Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Inkeragutabara zitanga umusanzu ukomeye mu gukemura ibibazo by’igihugu

Yanditswe na Sezibera Anselme

Ku ya 30-12-2018 saa 11:19:34
Ikoranabuhanga ryoroheje akazi muri MISIC

Koperative MISIC yahoze ari KVCS izwi cyane mu kwishyuza amaparikingi, ntishidikanya ku kuba ifite uruhare rukomeye mu gukemura ibibazo bitandukanye igihugu gihura na byo.

Willy Rukundo ushinzwe itumanaho muri iyi koperative y’inkeragutabara, avuga ko ubwo KVCS yashyirwagaho “hashize amezi 5 nta modoka n’imwe ihuriye n’ikibazo muri parikingi”.

KVCS yashyizweho nka koperative y’abasirikari bavuye ku rugerero muri 2004, mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 ihindura inyito n’intego n’izina ryayo rirahinduka, yitwa MISIC.

Nk’uko Willy Rukundo yabibwiye Imvaho Nshya, KVCS (Kigali Veteran’s Cooperative Society) yatangiye ikora ibikorwa byo kwishyuza Pariki cyane mu Mujyi wa Kigali.

Nyuma yo guhindura inyito n’intego kubera uko umubare w’abagize koperative wagendaga wiyongera, biyemeje kwizigamira no gushora imari, byiyongera ku kwishyuza parikingi.

Nyuma yo guhindura izina bashyizeho kampani “Abadahigwa ku ntego” ikora ubwubatsi mu kiciro cyayo cya mbere ibasha kubaka amazu 32 i Kabuga mu Mujyi wa Kigali.

Izi zashyizwe ku isoko, buri imwe igurwa mafaranga miliyoni 18.600, iz’icyiciro cya kabiri zo zubakwa ari inzu 54 y’amagorofa, imwe ifite agaciro ka miliyoni 20-24 z’amanyarwanda.

Rukundo avuga ko MISIC ifite indi kampani yise “Unique Chalk” izakora ingwa zandikishwa mu ishuri mu ntangiriro za 2019 kandi zidatumuka.

MISIC ifite na kampani yiswe “Garment Ltd” izakora ubudozi, inagire ishami rizakora inzitiramubu kandi imashini zimwe zamaze kuhagera.

Ibyo ngo biri mu rwego rwo gushyigikira gahunda za Guverinoma y’u Rwanda zirimo guteza imbere no gushyigikira ibikorerwa mu Rwanda.

MISIC kandi ikorana n’uturere tumwe mu kuducururiza ibikomoka ku mabuye n’imicanga tukabishyura. Ibyo ngo byashyizweho “nyuma yo kubona ko ababikoraga baduhendaga.”

Rukundo ati, ati: “Nk’akarere ka Rubavu buri kwezi tukinjiriza miliyoni 30 bakaduhemba. Ibindi turimo ni ubuhinzi dukorera i Masoro kuri hegitare 30, tugatuburiramo ibigori kugira ngo twirinde ibijya bitumizwa hanze”.

Kwishyuza parikingi

Willy Rukundo ushinzwe itumanaho muri MISIC, avuga ko mu bijyanye no kwishyuza imodoka mu gihe cya parikingi hashyizweho uburyo bw’ikoranabuhanga bufasha kunoza iyo serivisi.

Asobanura ko ubwo buryo bufasha nyir’imodoka kwiyandikisha mu gihe ageze muri parikingi agahita abona ubutumwa muri telefone ye kandi akifashisha iryo koranabuhanga mu kwishyura.

Binafasha mu kumenya abatarishyuye kuko umukozi wa MISIC washyizemo nomero z’imodoka bihita byigaragaza niba ifite umwenda.

Agira ati: “Ikoranabuhanga twatangije mu Gushyingo 2017 rimaze gutanga umusaruro mu gucunga za parikingi n’umutekano w’ibinyabiziga. Ryadufashije kubonera imodoka ababaga bazibwe bagera 8 ritugaragariza ko byajyaga bibaho tugikoresha udupapuro mu kwishyuza ntitubimenye”.

Mahoro Francois wo mu Murenge wa Gatenga ati: “Twabanje kubangamirwa na serivisi za KVCS ikitwishyuriza ku dupapuro imvura yagwa tukanyagirwa rimwe na rimwe n’uwadusizeho tukamubura. Ikoranabuhanga MISIC yazanye hari ibyiza twaribonyemo kuko ubona rinafasha mu kumenya aho imodoka yawe igeze mu gihe wayitije undi muntu”.

MISIC isaba buri wese ufite imodoka kwiyandikisha hakoreshejwe ikoranabuhanga “mu rwego rwo kudufasha gukomeza kubaha serivisi nziza,” nk’uko Willy Rukundo abitangaza.

Ikoranabuhanga ryoroheje akazi muri MISIC

Umwanditsi:

Sezibera Anselme

One Comment on “Inkeragutabara zitanga umusanzu ukomeye mu gukemura ibibazo by’igihugu”

  1. Akazi MSIC ikora ni keza, ariko bazanadusobanurire uko bigenda iyo imodoka yibwe (Retroviseur nibindi) kuko ujya kwishyuza bakakubwira ngo uwari uharinze niwe uzabyishtura, kandi akenshi we nta bushobozi aba afite bwo kwishyura. Kuki responsabilité itaba iya Misc noneho byazaba ngombwa yo ikikurikiranira umukozi wayo? Jye byambayeho, mbonye ari birebire, ndarekera, kuko sinajya mumanza hejuru y’frw atageze no kuri 100,000 ariko nyine umuntu aba atakaje bitari ngombwa. Niba wishyuje service, ukwiye no kugerageza kwirengera ingaruka zava mukutayuzuza neza.

    Ikindi kibazo kibaho ni igihe ujya kubona wicaye murugo cg kukazi, ukabona sms bakwandikiye itike kandi aho hantu utahageze. Ngo biterwa n’uko umukozi aba yibeshye kwandika plaque, aho kwandika imuri imbere, akandika iyawe. Ibyo bikarangira utishyuye, kuko uba utazi ko ufite umwenda, hakazajyaho amande ya 10,000 ukabona police iraguhagaritse, bakaguhana.

    Naho ubundi muri rusange service ni nziza, bazagerageze gukosora utuntu nk’utwo duteza ibibazo.

    Merci

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.