Kigali-Rwanda

Partly sunny
18°C
 

Ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/20 ni Miliyari 2.876,9

Yanditswe na Nshimyumukiza Janvier Popote

Ku ya 13-06-2019 saa 17:43:08
Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Ndagijimana Uzziel, ubwo yari ageze ku Nteko Ishinga Amategeko kumurika umushinga w'ingengo y'imari

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ndagijimana Uzziel, yaraye agejeje ku Nteko Ishinga Amategeko umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka wa 2019/20 ingana n’Amafaranga Miliyari 2.876,9 irawemeza.

Minisitiri Ndagijimana yabwiye Abadepite 59 n’Abasenateri 20 bitabiriye uyu muhango ko ingufu zizashyirwa mu kurushaho kongera amafaranga ava imbere mu gihugu yinjira mu ngengo y’imari.

Ingengo y’imari y’umwaka uzatangira kuwa 1 Nyakanga 2019, iziyongeraho Amafaranga Miliyari 291.7 ugereranyije n’Amafaranga Miliyari 2.585,2 ari mu  ngengo y’imari y’uyu mwaka usatira umusozo.

Inyongera izaturuka mu mafaranga ava imbere mu gihugu ndetse n’inguzanyo u Rwanda rufata bikaba biteganyijwe ko ziziyongera, nk’uko Minisitiri Ndagijimana yakomeje abisobanura.

Ati, “Amafaranga akomoka mu gihugu habariwemo n’inguzanyo z’imbere mu gihugu azagera kuri Miliyari 1963,8 z’Amafaranga y’u Rwanda bingana na 68,3% by’ingengo y’imari yose.”

“Inkunga z’amahanga ziteganyijwe kugera kuri Miliyari 409,8 bingana na 14,2% by’ingengo y’imari yose, naho inguzanyo z’amahanga zikazagera kuri Miliyari 497, bihwanye na 17,3% by’ingengo y’imari yose.”

Minisitiri Ndagijimana yavuze ku rundi ruhande ko Guverinoma yiyemeje kongera ingufu mu gucunga neza inguzanyo u Rwanda rufata, hibandwa ku nguzanyo ku mishinga yizwe neza kandi idahenze.

Yunzemo ko hejuru y’ibyo habaho no kugenera ingengo y’imari ibikorwa by’ingenzi byasesenguwe neza, “akaba ari byo bizatuma tugera ku ntego za gahunda y’igihugu yo kwihutisha iterambere.”

Ikusanywa ry’imisoro

Minisitiri Ndagijimana avuga ko hafashwe ingamba mu bijyanye na gahunda y’imisoro n’ubwakirizi bwayo “kugira ngo tugere ku ntego twihaye mu kwinjiza amafaranga ava imbere mu gihugu.”

Muri izo ngamba, nk’uko yabisobanuye, “harimo kuvugurura itegeko rigena uburyo bw’isoresha, aho riteganya ko umuntu wese ukora ibikorwa bisoreshwa agomba gutanga inyemezabuguzi ikozwe mu buryo bw’ikoranabuhanga bwemewe n’ubuyobozi bw’imisoro, ibyo bikazafasha mu kubahiriza amategeko agenga abasora.”

Yakomeje avuga ko ku rundi ruhande hariho no kuvugurura itegeko rigena umusoro ku byacurujwe bimwe na bimwe bitari mu bikenerwa by’ibanze, bizafasha mu kongera amafaranga yinjizwa ndetse no kugabanya ikoreshwa rya bimwe mu bicuruzwa bigira ingaruka mbi ku buzima bw’ababikoresha nubwo nta ngero zabyo yatanze.

Yunzemo ati, “Harimo kandi kugabanya no gusonera imisoro aho biri ngombwa, inzego zimwe na zimwe mu rwego rwo gufasha abaturage kubona ibikenerwa by’ibanze, guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda no guteza imbere ikoranabuhanga mu itumanaho rikoreshwa muri serivisi zitandukanye, kuri bene ibyo bicuruzwa twasabye umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba kutagendera ku mahoro ahuriweho akoreshwa muri uwo muryango ku bicuruzwa bituruka hanze yawo (common externat tarrif), ahenshi ibyo bicuruzwa bizakomeza kwishyura ku gipimo turiho muri uyu mwaka nk’uko byumvikanweho mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba. Muri byo navuga nk’isukari izakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 25%, aho kwishyura 100% nk’uko bimeze muri EAC, umuceri uzakomeza kwishyura amahoro ya gasutamo ku gipimo cya 45%.”

