Kigali-Rwanda

Partly cloudy
18°C
 

Ingengo y’imari 2017/2018 ivuguruye yongereweho miliyari 20.5

Yanditswe na MUTUNGIREHE SAMUEL

Ku ya 08-02-2018 saa 07:41:08

Inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, yemeje umushinga w’Ingengo y’imari ivuguruye y’umwaka wa 2017/2018 ko iva ku mafaranga y’u Rwanda miliyari 2 094.9 ikagera kuri miliyari 2 115.4, ni ukuvuga ko yiyongereyeho miliyari 20.5.

Abadepite mu nteko ishinga amategeko bagezweho ingengo y’imari ivuguruye (Foto James R.)

Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Amb. Gatete Claver wamurikiye inteko uwo mushinga w’ingengo y’imari ivuguruye, yavuze ko basaba ko yiyongera bitewe n’uko kugeza ubu muri iyo ngengo y’imari hamaze gukoreshwa amafaranga agera kuri miliyari 1 042.5, akaba yari amaze kurengaho agera kuri miliyari 8.7 ugereranyije na miliyari 1 033.8 yateganywaga gukoreshwa.

Ati “Ibi bikaba byaratewe ahanini n’ishyirwaho rya minisiteri n’ibigo bishya nyuma yo gushyiraho Guverinoma nshya.”

Yakomeje avuga ko mu bijyanye n’impinduka, ku mafaranga yinjizwa mu ngengo y’imari ya Leta, ava imbere mu gihugu aziyongera, akava kuri miliyari 1 375.4 akagera kuri miliyari 1 412.9 z’amafaranga y’u Rwanda, bivuze ko aziyongeraho agera kuri miliyari 37.5, iyo nyongera ikazaturuka mu kugurisha impapuro mpeshwamwenda ku isoko ry’imari n’imigabane no gukoresha ubwizigame bw’amafaranga aturuka ku mahoro y’ibikomoka kuri petelori byinjizwa mu gihugu kiba cyazigamye.

Amafaranga aturuka hanze y’igihugu, arimo n’inguzanyo, biteganyijwe ko azagabanuka akava kuri miliyari 719.5 akagera kuri miliyari 702.6 bitewe n’igabanuka ry’igipimo k’ivunjishwa ry’ifaranga ry’u Rwanda ku idolari ry’Amerika.

Ku mafaranga agenerwa imishinga y’iterambere aziyongera, ave kuri miliyari 772.7 agere kuri miliyari 782.5 z’amafaranga y’u Rwanda, bitewe no kwagura imishinga y’ibikomoka kuri petelori, gutunganya ibishanga no gushyiraho uburyo bwo kuhira imyaka mu rwego rwo guhangana n’amapfa, n’indi.

Minisitiri Gatete ati “Mu kuvugurura umushinga w’itegeko ry’ingengo y’imari ya Leta 2017/2018 hitawe ku isaranganywa ry’amafaranga hagati y’ibikorwa ndetse n’inzego, ahashingiwe ku mihindagurikire y’ibyari byateganyijwe kandi bikaba byarumvikanwe n’inzego zose bireba ari na byo bitanga ikizere ko ingengo y’imariyizashyirwa mu bikorwa nk’uko byifujwe”.

Abadepite bashimye banatora 100% iyo ngengo y’imari ivuguruye, bamwe basaba ko mu gihe amafaranga agiye gusohorwa ku mishinga imwe n’imwe hajya habanza kunozwa inyigo yayo kuko hari aho byagaragaye ko imishinga imwe n’imwe itwara amafaranga menshi ku yateganyijwe.

Biteganyijwe ko iyo ngengo y’imari izanyuzwa muri komisiyo y’ingengo y’imari kugira ngo iyinononsore bijyanye n’ibitekerezo biba byayitanzweho.

Umwanditsi:

MUTUNGIREHE SAMUEL

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.