutanga ubutabera bwihuse kandi bunoze, kuko asanga ari bwo abaturage barushaho kubagirira ikizere.

Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Prof. Sam Rugege iburyo mu gutangiza umwiherero w’abacamanza n’abayobozi b’Inkiko Nkuru (Foto Wilson T.)

Prof.  Rugege yatangiye ubwo butumwa mu karere ka Bugesera ejo hashize ku cyumweru tariki ya 29 Nyakanga 2018, ubwo yatangizaga umwiherero w’abacamanza,  hamwe n’abayobozi b’Inkiko Nkuru zo mu gihugu. Mu gihe k’iminsi ibiri, baraganira, ku cyakorwa mu kurushaho guca imanza neza, guha serivise abagana inkiko nyuma y’amavugururwa aherutse gukorwa mu nzego z’ubucamanza.

Yagize ati : “Nubwo habaye amavugurura, nta bwo ahagije, mwese abacamanza murasabwa ubwitonzi n’ubushishozi mu kazi kanyu ko guha abaturage ubutabera, inkiko zose rero mukoreramo nizitange ubutabera bwihuse kandi bunoze, kuko bituma n’umuturage ubagana akomeza kubagirira ikizere”.

Prof. Rugege akaba yaribukije abo bacamanza, gukemura bimwe mu birarane bikiri mu nkiko by’umwihariko mu rukiko rw’Ikirenga.

Ku birebana n’akazi bakora, Prof. Rugege yibukije abacamanza kubaha ababuranyi hamwe n’ababunganira, ndetse n’abatangabuhamya  batega amatwi impande zose zirebwa n’ikibazo mu rubanza.

Perezida w’Urukiko rw’Ubujurire Karimunda Aimé, yatanze ikiganiro cyagarutse ku mavugurura mashya yakozwe mu nzego z’ubutabera, imigabo n’imigambi mu rwego rw’ubutabera,   insanganyamatsiko y’uwo mwiherero iragira iti ‘Twubake ubucamanza buha ikizere abatugana’.

Mugenzi Louis Marie akaba ari umucamanza mukuru mu Rukiko rw’Ikirenga  umaze imyaka isaga 40 mu kazi k’ubutabera, avuga, ko uyu mwiherero biteze kungukiramo byinshi. Naho ku ishyirwaho ry’Urukiko rw’Ubujurire asanga bizagabanya ibirarane byari mu Rukiko rw’Ikirenga, naho urw’Ikirenga  rukibanda ku manza z’akarengane hamwe n’izindi zihariye.

Ikoranabuhanga mu nkiko rimaze igihe ritangiye, yagize ati   “Ikoranabuhanga mu nkiko ryafashije abaturage, kuko ubu batagisiragira baza gutanga ibirego, cyane ko bahatakarizaga n’umwanya, bakabaye bakoresha mu bindi bikorwa bibateza imbere.