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Ndagijimana Uzziel, ubwo yari ageze ku Nteko Ishinga Amategeko kumurika umushinga w’ingengo y’imari

Guhanga imirimo

Minisitiri Ndagijimana avuga ko iyi ngengo y’imari izibanda ku iterambere ry’ingandahagamijwe kongera imirimo n’iterambere kuri bose”, aho asobanura ko ari icyifuzo gihuriweho na ba minisitiri b’imari bo mu bihugu bigize Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) “mu gushimangira ingamba zo guteza imbere ibikorerwa mu gihugu no guhanga imirimo hagamijwe guteza imbere abaturage” ndetse bikaba biri no muri Gahunda ya Guverinoma y’u Rwanda y’imyaka irindwi izwi nka NST1.

Ati, “Ni muri urwo rwego hateganyijwe gukomeza kongera umusaruro w’inzego zose z’ubukungu na gahunda zigamije guhanga imirimo.”

Igice cy’ingengo y’imari kigenewe kuzamura ubukungu bugera kuri bose burangajwe imbere n’urwego rw’abikorera cyagenewe Amafaranga Miliyari 1.636,7, bingana na 56,9% by’ingengo y’imari yose.

Muri icyo gice, nk’uko Minisitiri Ndagijimana yabivuze, hakubiyemo guhanga imirimo mishya ibihumbi 213,8, gukorana n’ibigo by’abikorera mu gushyira mu gikorwa gahunda yo kwigishiriza ku kazi, kongera umubare w’abanyeshuri barangiza bafite ubumenyi bugendanye n’ubumenyi bukenewe ku isoko ry’umurimo no gukomeza gufasha abagore n’urubyiruko kwihangira imirimo no kubona inguzanyo mu bigo by’imari.

Ubukungu bwitezweho kuzamuka

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Ndagijimana Uzziel, yasobanuye uko ubukungu bw’Isi bwifashe n’uko u Rwanda ruhagaze, avuga ko ubukungu bw’u Rwanda buhagaze neza, no mu myaka itaha.

Yavuze ko Raporo k’ubukungu bw’Isi (World Economic Outlook) yatangajwe n’Ikigega Mpuzamahanga cy’Imari (IMF) muri Mata 2019, igaragaza ko ubukungu bw’Isi bwazamutse ku gipimo cya 6% mu mwaka wa 2018 ugereranyije n’igipimo cya 3.8% bwari bwazamutseho mu mwaka wa 2017; bitewe ahanini no kwiyongera k’ubukungu ku gipimo cyo hasi y’icyari giteganyijwe mu bihugu bimwe na bimwe by’i Burayi na Aziya no guhangana mu by’ubucuruzi hagati ya Leta Zunze Ububwe z’Amerika n’u Bushinwa.”

Mu mwaka wa 2019, ubukungu bw’Isi buteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 3.3%, nk’uko Minisitiri Ndagijimana abisobvanura, bukazakomeza kuzamuka kurushaho mu gice cya kabiri cya 2019 bukazagera ku gipimo cya 3.6% mu mwaka wa 2020 bitewe ahanini kuzamuka k’ubukungu bw’ibihugu bifite ubukungu bwihuta mu iterambere (emerging countries) ndetse n’ibihugu bimwe biri mu nzira y’amajyambere. Nyuma ya 2020, ubukungu buzakomeza kuzamuka ku gipimo cya 3.5% bitewe cyane n’izamuka ry’ubukungu bw’ibihugu by’u Bushinwa n’u Buhinde.

Yakomoje no ku bukungu bw’ibihugu byo mu muryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC), avuga ko bwazamutse mu bihugu byose uretse Sudan y’Amajyepfo, bukaba bwarazamutse ku mpuzandengo ya 4% mu mwaka wa 2018 ugereranyije na 2.9% mu mwaka wa 2017.

