Ingengo y’imari ivuguruye yiyongereyeho miliyari 141

Yanditswe na Mutungirehe Samuel

Ku ya 04-02-2019 saa 14:12:02
Dr. Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi asobanura uko ingengo y'imari yiyongereye (Foto James R)

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr. Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko ingengo y’imari y’igihugu y’umwaka wa 2018/2019 yatowe n’Inteko Ishinga Amategeko yazamutseho miliyari 141.

Ayo mafaranga agiye kwifashishwa mu bikorwa bitari bifite amafaranga ahagije ari naho haturutse inyongera y’umushahara ya 10% wa mwarimu.

Muri Kamena 2018, Inteko Ishinga Amategeko imitwe yombi yemeje umushinga w’ingengo y’imari ya miliyari 2443.5.

Inama y’abaminisitiri yateranye ku wa 28 Mutarama 2019 yemeje imishinga y’amategeko arimo n’umushinga w’itegeko rigena ingengo y’imari ya Leta y’umwaka wa 2018/2019 ivuguruye.

Minisitiri Dr. Ndagijimana yavuze ko ingengo y’imari yazamutseho 6% biturutse ku nkunga zitandukanye igihugu cyagiye kibona zaba iziturutse imbere mu gihugu no hanze.

Ati “Yarazamutse kubera ko twungutse amafaranga yaba ay’imbere mu gihugu n’aturuka hanze, yaba inguzanyo, yaba impano, bituma mu ngengo y’imari ivuguruye tubona haziyongeraho miliyari zigera ku 141.

Ayo rero na none azashyirwa mu bikorwa byihutirwa bitari bifite amafaranga ahagije, haba mu rwego rw’ibikorwa remezo, haba mu rwego rw’uburezi ndetse n’iriya nyongera y’umushahara w’umwarimu ni ho ituruka, haba no mu rwego rw’ubuzima, mu buhinzi n’ahandi.”

Minisitiri Ndagijimana yasobanuye ko iyo nyongera ije ku ngengo y’imari irimo miliyari 11 z’amafaranga y’u Rwanda agiye kujya kwiyongera ku mushahara wa mwarimu buri mwaka guhera muri Werurwe 2019, aho buri mwarimu wo mu mashuri abanza n’ayisumbuye umushahara we ugiye kwiyongeraho 10%.

Ingengo y’imari ya 2018/2019, igice cyayo kingana na 67.5% kirimo kuva imbere mu gihugu, inguzanyo ziva hanze zingana na miliyari 402.2 mu gihe inkunga ziva hanze ari 16% bingana na miliyari 396.3.

Dr. Ndagijimana Uzziel, Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi asobanura uko ingengo y’imari yiyongereye (Foto James R)

Umwanditsi:

Mutungirehe Samuel

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.