Kigali-Rwanda

Partly cloudy
22°C
 

Ingengo y’imari ishingira ku bukungu buhari-Hon. Mukayuhi

Yanditswe na SEZIBERA ANSELME

Ku ya Jun 20, 2018

Perezida wa Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishingamategeko Hon. Mukayuhi Constance, avuga ko ingengo y’imari ishingira ku miterere y’ubukungu buhari, uko bwifashe haba mu gihugu, mu karere ndetse no ku rwego rw’Isi, hagahuzwa ibyo byose bishingiye kuri za raporo zakozwe zikabona gutangwaho ibitekerezo bifite ireme byashingirwaho hakorwa umushinga.

Perezida wa Komisiyo y’Inteko Ishinga Amategeko ishinzwe Ingengo y’imari n’umutungo by’Igihugu Hon. Mukayuhi Constance

Agira ati Ingengo y’imari nta bwo ituruka mu kirere ngo igwe hasi nk’ibuye, itegurwa kandi hashingiwe ku bintu biriho bijyanye n’ubukungu igihugu gifite, buri mu karere no ku Isi nyuma bugahuzwa”.

Hon. Mukayuhi avuga ko ibyo bikorwa byose Minisiteri y’Imari n’Igenamigambi (MINECOFIN) yabitangaje mu cyumweru gishize kuri ubu ukaba wari umwanya wo guhura no Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo hasuzumwe niba ibitekerezo byose byatanzwe byaritaweho.

Yishimira ko ibitekerezo byinshi byafashwe bikanitabwaho bigashyirwa mu mushinga w’ingengo y’imari 2018/2019.

Hon. Mukayuhi agira ati Bimwe mu byagaragayemo ni ibitekerezo bijyanye n’inkingi yo kwihutisha ubukungu n’imibereho myiza y’abaturage, twasanze byinshi barabishingiyeho muri uwo mushinga w’ingengo y’imari 2018/2019. Aho twavuga nko mu mibereho myiza y’abaturage aho barebye kuri Girinka, VUP byabashije kwitabwaho.

Hanarebwe kandi uburyo bwo kugabanya amafaranga yagendaga ku bintu bya buri munsi bidakenewe nka misiyo, amahugurwa, kugura ibikoresho ari yo yiyongereye nyamara amafaranga agamije ibikorwa by’iterambere ugasanga agabanyuka”.

Ikindi avuga ni ukuba baragabanyije igenamigambi ryari ryakozwe n’izindi nzego bashobora gukuraho angana na miliyari 55 bayajyana mu mishinga irebana n’amazi, amashanyarazi, mu buhinzi, amashuri mashya azubakwa kugira ngo hazamurwe ireme ry’uburezi.

Hon. Mukayuhi avuga ko uretse mu byo abadepite babonye ko ari ngombwa kubigabanuraho amafaranga hari n’andi ashobora kwiyongeraho mu gihe ahawe ibigo ariko bikaza kugaragara ko adakoreshejwe neza nk’uko byateganyijwe kandi hari iby’ibanze yagakoreshejwemo.

Akomeza avuga ko nyuma y’ibyashimwe hari n’ibyo basabye kongeramo imbaraga birimo gahunda ya VUP, Girinka n’uburezi hubakwa andi mashuri, abarimu baziyongeramo bakazabitanga nyuma y’umunsi umwe bitunganye.

Mu buvuzi naho avugamo ibitaro byongerewe amafaranga kugira ngo byubakwe, ibikoresho bizongerwamo mu buvuzi, hari ikigo gishya cya Leta kitwa RIB kigomba kongererwa amafaranga y’ingengo y’imari.

Mu bukungu hari imihanda izakorwa, hakaba imiyoboro y’amazi itegerejwe kandi iby’ingenzi byose bakaba barabirebyeho.

Hon. Mukayuhi avuga ko ibyagabanyijwe ari uko bitagurwa buri mwaka, aha avuga ko atari ngombwa kugura mudasobwa buri mwaka, ko atari ngombwa gukora ingendo nyinshi umuntu atakaza amafaranga kandi haraje ikoranabuhanga rya ‘Video Conference’.

Agira ati Hari ibintu byinshi bishobora kugabanyuka kandi umukozi agakora neza uko agomba gukora, ibintu byose bituruka ku igenamigambi rishingiye ku mikoro dufite no ku by’abaturage bacu bakeneye”.

Umunyamabanga wa Leta muri MINECOFIN Rwamuganza Caleb, avuga ko iyo Minisiteri w’Imari n’Igenamigambi yamaze kugeza ku nteko rusange umushinga w’ingengo y’imari y’umwaka habaho kuganira na Komisiyo y’ingengo y’imari n’umutungo by’igihugu ibiyikubiyemo.

Avuga ko basuzumye aho bashoboye kongera amafaranga hashingiwe kuri ibyo bitekerezo MINECOFIN yahawe n’Inteko rusange ariko ik’ingenzi muri uyu mwaka wa 2018/2019 akaba ari uko basabye ko hagabanuka ingengo y’imari rusange ikongerwa ku ngengo y’imari y’iterambere.

Rwamuganza avuga ko hongerewe miliyari 26,7 yavanywe mu ngengo y’imari isanzwe ishyirwa mu y’iterambere kandi hibandwa ku nzego zikomeye.

Ati Twibanze mu kongera ibyumba by’amashuri kugira ngo ubucucike bw’abana mu mashuri bugabanyuke, no kongera amafaranga yo mu buzima hubakwa ibitaro byari bisanzwe biri ahantu hatandukanye nka Gatunda, ibitaro bya Gatonde, ibya Munini na Nyabikenke n’ikigo gishinzwe ubushakashatsi ku ndwara ya kanseri. Hari n’amafaranga twongereye mu nzego z’ibanze zirimo kubaka imiyoboro y’amazi n’amashanyarazi ndetse no kubaka amasitade mu turere tw’Iburasirazuba”.

Mu kugabanya amafaranga y’ingengo y’imari rusange hashingiwe mu kugabanya amafaranga atangwa ku ngendo zakorwaga, mu gutegura inama zitandukanye no kugura ibikoresho binyuranye ngo ashyirwe mu mishinga kuko iyo bishyizwe mu bikorwa bitanga akazi.

Agira ati “Yaba ayo mafaranga tugabanya ku ngengo rusange, yaba akomoka ku misoro n’inkunga duhabwa agomba gushyirwa mu mishinga ifitiye abaturage akamaro”.

Ingengo y’imari 2018/2019 urwego rw’inganda n’urwa serivisi zikaba ari zo zigaragazwa nk’izizashyirwamo imbaraga gusumbya izindi zose.