Ubukungu bwazamutse kuri 6% muri Kenya, 6.2% muri Uganda, 6.6% muri Tanzania, na 8.6% mu Rwanda, mu gihe mu Burundi bwazamutse kuri 0.1% naho muri Sudani y’Amajyepfo bukamanuka kuri 1.2%. Mu mwaka wa 2019, ubukungu bw’ibihugu by’Umuryango wa Afrika y’Iburasirazuba ngo buteganyijwe kuzamuka ku mpuzandengo 5.5% no gukomeza kuzamuka ku mpuzandengo iri hejuru ya 5% mu gihe giciriritse.

U Rwanda by’umwihariko, Minisitiri Ndagijimana yagize ati, “Ubukungu bw’igihugu cyacu bwazamutse ku gipimo cya 8.6% mu mwaka wa 2018 ugereranyije n’igipimo cya 7.2% cyari giteganyijwe. Ibi bikaba byaraturutse ku musaruro mwiza w’urwego rw’inganda wiyongereye ku gipimo cya 10%, ubuhinzi bukazamuka ku gipimo cya 6%, naho urwego rwa Serivisi ruzamuka ku gipimo cya 9%.

 

Nk’uko Minisitiri Ndagijimana abisobanura, kwiyongera kw’umusaruro w’inganda kwashingiye ahanini ku bwubatsi bwazamutse ku gipimo cya 14% ugereranyije n’igipimo cya 3% wari wagabanutseho mu mwaka wa 2017, ku izamuka ry’umusaruro w’urwego rw’ubwubatsi (14%), uw’ibinyobwa (9%), n’uw’impu (20%).

Ubuhinzi bwo, kuba umusaruro wabwo warazamutseho 6% ngo byatewe ahanini n’ingamba zitandukanye zigamije kongera umusaruro w’ubuhinzi n’ubworozi zashyizweho, n’ikirere cyabaye cyiza.

Serivisi, umusaruro wazo wazamutse kubera ahanini ubucuruzi bunini n’ubuciriritse bwazamutseho 15%, gutwara abantu n’ibintu (18%), amahoteli na resitora (10%), itumanaho (18%), n’urwego rw’imari (10%).

Igipimo rusange cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko (Inflation) ngo cyakomeje kuba munsi y’impuzandengo ya 5% nk’uko byari biteganyijwe kuko cyari gihagaze kuri  1% mu mpera z’umwaka wa 2018. Muri rusange, izamuka ry’ibiciro ku masoko ryari ku mpuzandengo ya 1.4% mu mwaka wa 2018 ugereranyije n’igipimo cya 4.8% mu mwaka wa 2017.

Mu rwego rw’ubuhahirane n’amahanga, Minisitiri Ndagijimana avuga ko “icyuho hagati y’ibyo dutumiza n’ibyo twohereza mu mahanga cyageze kuri Miliyoni  906 z’Amadorali y’Amerika mu mwaka wa 2018  kivuye kuri Miliyoni 829.2 z’Amadorali y’Amerika mu mwaka 2017, bivuze ko kiyongereye ku gipimo cya 3% . Ibi bikaba byaratewe no kuba ibyo dutumiza mu mahanga byarazamutse ku gipimo cya 8.1% mu mwaka wa 2018 mu gihe ibyo twohereza mu mahanga byo byiyongereye ku gipimo cya 7.2%. Kwiyongera kw’ibyo dutumiza mu mahanga  kwatewe ahanini n’imishinga minini yo mu rwego rw’imihanda, amashanyarazi, n’inyubako, harimo ikibuga cy’indege cya Bugesera, umushinga w’amashanyarazi akomoka kuri nyiramumugengeri (peat to power) mu karere ka Gisagara n’imishinga yo kubaka imihanda itandukanye, hakiyongeraho n’izamuka ry’ibiciro by’ikomoka kuri peteroli. Muri rusange igipimo cy’ubwizigamire mu madovize mu mwaka wa 2018 kikaba cyarazamutse kigera ku mezi 4.7 y’ubushobozi bwo gutumiza ibintu mu mahanga kivuye ku mezi 4 mu mpera z’umwaka wa 2017.”

