Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
26°C
 

Inguzanyo zitishyurwa mu mabanki zaragabanutse

Yanditswe na admin

Ku ya Dec 29, 2017

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), John Rwangombwa, yatangaje ko bishimishije kuba inguzanyo zitishyurwa haba mu mabanki no mu bigo by’imari zaragabanutse bikaba bitanga ikizere ku ishoramari no ku iterambere ry’ibigo by’imari muri rusange.

Ni bimwe mu byatangajwe ejo hashize, tariki ya 28 Ukuboza 2017, mu kiganiro cyahuje itangazamakuru na komite zigize akanama ka Banki Nkuru y’u Rwanda gashinzwe ubusugire bw’urwego rw’imari (FSC) n’agashinzwe politiki y’ifaranga (MPC).

Rwangombwa yagize ati “Twishimira ko igipimo k’inguzanyo zitishyurwa neza cyagabanutse; ubundi cyari ku 8.2% mu kwezi kwa Kamena 2017, ubu kikaba cyaragabanutse kikagera kuri 7.7% mu mabanki naho mu bigo by’imari iciriritse byavuye kuri 12.3% bigera ku 8% mu kwezi kwa Nzeri 2017.”

Rwangombwa yavuze ko ubundi nka Banki Nkuru y’u Rwanda bifuza ko igipimo cyamanuka kikagera no kuri 5%, ariko mu byagabanyije ikigero k’inguzanyo zitishyurwa birimo kuba amabanki yarakomeje gukurikirana inguzanyo zitishyurwaga neza akazishyuza ari nacyo gikomeye cyagaragaye.

Ati “Ikindi iyo umwenda ugeze ahantu amabanki akabona kuwishyura bitoroshye n’ubundi uwo mwenda barawuhanagura ukava muri za nguzanyo; ikindi uko imyenda yatanzwe yiyongera ugereranya umubare w’inguzanyo zose n’inguzanyo zitishyurwa neza, iyo inguzanyo zizamutse izitishyurwa neza ntizizamuke n’ubundi ziragabanuka.”

Mu mezi icyenda ashize y’uyu mwaka 2017, umutungo w’amabanki wazamutseho 17% ugereranyije n’uko wari uhagaze mu kwezi kwa Nzeri 2016; ubu bakaba bahagaze kuri miliyari ibihumbi 2 600 ku mabanki naho ku bigo by’imari biciriritse byiyongereyeho 9.5% bifite umutungo ungana na miliyari 242.4.

Muri ayo mezi kandi umutungo w’ibigo by’ubwishingizi wazamutseho 13%, ibigo by’ubwiteganyirize wazamutseho 15%.

Ibigo by’imari bifite kandi amafaranga ahagije yo kuba byatanga imyenda, nk’uko umutungo wabyo uhagaze. Rwangombwa ati “Turebye ku bigo by’imari, bifite 42.9% ugereranyije na 20% batagombye kujya munsi, naho ibigo by’imari iciriritse bikaba byari kuri 96.1% ugereranyije na 30% batagombye kujya munsi.”

Umutungo w’ibigo by’ubwishingizi nawo wazamutseho 13%, mu bigo by’ubwiteganyirize umutungo uzamukaho 15%.

MUTUNGIREHE SAMUEL