Kigali-Rwanda

Mostly cloudy
25°C
 

Ingengabitekerezo ya Jenoside imeze nka kanseri – Gen. Kabarebe

Yanditswe na Mugisha Benigne

Ku ya 12-04-2019 saa 19:14:22
Gen Kabarebe James (Ifoto/Ububiko)

Umujyanama wihariye mu by’umutekano wa Perezida wa Repubulika, Gen. James Kabarebe, asanga ingengabitekerezo ya Jenoside imeze nka kanseri ibanza kwihisha mu mubiri nyirawo atabizi, igakomeza kuwumunga buhoro buhoro bikarangira yigaragaje, ari nabwo ihita ikwira umubiri wose, bikaviramo umuntu urupfu.

Ibi yabivugiye mu muhango wo kwibuka ku nshuro ya 25 Jenoside yakorewe Abatutsi muri Minisiteri y’Ibikorwa Remezo kuri uyu wa Gatanu tariki 12 Mata 2019. Gen. Kabarebe yagize ati “Ingengabitekerezo ya Jenoside yabanje kwigishwa Abanyarwanda ko Umututsi ari inzoka kandi ari n’umwanzi w’igihugu.”

Yavuze nanone uburyo bahoraga bashakirwa impamvu yo kwicwa babita ibyitso by’umwanzi, aho abasirikare ba Habyarimana bakoraga ikinamico bakarara barasa, bwacya bagafata Abatutsi ngo ni inyenzi zaraye zibarasa, ubwo bagafungwa.

Gen. Kabarebe avuga ko RPA yahanganye n’ikigugu cyari kimaze imyaka kiyubaka mu buryo bw’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Ati “Abateguye Jenoside bari bafite gahunda yo kumara Abatutsi mu gihugu n’Inkotanyi, bitashoboka bagatwara abaturage bose Inkotanyi zigasanga nta muntu urangwa mu Rwanda.” Yavuze ko urugamba rwa FAR na RPA rwagaragaragamo urwango rukabije, wabonaga FAR igamije kwica no gutsemba.

Gen. Kabarebe yongeraho ko politiki ya RPA yari imishyikirano, aho yayibanje mu buryo bwose ariko ngo bikanga. Yemeza ko mu 1992 na 1993 RPA yashoboraga kwivana mu mishyikirano ikarwana igafata igihugu, ariko ntiyabikoze kandi Habyarimana we icyo gihe yicaga abantu i Bugesera na Kibirira.

Ati “Gusa byageze aho tumwereka ko dushobora gufata Kigali turarwana tugera Shyorongi tureba Kigali, ariko umugaba mukuru wacu ari we Perezida wa Repubulika y’u Rwanda adusubiza inyuma.”

Avuga ko icyari kigambiriwe atari ugufata Kigali cyangwa igihugu, icyo RPA yifuzaga yari imishyikirano. Yasobanuye uburyo bakuyemo amapeti ya kinyeshyamba bakambikwa andi, bagatangira kuganira n’ingabo z’u Rwanda z’icyo gihe zabaga ziyobowe n’abasirikare bakuru, ibiganiro bihagarariwe na Lt. Gen. Romeo Dallaire.

Avuga ko na Bikindi yageze muri CND aje kureba ko Inkotanyi zifite amatwi atendera n’imirizo, ngo ariko si ko yabisanze, ngo ahubwo yatunguwe no gusanga bataba mu byumba ahubwo bibera mu ndaki.

Gen. Kabarebe yagarutse ku mirambo yabonetse mu Gahoromani yarubakiweho hejuru, yemeza ko kiriya ari igikorwa cya Leta y’icyo gihe kuko nta muntu ku giti ke cyangwa agatsiko k’abantu bari gushobora gucukura biriya byobo bireshya kuriya no kubihisha ngo bikunde.

Avuga ko RPA na RPF byahuye n’ikibazo gikomeye kuko bahangaye n’ingabo zinyuranye zigizwe n’interahamwe, jandarumori n’igisirikare cya Habyarimana kongeraho MINUAR n’ingabo z’Abafaransa, izo ngabo zose zikarwana na 12.000 by’ingabo za RPA ariko birangira itsinze.

Ati “Ntitwatsinze kuko Habyarimana yapfuye, n’iyo ahaba twari gutsinda kuko twarwaniraga ukuri, twarwaniraga umuturage.” Yasabye Abanyarwanda gukomeza kwibuka no gukomeza guhangana n’ingengabitekerezo ya Jenoside.

Minisitiri w’Ibikorwa Remezo Amb. Claver Gatete mu ijambo rye yihanganishije abarokotse Jenoside, abasaba gukomera muri ibi bihe bitoroshye.

Yavuze ko kwibuka byafashije kubona amasomo anyuranye mu biganiro bahawe bifasha abantu gukomera.

Avuga ko ari inshingano z’abakozi ba Leta bose ndetse n’Abanyarwanda guhora bibuka kandi biyubaka, bashyira imbere umurimo kugira ngo biyubake. Ati “Gahunda ya Leta ni ukuzamura umunyarwanda wese, bityo ibyo dukora nk’abakozi ba Minisiteri bibagereho kandi bibubake.”

Rutabandana Yves ni imfubyi yasizwe na Karangwa Frederic wahoze akora muri MINITRAPE, avuga k’ubuzima babayeho nyuma yo kubura umubyeyi. Avuga ko kurokoka bitari byoroshye kuko banyuze mu nzira ndende, ariko agashima ko ingabo za RPA zabarokoye.

Ashimira Leta y’u Rwanda irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame, ko yakomeje gufasha no gusana abacitse ku icumu rya Jenoside.

Gen Kabarebe James (Ifoto/Ububiko)

Umwanditsi:

Mugisha Benigne

Tanga Igitekerezo

Email yanyu ntigaragazwa ku rubuga. Amazina na Email ni ngombwa.