Ubukungu bw’u Rwanda bwitezweho kuzamuka ku gipimo cya 7,8% mu mwaka wa 2019, 8,1% muri 2020, hanyuma buziyongereho 8,2% muri 2021 nk’uko Minisitiri Ndagijimana abivuga.

Iryo zamuka ngo “rizashingira ahanini rizaturuka ku musaruro w’urwego rw’ubuhinzi uteganyijwe gukomeza kuzamuka kubera ishoramari rikomeje kwiyongera mu bikorwa birimo inyongeramusaruro hamwe no kwiyongera kw’ibikorwa remezo bifasha mu kuhira imyaka” nk’uko Minisitiri Ndagijimana abivuga. Asobanura ko umusaruro w’urwego rw’ubuhinzi uteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 5% mu mwaka wa 2019, na 5.2% mu mwaka wa 2020.

Urwego rw’Inganda rwo ngo “ruteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 11% mu mwaka wa 2019 no ku gipimo cya 12,1% mu mwaka wa 2020 ahanini biturutse ku bucukuzi bw’amabuye y’agaciro n’ubwubatsi buzarushaho gutanga umusaruro, n’inganda zitunganya ibicuruzwa bitandukanye muri gahunda yo yo guteza imbere iby’iwacu (Made in Rwanda).”

Urwego rwa serivisi, biteganyijwe ko umusaruro warwo uzazamukaho 8% muri 2019 na 8,2% muri 2020 na 2021.

Igipimo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko (Inflation) mu mwaka wa 2019 ndetse no mu gihe giciriritse giteganyijwe kutarenga ku gipimo cya 5%, nk’uko Minisitiri Ndagijimana abivuga.

Yabwiye Abadepite n’Abasenateri kandi ko ku byerekeranye n’ubuhahirane n’amahanga, “ibicuruzwa twohereza mu mahanga biteganyijwe kuzamuka ku gipimo cya 2% mu mwaka wa 2019, 14.1% mu mwaka wa 2020 ndetse no ku gipimo cya 19% mu mwaka wa 2021. Uku kwiyongera kw’ibicuruzwa twohereza mu mahanga kuzashingira ahanini ku kwiyongera k’umusaruro w’ikawa n’icyayi nyuma yo kubaka inganda shya zitunganya icyayi mu turere twa Nyaruguru, Karongi na Nyamasheke ziteganyijwe gutangira imirimo mu mwaka wa 2021; hakaniyongeraho ko ubuso buhingwaho imboga n’indabyo bukomeje kwiyongera, hamwe no gutunganya no kongerera agaciro amabuye y’agaciro yoherezwa ku isoko mpuzamahanga.”

Yunzemo ati, “ibicuruzwa dutumiza mu mahanga biteganyijwe kwiyongera ku gipimo cya 8% mu mwaka wa 2019, ahanini kubera ibikoresho bizatumizwa mu gushyira mu bikorwa imishinga y’iterambere itandukanye. Icyuho hagati y’ibyo dutumiza n’ibyo twohereza mu mahanga kikaba giteganyijwe kwiyongera ho gato kikagera ku gipimo cya 9.4% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka wa 2019 no ku gipimo cya 10.2% by’umusaruro mbumbe w’igihugu mu mwaka wa 2020. Ishoramari ry’abanyamahanga (FDIs) na ryo riteganyijwe gukomeza kwiyongera mu mwaka wa 2019 na 2020 bikazanafasha mu kuzamura ubwizigame mu madevize bukagera k’ubushobozi bw’amezi 4.8 yo gutumiza ibicuruzwa mu mahanga mu mwaka wa 2020.”

Uturutse ibumoso ni Minisitiri Ndagijimana asuhuza Berezida wa Sena Bernard Makuza na Madamu Mukabalisa Donatile mbere gato yo kubagezaho umushinga w’ingengo y’imari ya 2019/20

Umwanditsi:

Nshimyumukiza Janvier Popote

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.