Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
21°C
 

Ingufu z’amashanyarazi ziracyari nke muri EAC–Hon. Bazivamo

Yanditswe na KAYITARE JEAN PAUL

Ku ya Mar 21, 2018

Umunyamabanga wungirije ushinzwe imiyoborere n’imari mu muryango w’Ibihugu by’Afurika y’Uburasirazuba (EAC), Hon Bazivamo Christophe, atangaza ko mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba bifite ingufu zikomoka ku mashyuza, ku zuba n’izikomoka ku mazi ariko zikaba zikiri nkeya ugereranyije n’izikenewe.

Umunyamabanga wungirije ushinzwe imiyoborere n’imari muri EAC, Hon Bazivamo Christophe

Ibi yabitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru ubwo hatangizwaga inama mpuzamahanga yiga ku ngufu z’amashanyarazi mu ntangiriro z’iki cyumweru. Ati “Ingufu ziracyari nke mu rwego rw’aka karere kubera ko uteranyije ingufu ziri muri ibi bihugu nta bwo zirenga cyangwa zikaba ziri hafi ya kilowati ibihumbi bine (KW 4000). Izi ni nke ugereranyije n’izikenewe, akaba ari na byo bituma umuturage ku mwaka umuriro akoresha utarenga kilowati 136, aho mu bindi bihugu by’Isi byateye imbere tubara ko umuturage akoresha hafi kilowati 3000 kugeza kuri 6000, ubwo turacyari inyuma.”

Hon. Bazivamo asobanura ko ubushobozi bwo gukoresha ingufu butarahaza ku buryo bukwiye aho ngo usanga izo kilowati 4000 na zo zitagezwa ku muturage  ku buryo bukwiye bitewe n’ikibazo cyo gukwirakwiza umuriro bityo ugasanga n’umuriro uhari udakoreshwa wose nkuko bikwiye.

Imbogamizi zibitera, ni uko ngo ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba bitaratera imbere mu rwego rw’inganda zikora amashanyarazi. Yongeraho ko igikenewe ari ukuwugeza hirya no hino, na byo ngo bikaba bitaranoga uko bikwiye kuko insinga zitwara umuriro zishaje cyangwa rimwe na rimwe ugasanga nta zihari.

Hon. Bazivamo avuga ko hari igishyirwamo ingufu kugira ngo habeho umuyoboro mugari uhuza iyo miyoboro y’umuriro. Yongeraho ko abakuru b’ibihugu bashyizeho igishushanyo mbonera kirebana n’ingufu z’amashanyarazi.

Ati “Nagira ngo mvuge mu rwego rw’ibihugu by’Afurika y’Iburasirazuba abakuru b’ibihugu byacu bateranye bakemeza igishushanyombonera k’ibijyanye n’ingufu noneho banemera gufatanya no gukorana mu rwego rwo gukwirakwiza no gusaranganya umuriro.”

Kugeza ubu muri Kenya hari megawati zirenga 500 ziva mu ngufu z’amashyuza, Bazivamo avuga ko hirya no hino muri ibi bihugu by’Afurika hari ubushobozi, ko icyangombwa ari ugukora inyigo zinoze kugira ngo bibyazwe umusaruro nkuko bikwiye kandi ngo no mu Rwanda byaratangiye.

Avuga ko hari gahunda yo gukwirakwiza amashanyarazi yatangiye hakaba hari imiyoboro ihuza ibihugu irimo yubakwa. Hari ingamba zijyanye nuko abantu bahererekanya umuriro kandi ngo byaratangiye kuko hari imiyoboro irimo kubakwa hirya no hino.

Iyo miyoboro ihuza ibihugu izajya ifasha mu gihe umuriro waba ubaye mwinshi muri Kenya cyangwa Uganda, waba ari mwinshi mu Rwanda cyangwa muri Tanzaniya, habeho kuwuhererekanya aho uri muke ube wajyayo, aho uri mwinshi babe bashobora kuwugurisha ahandi.