Ingufu z’izuba ni igisubizo ku ihindagurika ry’ibihe-Kagame

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya Mar 12, 2018

Perezida Paul Kagame yatangaje ko gukoresha ingufu z’izuba ari kimwe mu bisubizo ku mihindagurikire y’ibihe bityo zakwifashishwa nk’uburyo burambye bwo kurengera ibidukikije n’ubuzima bw’abaturage n’imibereho myiza yabo.

Perezida Paul Kagame yavuze ko gukoresha ingufu z’izuba ari kimwe mu bisubizo ku mihindagurikire y’ibihe

Yabitangarije i New Delhi mu Buhinde, ejo hashize tariki ya 11 Werurwe 2018, ubwo yitabiraga Inama mpuzamahanga y’umunsi umwe yiga ku ikoreshwa ry’ingufu zikomoka ku mirasire y’izuba (ISA). Iyo nama yitabiriwe n’Abakuru b’ibihugu na za Guverinoma baturutse mu bihugu byo ku mugabane w’Afurika, u Burayi byashyize umukono ku masezerano y’i Paris, agamije kwita ku ihindagurika ry’ikirere.

Perezida Kagame yavuze ko nk’ibihugu bigeramo izuba ryinshi bitakabaye bigira ikibazo k’ingufu, ashima ko mu bihugu byinshi byashyize umukono kuri ayo masezerano ari ibyo ku mugabane w’Afurika.

Perezida Paul Kagame mu nama i New Delhi mu buhinde yibanze ku mihindagurikire y’ibihe

Ati “Kugira ngo tugere ku ntego z’iterambere rirambye n’intego z’Ubumwe bw’Afurika (Agenda 2063), hakenewe ibikorwa byagutse mu gukora ingufu, muri buri gihugu cyo ku mugabane w’Afurika.”

Yakomeje avuga ko guteza imbere ibikorwa bitanga ingufu zituruka ku zuba bigomba kujyana no gukora batiri zifashishwa mu kubika umuriro no kubaka imiyoboro yifashishwa mu gukwirakwiza uwo muriro ku bawukeneye.

Kagame yatanze urugero rw’aho u Rwanda rugeze mu gukoresha ingufu zituruka ku zuba, aho mu karere ka Rwamagana hubatswe uruganda rw’ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba rwa megawati 8.5 rukaba rwarafashije mu guhaza umuriro abatuye mu Ntara y’Iburasirazuba kandi byerekanye ko hashobora gukorwa byinshi nk’ibyo birushijeho.

Yavuze ko muri miliyari igihumbi z’amadolari y’Amerika ku Isi zikenewe mu myaka iri imbere zo gushorwa mu bikorwa byo gutanga ingufu zituruka ku zuba, zitagomba kuva gusa kuri za Guverinoma ahubwo hakenewe n’uruhare rw’abikorera.

Yasabye ubufatanye hagati y’ibihugu n’imigabane mu guteza imbere urwego rw’ingufu, bagashyira hamwe ubushobozi n’ubumenyi bukenewe ku hazaza h’umubumbe w’Isi.

Muri iyo nama yitabiriye, Perezida Paul Kagame yabonanye kandi anagirana ibiganiro na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron na Teodoro Obiang Nguema Mbasogo wa Guinea Equatorial na Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde  Narendra Modi.