Kigali-Rwanda

Mostly cloudy with showers
23°C
 

Ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka- Gatabazi

Yanditswe na MUGISHA BENIGNE

Ku ya Apr 23, 2018

Gatabazi Claver, Umukozi muri Komisiyo yo kurwanya Jenoside (CNLG) asobanura ko ingengabitekerezo ya Jenoside igenda igabanuka uko imyaka igenda ikurikirana Abanyarwanda n’Isi bibuka abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Avuga ko ubushakakashatsi bwakozwe na Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge bwakozwe mu 2015, n’ubwa Komisiyo y’Igihugu yo kurwanya Jenoside, bugaragaza ko ingengabitekerezo ya Jenoside yagabanutse ku kigero cya 83.9%  kuva mu mwaka wa 1995 kugeza mu wa 2015.

Abanyarwanda bafatanyiriza hamwe kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi

Uyu muyobozi avuga ko ibi bitanga ikizere  cyo kwiyubaka k’ u Rwanda  n’ejo hazaza heza.

Bamwe mu baturage nabo basanga hari intambwe imaze guterwa mu kubaka ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside, ko bitakimeze nko mu myaka yashize aho wasangaga Abanyarwanda bikekana kandi bishishanya, ngo ariko ubu bashyize hamwe muri byose.

Nyirarukundo Venantie wo mu Murenge wa Gikondo, Akarere ka Kicukiro, ukora umurimo w’ubucuruzi, avuga ko mu myaka yashize Abanyarwanda batari bunze ubumwe, cyane cyane nyuma gato ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko yasize ibikomere mu, isiga imfubyi, abapfakazi n’inshike.

Kwitabira ibiganiro bigira uruhare mu kubaka ubumwe

Ati “Ubu iyo mfunguye ngacuruza, ngurirwa na buri wese atarebye uwo ndi we, aza yisanga nk’usanga umuturanyi, inshuti n’umuvandimwe, akagura, ariko mbere si ko byari bimeze kuko abaturage barishishanyaga”.

Avuga ko na none nyuma ya Jenoside ibikorwa byo kwibasira abarokotse Jenoside byari byinshi, cyane cyane muri iki gihe cyo kwibuka, ariko ubu byagiye bigabanuka, bitewe n’uko abantu bamwe bari barinangiye kwirega no gusaba imbabazi, ahubwo amagambo yo gusesereza abarokotse akaba ari yo yiyongera.

Mupagasi Silas nawe ni uwo mu murenge wa Gatenga, avuga ko n’ubwo nta bushakashatsi yakoze ku giti ke, ngo asanga ubumwe n’ubwiyunge bw’Abanyarwanda bugenda bukomera kandi bushimangirwa n’imibanire myiza hagati yabo.

Uyu muturage wo mu Gatenga avuga ko nanone ikigaragaza ko ingengabitekerezo igenda ishira ubumwe bw’Abanyarwanda bugashimangirwa ngo ni uko abantu bose bamaze kumva ko  igikorwa cyo kwibuka kibareba, ni mu gihe wasangaga giharirwa abarokotse Jenoside na Leta.

Ati “Mbere wasangaga abantu benshi batitabira  ibiganiro byo mu cyumweru cyo kwibuka, ndetse banafungisha amaduka n’indi mirimo y’ubucuruzi, abantu n’ubundi ntibaze ahubwo bakajya kwihisha mu bipangu cyangwa se bakajya kuryama”.

Avuga ko kuri ubu mu gihe k’ibiganiro n’ibindi bikorwa bikomeza nk’ubucuruzi, ingendo n’ibindi ariko ngo usanga abantu bitabira ari benshi kandi nta n’ubuyobozi bubahamagaje, ahubwo ngo bamaze kubigira ibyabo.

Inzego zinyuranye zisanga  kwibuka bikozwe neza, bikagirwamo uruhare na buri wese ari uburyo bwiza bwo kugera ku bumwe n’ubwiyunge busesuye, bityo Abanyarwanda bose bakaba basabwa kwitabira ibikorwa byo kwibuka ndetse bakaba hafi banafata mu mugongo abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.